Mara Group

Kubijyanye na Wikipedia
Telefoni zigendanwa (Mara phones) 04
Phone

Mara Group n'isosiyeti nini itanga serivisi zitandukanye zirimo ubucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga byiganjemo telefoni zigendanwa (Mara phones), banki ndetse no gutunganya ibikomoka k'ubuhinzi.

Mara smartphone

Iyi sosiyeti ifite ikicaro gikuru mu mugi wa Dubai mu igihugu cya United Arab Emirates yashinzwe na Ashish J. Thakkar[1] mu 1996, ubu iyi sosiyeti imaze gufungura amashami yayo mu ibihugu 25[2] birimo ibihugu 22 muri Afrika [3], ikaba imaze guha akazi abarenga ibihumbi cumi na kimwe (11000) by'abaturage[4]. Iyi sosiyeti imaze imyaka 26 ishinzwe, mu mwaka wa 2010 yatoranyijwe na World Economic Forum nka Sosiyeti ikura cyane ku isi yose[5].

Mara phones[hindura | hindura inkomoko]

Mara group yatangije uruganda rutunganya telephone nini za Smartphone mu mugi wa Kigali-Rwanda mu kwezi kwa cumi 2019 [6]. Izo telefoni ni MaraZ1, MaraX1 na Mara S zikoranye ikoranabuhanga ritandukanye ririmo irya finger print sensor, triple rear camera. Sosiyeti ya Mara group mu Rwanda ikorera mu icyanya cyahariwe inganda imasoro mu mugi wa Kigali, aho itangiririye imirimo yo gukora telephone zigendanwa yahaye akazi abanyarwanda 200 [7] bangana na 90% aho abagore bihariye 60% byabakozi bose ndetse ikaba ifite intego yo kongera umubare w'abakozi kugera nibura kuri 300.

Mara phone izwi nka Mara X igura amadorari y'amerika $130 ahwanye Rwf120,250 naho Mara Z igura amadorari y' amerika $190 (or Rwf175,750) [8]. Izi telephone ziboneka ku kicaro cya sosiyeti Kigali Business Centre ndetse no muyandi masoko atandukanye yo mugihugu. AShish J. Thakkar nkuko yabitangarije ikinyamakuru the newtimes, ayugako bashaka kwagura amasoko y'ibikoresho bikorerwa mu Rwanda bikagera mu bihugu byo hanze birimo Angola, Kenya na DRC congo [9].

  1. https://www.forbes.com/sites/mfonobongnsehe/2012/06/18/young-successful-and-african-ashish-thakkar-ceo-of-mara-group/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-30. Retrieved 2022-01-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.forbes.com/sites/mfonobongnsehe/2012/06/18/young-successful-and-african-ashish-thakkar-ceo-of-mara-group/
  4. https://www.forbes.com/sites/mfonobongnsehe/2014/03/04/harvard-business-school-adopts-mara-group-as-african-case-study-2/
  5. http://www3.weforum.org/docs/WEF_GGC_Members_2013.pdf
  6. https://www.forbes.com/sites/tobyshapshak/2019/10/31/africas-mara-group-launches-phone-factories-in-durban-kigali/#6f119f24230b
  7. https://www.newtimes.co.rw/news/eight-things-know-about-mara-phones
  8. https://www.borgenmagazine.com/mara-group/
  9. https://www.newtimes.co.rw/news/eight-things-know-about-mara-phones