Jump to content

Umurenge wa Mageragere

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Mageragere (Umurenge))
umurenge wa mageragere ugaragara ku ikarita y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge

Umurenge wa Mageragere ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, ni Umurenge wahoze mu cyari Akarere ka Butamwa mbere y’ivugururwa ry’ubutegetsi.

Umurenge wa Mageragere ufite ubuso bwa km2 54.8 n’abaturage 16800. Ugizwe n’Utugari turindwi: Nyarufunzo, Kankuba, Mataba, Nyarurenzi, Runzenze, Ntungamo na Kavumu.

N’ubwo Mageragere iri mu mujyi wa Kigali, abaturage bayo bafite ubuzima bw’igiturage. Abo baturage barahinga kandi ingufu bakoresha mugutegura ibiribwa ni inkwi.

Muri iyi gahunda y’umwaka umwe, Umurenge uzita kubikorwa bizacyemura ibibazo abawutuye bose bahura nabyo. Ibi byose kandi Umurenge uzabikora utibagiwe ko bigomba kuba ibikorwa birambye, ni ukuvuga ko mu bizakorwa byose hazitabwa mu kubungabunga ibidukikije harwanywa isuri kandi hanarindwa amashyamba. Ibindi ni uko isuku izakomeza kuranga abaturage ba Mageragere kandi nk’uko bizwi ko Umuturage ariwe shingiro ry’amajyambere, hazakorwa ibishoboka byose ngo abaturage barindwe indwara z’ibyorezo nka SIDA na Malariya nizindi ndwara ziterwa nisuku nke cyangwa imirire mibi kandi banakangurirwe kujya mu bwisungane mu kwivuza .

Imishinga izashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka ni iyo . ku baka gereza nkuru ya kigali,kugeza amazi meza kubaturage,gusana ibiro bytimurenge,amashyiga ya kijyambere, gushinga ishami rya banki yabaturage, kandi bunguka ubumenyi mu gukora imirimo itandukanye. Abaturage bazakangurirwa kuzigama, gutegura udushinga duto, maze ibi bizatume bivana koko mu bukene.

Ku bijyanye n’nkiko gacaca uyu mwaka uzarangira amadosiye 80% y’abaregwa yaramaze kuburanishwa. Umurenge ushyize imbere imikorere myiza mu gutanga service vuba kubawugana, Umurenge ukaba usaba inkunga y’ Abawutuye bose ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa.