Mariko Polo
Ubwo Mariko Polo (1254 – 8 Mutarama 1324) yari agarutse mu mugi yari atuyemo wa Venice (soma Venise) nyuma y’imyaka myinshi yari amaze mu Burasirazuba, incuti ze zatekereje ko ingendo ze ndende zatumye aba umusazi. Yababwiye ibitekerezo batashoboye kwizera.
Mariko yari yanyuze mu mugi wuzuyemo ifeza n’izahabu. Yari yarabonye amabuye y’umukara ashya, nyamara nta muntu n’umwe wari warigeze yumva iby’amahindure yaka mu birunga. Yari yarabonye umwenda udashya n’ubwo wawujugunya mu muriro, nyamara nta muntu n’umwe wari warigeze yumva ibya bene iyo myenda bita abestos. Yavuze ibyerekeye ibiyoka binini bifite uburebure bwa metero icumi bifite inzasaya nini cyane ku buryo zishobora kumira umuntu, amatunda afite ubunini bungana n’umutwe w’umuntu kandi akagira imbere hererana nk’amata, n’ibintu bitemba biva mu butaka bishobora gutuma amatara yaka. Nyamara nta muntu n’umwe wari warigeze abona ingona zo mu ruzi, amatunda y’ibiti bya koko (noix de coco), cyangwa peteroli. Baramusetse ubwo bumvaga ibyo bitekerezo. Hashize iminsi myinshi ubwo Mariko yari aryamye agiye gupfa, umwe mu ncuti ze utaravugaga rumwe na we wari hafi y’aho yari aryamye yamubwiye kwivuguruza akabwira abari aho ko ibitekerezo yababwiye byose byari ibinyoma.