MADELEINE MUKAMABANO

Kubijyanye na Wikipedia

MUKAMABANO Madeleine yavutse mu mwaka wi 1955 avukira mu Rwanda, yize amashuri abanza mu rwanda, 1973 yakomereje amashuri yisumbuye mu gihugu cya Uganda, mu gihe Uganda yari mubibazo bya politiqwe kubwa president ADIAMINI Dada. Madelene yaje gufashwa naba diplomate babafaransa bamutwara mu mujyi wa paris, aho yari ajyiye gutegerereza burse yo gukomereza amashuri mu gihugu cyubwongereza muri kaminuza ya stanford. Kubera imbogamizi nyinshi yahuye nazo, yafashe umwanzuro wo gukomeza icyiciro cyagatatu cya kaminuza muri Moderne letter in Sarbonne.

Yakomeje umwuga we muri mission yarafite muri Togo, yabaye umwarimu mu gihugu cya cote d'Ivoire ndetse yaje kuba umu consultant muri Ethiopie.

Mu mwaka wa 1999 yakoze kuri radio yumuco yabafaransa( radio france culture). Yakoranye umwete numurava bimuha amahirwe yo kugirwa umuyobozi wibiganiro mbarankuru kuri iyo radio. Yanditse raporo eshanu zivuga ku kugarura amahoro mubanyarwanda nyuma yibyabaye muri Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994.

Mu mwaka 2000,yakoze film mbarankuru kiuri Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ahura nabarokotse Genocide ndetse nabakoze genocide, iyi film yakunzwe nabenshi, ituma abanyarwanda bongera kwiremamo Icyizere Cyo Kubaho. Iyi film yaje guhabwa igihembo kizwi nka Bayeux Calvados-Normandie Prize for war correspondents.

Mu mwaka 2003 yabaye umujyanama mukuru wabatunganya inkuru kuri Radio France culture, bakorera kumugabane wa Africa. Yakomeje kuyobora ibiganiro ndetse ikizi nka African Debate. Iyi mirimo yose yayifatanyaga ninshingano yari afite muri European Union nindi mishinga itegamiye kuri leta. Mu mwaka wa 2010 Yagaritse Umwuga witangazamuakuru aho yari amaze imyaka 20 yose muri uyu mwuga.


[1]


References[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Madeleine Mukamabano", Wikipédia (in Igifaransa), 2021-04-18, retrieved 2021-11-10