Jump to content

Leonard Myles-Mills

Kubijyanye na Wikipedia

Leonard Myles-Mills (yavutse ku ya 9 Gicurasi 1973,) avukira mu Karere ka Girita i Accra muri Gana,afite ubwenegihugu bwa kanada wahoze ari umukinnyi wi nzobere muri metero 100 . Yirutse ku giti cye amasegonda 9.98 muri ayo marushanwa mu 1998, aba umunya Gana wa mbere watsinze inzitizi y'amasegonda 10 . Ibihe byiza yagize ni amasegonda 6.45 kuri metero 60 ni agahigo ko muri afurika . Myles-Mills yahagarariye igihugu cye inshuro ebyiri mu mikino Olempike ndetse no mu mikino ya bavuga icyongereza . yatsinze inshuro ebyiri mu marushanwa ya bagabo muri metero 100 aba uwambere, mu gihe yarimo kwiyamamariza muri kaminuza ya Brigham .

Murumuna we John Myles-Mills na we yari umukinnyi wa siporo. [1]

Yatsindiye umudari wa zahabu mu mikino yo muri Afurika yo mu 1999, umudari wa feza mu mikino yo muri Afurika yo mu 2003 ndetse nu mudari muri Shampiyona nyafurika yo mu 1998 . Mu 1999 yashyizeho agahigo muri afurika muri metero 60 na masegonda 6.45. [2] Umuhigo mwiza yagize ni muri metero 100, akoresha amasegonda 9,98 kari agahigo muri Gana kugeza Benjamin Azamati agakuyeho yiruka amasegonda 9.97 muri metero 100 muri Texas ku ya 26 Werurwe 2021.

Yitabiriye imikino Olempike yo mu 2004, yegukanye umwanya wa gatatu muri metero 100, bityo abona impamyabumenyi i. yashoboye kujya muri kimwe cya kabiri kirangiza, akurikira umwanya wa gatatu muri iryo siganwa kandi yandika ko hari byinshi byateye imbere . Yarangije kimwe cya kabiri kirangiza ku mwanya wa gatandatu, bityo ananirwa kubona ibyangombwa kugeza ku mukino wa nyuma. [3]

Myles-Mills ni umwe mu bagize Itorero rya Yesu Kristo ry'abatagatifu ba nyuma . [4]

Amarushanwa mpuzamahanga[hindura | hindura inkomoko]

Amarushanwa mpuzamahanga yagiyemo

1999 All-Africa Games Johannesburg, South Africa 1st 100 m 9.99 s
2003 All-Africa Games Abuja, Nigeria 3rd 100 m 10.03 s

Reba kandi[hindura | hindura inkomoko]

  • Urutonde rwabanyeshuri barangije muri kaminuza ya Brigham

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. Leonard Myles-Mills Staff Bio | Men's Track Assistant Coach. BYU Cougars. Retrieved on 2015-07-14.
  2. African indoor records - IAAF
  3. 28th Olympic Games Men 100 metres Semi-Final Results World Athletics. Retrieved on 2021-11-12.
  4. "LDS athletes mine Oly 'metals'", Church News, 2004-08-28.