Mariam Muganga

Mariam Muganga (wavutse 1987) ni rwiyemezamirimo w' umugore mu Rwanda . Niwe washinze Academic Bridge, ikigo gitanga urubuga rukoreshwa mu mashuri amagana yo mu Rwanda ndetse kugeza ubu rukaba rwararenze imbibi rukoreshwa no mu bindi bihugu by' Afurika y' Iburasirazuba harimo Uganda, Burundi, Tanzania, na Kenya.
Mariam Muganga afite impamyabumenyi ya Bachelor of Science (BASc.) muri Computer Science and Information yakuye muri University of Rwanda .[1] Ni rwiyemezamirimo ndetse n' umuyobozi mu ruganda rw' ikoranabuhanga.
Muri 2016 Academic Bridge yatsindiye igihembo cy’ itumanaho mpuzamahanga muri eEducation kubera uruhare yagize mu kuzamura uburezi binyuze muri ICT. [2]
Mariam Muganga yateguye porogaramu ya Academic Bridge muri 2014, ayisohora muri 2015 igamije gufasha ibigo by' amashuri guhuza amakuru no koroshya itumanaho ku babyeyi binyuze mu mimaro itandukanye irimo: Kwandika abanyeshuri no kubaha kode zibaranga (Enrollment and student registration), gutegura ingenabihe (timetable), gutegura no gukurikirana uko amasomo atangwa (lesson planning), gutanga amakuru k' ubwitabire (attendance), amakuru ku myitwarire (discipline), gutanga impushya no kubimenyesha ababyeyi (permissions management), kwandika amanota (results), gukora birote (report cards and transcripts), ndetse no gushyikira ababyeyi bamenyeshwa amakuru k' umunyeshuri.
Afatanije na mugenzi we Christian bari bahuje intego, biyemeje kubaka Academic Bridge neza batanga igisubizo gikomeye kandi cyunganira ireme ry' uburezi mu mashuri y' ibyiciro byose.
Mu mwaka wa 2025, Academic Bridge yizihije imyaka icumi (10) imaze ikora, mu kirori cyahawe insanganyamatsiko "10 Years in the Making: Building, Adapting & Growing" bitanga ishusho y' urugendo rw' Academic Bridge mu myaka icumi. Yaranzwe no kubaka, kuyinoza, ndetse no kuyagura. Ubu Academic Bridge yabaye ubukombe. Yarasagambye kandi yigaruriye imitima y' abayobozi b' ibigo by' amashuri, abarimo, abanyeshuri, ndetse n' ababyeyi bayikoresha kubera kugirira umumaro ibigo by' amashuri mu guhuza amakuru no kwimakaza uburezi bufite ireme. [3]

Muri urwo rugendo rwo kubaka no kunoza Academic Bridge, Mariam Muganga yanashinze KudiBooks,urubuga rufasha ibigo by' amashuri n' abacuruzi mu bijyanye n’ibaruramari no kwishyura byoroshye, rugamije gukemura ibyuho biri mu micungire y’imari y’amashuri n’ibigo by’ubucuruzi.[4]
Afatanije n' ikigo IST Legal, Mariam Muganga ubu arangaje imbere urubuga ruri kwimakaza ubutabera bwihuse binyuze mu guha abavugizi n' abacamanza urubuga bakoresha rwifashisha ubwenge buhangano (AI).[5]
- ↑ =https://www.newtimes.co.rw/news/how-27-year-olds-innovation-revolutionising-education-system
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/news/how-27-year-olds-innovation-revolutionising-education-system
- ↑ https://techgyant.com/academic-bridge-10-years-anniversary/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/kudibooks-igisubizo-cy-ikoranabuhanga-mu-ibaruramari-n-icungamutungo
- ↑ https://mobile.igihe.com/ubutabera-2047/article/uko-ai-ishobora-kwifashishwa-mu-butabera