MTN Rwanda igiye kugabanya toni 124 ku myuka ihumanya yoherezwa mu kirere

Kubijyanye na Wikipedia

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangiye gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku nyubako zayo, bizatuma hagabanya toni 124 z’imyuka ihumanya yoherezwaga mu kirere.

Imirimo ya muntu ya buri munsi ituma hari imyuka ijya mu kirere ikacyangiza, bigateza imihindagurikire y’ibihe. Afurika igira uruhare rwa 4% mu kohereza mu kirere imyuka icyangiza, mu gihe u Bushinwa bwa mbere bwoherezayo 28%, bugakurikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereza 15% by’umwuka wose uhumanye.

MTN Rwanda iri mu bigo byatangiye kugira umusanzu bitanga mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Tariki ya 13 Ugushyingo 2021 iyi sosiyete yatangije umushinga wiswe ‘‘MTN Project Zero’ w’imodoka icumi zikoresha amashanyarazi, zigabanya iyi myuka dore 40% yayo ituruka ku binyabiziga.

Mu gukomeza gahunda yayo kandi bahisemo no gutangira gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, aho ku biro by’iyi sosiyete ahakorerwa ibya tekiniki ku Kimironko, hashyizwe imirasire y’izuba izajya itanga 3% by’umuriro bakoresha.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/mtn-rwanda-igiye-kugabanya-toni-124-ku-myuka-ihumanya-yoherezwa-mu-kirere