Lisansi na mazutu ntibicyigonderwa

Kubijyanye na Wikipedia
sitasiyo ya petero na lisansi

Hashize imyaka irenga 10, Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kubaka uburyo bwo gutwara abantu buteye imbere, burambye ariko kandi bunubahiriza ingamba zo kurengera ibidukikije, ibintu byatumye hashyirwa imbaraga mu ikoreshwa ry’imodoka na moto bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo bwuzuye (full electric) cyangwa izikoresha lisansi n’amashanyarazi (Hybrid).

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Imibare ya International Growth Center igaragaza ko mu 2020 mu Rwanda hari ibinyabiziga birenga ibihumbi 220, ibigera kuri 52% byari mu cyiciro cya moto mu gihe ibindi bya 38% byari imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Ibinyabiziga bigera ku bihumbi 30 muri ibi byose bibarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Ubushakashatsi bwasohowe mu 2018 ku ihumanywa ry’ikirere bwagaragaje ko imyuka yanduza ikirere n’umwuka byo muri Kigali ituruka ahanini ku binyabiziga kuko 95,2% by’imodoka zikorera ku butaka bwo mu Rwanda zimaze nibura imyaka 10 zivuye mu ruganda.

Bitewe n’uyu mwuka mubi, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kuva mu 2012 kugera mu 2015, umubare w’abantu bajyanwa kwa muganga bafite indwara z’ubuhumekero wikubye kabiri, ugera ku barenga miliyoni 3,3.

Imodoka zikoresha amashanyarazi nizimwe mungamba zafashwe na Leta murwego rwoguhangana nibihumanya ikirere n'izamuka rya Essance na Mazutu

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cy’imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rugenda rushyiraho ingamba na politike zitandukanye. Bumwe mu buryo buri kwifashishwa ni ukwimakaza ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ubushakashatsi buzwi nka ‘EV Study4’ bwakozwe ku ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bwagaragaje ko nibura u Rwanda rukwiriye guhindura 30% bya moto zose zikorera mu gihugu zigatangira gukoresha amashanyarazi. Ibi kandi rugomba kubikora kuri 8% by’imodoka z’abantu ku giti cyabo, 20% bya bisi zikorera mu gihugu ndetse na 25% by’izindi modoka nto zikora ingendo rusange nazo zikazaba zikoresha amashanyarazi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/inyungu-zihishe-mu-ikoreshwa-ry-ibinyabiziga-by-amashanyarazi-abanyarwanda