Kwatsa imodoka ukoresheje ikarita

Kubijyanye na Wikipedia

Nyuma y’imyaka igera kuri itatu biga muri IPRC Karongi, Niyigirimpuhwe Isidore na Tuyizere Emmanuel bafatanyije na mwalimu wabo bakora amakarita akora akazi nk’aka kontake , akoza agakarita ako kuma kitwa RFI Reader, akaba ari na ho ukoza mu kuzimya imodoka . [1]

Uko bikora[hindura | hindura inkomoko]

Ako kuma ubundi gashyirwa iruhande rw’aho basanzwe binjiza kontake, ku buryo mu kwatsa imodoka cyangwa kuyizimya ukoresha kontake cyangwa ikarita ya Tap and Go bitewe n’ikikubangukiye, Ikarita ukoresha watsa imodoka ariko si yo ukoresha uzimya, hatekerejwe amakarita abiri mu kwirinda ko iyo wakoresheje watsa yagwa kuri RFI Reader imodoka ikazima utabishaka, Iyo ukojejeho ako gakarita bwa mbere imodoka iraka ukaba wenda wacana radiyo cyangwa ukavuza ihoni, washaka gutangira urugendo ugakozaho ubwa kabiri, washaka kuzimya imodoka ugakoresha akandi gakarita .[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2021-04-26. Retrieved 2023-06-15.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)