Laetitia Umutoni
Laetitia Umutoni ni umunyamakuru Akaba afite imyaka 24[1]
Umwuga
[hindura | hindura inkomoko]Umutoni kuri ubu ukorana na High Media, isosiyete ikora ibijyanye no gutunganya amashusho, gufotora no gushushanya.[2]Umutoni ni umwe mubagize itsinda riigira inama abakobwa bato mumashuri atandukanye. Iri tsinda kandi rirasaba imisanzu y'amafaranga yo gutera inkunga abakobwa bamwe biga.Umutoni yashishikarijwe kwinjira mu itangazamakuru kuko yakundaga ibyo yabonye kuri TV akumva kuri radiyo. Icyakora, yagize isoni akiri umwana kandi ababyeyi be bahoraga bamuburira ko atazabikora nkumunyamakuru Ugira isoni [3]Umutoni ni umwe mubagize itsinda rigira Inama abakobwa bato mumashuri atandukanye. Iri tsinda kandi rirasaba imisanzu y'amafaranga yo gutera inkunga abakobwa bamwe biga.
Ibihembo
[hindura | hindura inkomoko]Yahawe igihembo n' Imbuto Foundation mu 2010 nyuma yo kugaragara mu bakobwa bitwaye neza.[4] nyuma yoguhabwa icyigihembo yarishimye cyane avuga kobimutunguye ahunya agira at :“Nakubye kabiri imbaraga zanjye kuko nashakaga kuba indashyikirwa cyane no kwereka abandi bakobwa ko bashobora kubikora kimwe no gushimira abantu bampaye. Sinifuzaga kubatenguha.Yihatiye kuba ku isonga ry’ishuri rye kandi arabigeraho arangije afite itandukaniro n’ishuri ry’itangazamakuru muri kaminuza yu Rwanda.Intsinzi ye ayitirira amahugurwa atandukanye yakuye muri Imbuto Foundation, harimo ubuhanga bwo kuvuga mu ruhame, kuyobora ibiganiro mpaka n'ubuhanga bwo kuyobora.[5]
Aho yize
[hindura | hindura inkomoko]Amashuri abanza yayize mu mujyi yavukiyemo mu Karere ka Rubavu kuri Groupe Scolaire de Gisenyi.Nyuma yinjiye muri Ecole d'Arts de Nyundo mu burezi bwe bwo mu rwego rwiciro rusunga hamwe nicyo bita A' level mu buvanganzo, aho yize icyongereza n'Igifaransa.