Mahmoud Namjoo

Kubijyanye na Wikipedia
Mahmoud Namjoo

Mahmoud Namjoo ( yavutse , 22 Nzeri 1918 -yapfuye 21 Mutarama 1989) yari umukinnyi uterura ibiremereye ukomoka Irani . Yitabiriye imikino Olempike yo mu 1948, 1952 na 1956 aza ku mwanya wa gatanu, uwa kabiri n'uwa gatatu. Mu marushanwa y'isi yegukanye zahabu eshatu, imwe ya feza n'imidari ibiri ya bronze hagati ya 1949 na 1957, [1] [2] aba uterura ibiremereye wa mbere wa Irani watsinze mu gikombe cy'isi. Namjoo kandi niwe wambere wateruye ibiremereye muri Aziya byatumye ashyiraho agahigo ki si; [3] mugihe cye umwuga we yashyizeho uduhigo tune: kamwe muri clean and jerk muri 1949 na dutatu muri rusange, muri 1948, 1949 na 1951. [4]

Namjoo yavukiye i Rasht mu 1918 maze mu 1937 yimukira i Tehran, aho yakoraga ahugurwa mu bubaji. Yateruye ibiremereye muri siporo. Usibye guterura ibiremereye yanarushanwe mu kubaka umubiri, kandi yegukana Igihembo cyitiriwe Bwana Universe mu kugabanya ibiro mu 1948, aba uwa gatanu mu 1955. [5] Mu 1956 yamaze amezi abiri akora akazi ko gutoza mu biremereye muri Turukiya. Yakomeje imyitozo mu myaka mirongo ine yakurikiyeho agerageza gutsindira imikino Olempike yo mu 1960. [2] Yapfuye azize kanseri, yandura afite imyaka 70. [3]

Ihuza ryo hanze[hindura | hindura inkomoko]

Mahmoud Namjoo at Olympedia

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. Mahmoud Namjoo. sports-reference.com
  2. 2.0 2.1 Mahmoud Namjoo. National Olympic Committee of Iran
  3. 3.0 3.1 Mahmoud Namjoo. takhtejamshidcup.com
  4. MAHMOUD NAMJOU. chidlovski.net
  5. Mahmoud Namdjou. musclememory.com
  • 1 2