Magnesium n'akamaro ifitiye umubiri

Kubijyanye na Wikipedia
ibinini bya vitamin bya magnesium
Ibinini byongera manyeziyumu.

Magnesium (soma manyeziyumu) nayo iza ku rutonde rw’imyunyu ngugu y’ingenzi umubiri ukenera ku bwinshi kugira ngo ubashe gukora neza. Buri munsi tuba dukeneye hagati ya 350mg na 420mg zayo. Muri zo, 50% bibikwa mu magufa naho ibisigaye bikajya kubikwa mu turemangingo fatizo tw’umubiri wacu.

Ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, gukomeza amagufa ndetse no gutera neza k’umutima.

Akamaro kayo k'ubuzima[hindura | hindura inkomoko]

  • Umubiri uyikoresha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso, ugafasha mu kwirinda diyabete.
  • Ikirango cya gihanga cya Manyeziyumu mu butabire.
    Ifasha mu mikorere myiza y’umutima n’ubudahangarwa bw’umubiri.
  • Uyu munyu ngugu kandi urwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso, gukora neza kw’amagufa, imikaya kandi ufasha mu guhangana na diyabete.
  • Gufata ibikungahaye kuri magnesium bituma tugira amagufa akomeye.
  • Ifatanyije na vitamini B6 birwanya utubuye tuza mu mpyiko tuzwi nka calcul renal/kidney stones
  • Izwiho kurwanya uburibwe buhoraho cyane cyane mu ngingo
  • Uyu munyungugu ufasha mu kurinda indwara zo kwiheba bikabije no kurwanya umutwe w’uruhande rumwe.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umutihealth.com/magnesium