MUKAMANA Soline

Kubijyanye na Wikipedia

MUKAMANA Solin e ni umuyobozi w' akarere ka Burera, akaba umubyeyi w' abana batanu, yavukiye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Nyaruguru muri 1974, guhera muri 1997 ubwo yari asoje amasomo mu mashuri yisumbuye yatangiye gukora imirimo inyuranye aho yavukiye muri Ngororero.[1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

MUKAMANA Soline yavutse muri 1974 avukira muri Ngororero mu murenge wa Gatumba, yatangiriye amashuri ku ishuri ribanza rya Gatumba, amashuri yisumbuye ayiga kuri GS. Rulindo aho muri 1994 yarageze muwa gatanu ariko kubera ibihe bitoroshye bya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kwiga byarahagaze nyuma muri 1997 yaje gusoza amashuri yisumbuye muri Rambura. nyuma yokurangiza ayisumbuye yatsinze neza abona buruse yo gukomeza muri kaminuza, gusa ntiyakomeje kubera ibihe by' imidugararo no gutakaza icyizere cy' ubuzima, yahisemo gushakisha akazi yakoze ikizamini abona akazi muri food international for Hungry wari umushinga wakoreraga mu karere kiwabo bidatinze umushinga waje guhagarara bitewe n' intambara y' abacengezi atakaza akazi atyo. yongeye gushaka akandi kazi aba umwarimu mu mashuri yisumbuye nyumagato kuko utari yarize uburezi kimwe nabandi nkawe bahagarikwa mukazi. yongeye kubona ahandi akora, hari mu kigonderabuzima cya Muhororo biturutse ku mirimo y' ubukorerabushake yakoze mubijyanye n' imirire y' abana. nyuma gato yaje kubaka urugo ndetse abifashijwemo muwo bashakanye akomeza amashuri mu ishuri rikuru Gatulika rya kabgayi, muri 2009 yabonye impamyabumenyi ya kaminuza muri sociologie ndetse ayakomereje muri Mount Kenya mubyerekeye Ubuzima rusange. kugeza ubu afite impamyabumenyi ihanitse (Masters) yakuye muri kaminuza y' abadivantisite ya Kigali. [2] [3]

Imirimo yakoze[hindura | hindura inkomoko]

  • Muri 1997 yakoze muri food international for hungry, Ngororero
  • Yigishije mu mashuri yisumbuye ya Muhororo kuva muri 2000
  • yakoze mu kigonderabuzima cya Muhororo
  • Yakoze muri CHUK imyaka 3 ashinzwe gukurikirana abarwayi ba SIDA
  • Yakoze munzego z' ibanze mu karere ka Ngororero; yabaye umuyobozi w' ishami ry' imiyoborere myiza, nyuma ayobora ishami ry' ubuzima, ayobora umurenge wa Bwira
  • Muri 2023 yatorewe kuyobora akarere ka Burera kuza ubu. [4] [5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-yacu-turayikura-ku-mwanya-wa-nyuma-ize-muri-itatu-ya-mbere-meya-mukamana
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-yacu-turayikura-ku-mwanya-wa-nyuma-ize-muri-itatu-ya-mbere-meya-mukamana
  3. https://www.ngororero.gov.rw/news-detail-1/ngororero-abakozi-bikigo-nderabuzima-barashimwa-umurava-bakorana
  4. https://rba.co.rw/post/Uturere-umunani-twabonye-abayobozi-bashya
  5. https://www.newtimes.co.rw/article/14383/news/health/burera-launches-new-initiative-to-combat-malnutrition