Jump to content

Mani Martin

Kubijyanye na Wikipedia

Mani Martin ni umuririmbyi wo mu Rwanda[1], akaba n'umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime. Yatsindiye ibihembo byinshi. Ijwi rye ryihariye rya muzika mu njyana ya Afro-fusion, amajwi yo mu njyana zigezweho ndetse no mu muco gakondo kandi uyu muhanzi yavukiye ahitwa Ntura i Rusizi(ahahoze hitwa Cyangugu).[2]

Aho yavukiye

[Hindura | hindura inkomoko]

Mani Martin yavutse ku ya 24 Ukuboza 1988 mu Ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rusizi.[3] Yakuriye mu rugo rw'abagiraneza.

Urugendo rwa musika

[Hindura | hindura inkomoko]

Impano ye yavumbuwe afite imyaka icyenda, yahimbye indirimbo ye ya mbere yise "Barihe" mu rwego rwo kurekura ibibazo bitagira ingano mu mutwe w’umwana[4] w’inzirakarengane mu Rwanda nyuma y'imyaka itatu nyuma y’amateka mabi yo mu 1994 Itsembabwoko ryibasiye abatutsi. Mani Martin ku myaka 12 yari amaze ku recordinga kasete(cassette)[5] ye ya mbere. Impano idasanzwe yaje kubonwa na Niyibizi Gaston wacuruzaga kasete mu isoko rya hose ari irya Nyarugenge. Mani Martin, yakomoje ku nzira y’umusaraba yanyuze ava Kigali yerekeza muri Uganda[6] mu mushinga w’indirimbo yari afitanye na Eddy Kenzo wo gusubiramo indirimbo ‘Afro’ yakunzwe na benshi ikongererwa igikundiro cyayo n’amashusho yafashwe aho yaje gufungirwa muri Uganda.

  1. https://en.wikipedia.org/wiki/Mani_Martin
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/63540/mani-martin-ntazibagirwa-uburyo-ku-myaka-9-y-63540.html
  3. https://archive.ph/20130815033522/http://therwandaspectrummagazine.com/?Rwandan-Traditional-Music-Becomes
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/inzira-y-umusaraba-mani-martin-yanyuze-ajya-kureba-eddy-kenzo-kugeza-afunzwe