Lumumba Rose
Lumumba Rose, yashinze umuryango w'abategarugori uzwi nka Women on Boards Network and IFC Corporate Governance Officer[1]. Lumumba ni umwunganizi mu Rukiko Rukuru rwa Kenya.[2][3]
Amashuri
[hindura | hindura inkomoko]Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'amategeko n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi (Strategic Management) yakuye muri kaminuza ya Nairobi. Yakoze impamyabumenyi y'ikirenga ya Doctorat mu bucuruzi bw'inzobere mu myitwarire ya Organisation kuri kaminuza ya Nairobi.[3]
Akazi
[hindura | hindura inkomoko]Rose yakoze neza mu bucuruzi bw’isoko ry’imari mu gihe cyimyaka 20 aho yagiye akora imyanya itandukanye. Yinjiye mu kigo gishinzwe amasoko y’imari mu 1994 maze ategura amategeko agenda inganda kandi atunganya ibyifuzo byo gusaba gushora imari no gutanga uruhushya rw’abunzi ku isoko ry’imari. Amaze kubona impamyabumenyi ihanitse muby'ubuyobozi bukuru, yinjiye muri banki muby' ishoramari aho yagiriye inama ibigo byinshi mu gushora imari mu ruhame no kubishyira mu bikorwa.[3]