Jump to content

Kurengera ibidukikije mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ikimoteri kigezweho ikigali
Gutera ibiti
Air pollution

Mu 2011 ni bwo u Rwanda rwashyizeho ingamba zigamije kureba uburyo igihugu cyarushaho kugira ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije.

Iki cyerekezo kigomba kugera mu 2050 gikubiyemo ingingo zitandukanye zifasha igihugu kubasha kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ingamba zo kurwanya ibihumanya ikirere

Zimwe mu ngamba zirimo harimo ko ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka wangiza ikirere, bizava ku kigero cya 79.9% byariho mu 2018 bikagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.

Kuva mu 2011 kugeza ubu hari byinshi byakozwe kugira ngo ibidukikije bibungwabungwe birimo nko kugabanya abacana ibicanwa byangiza ikirere, hashyirwaho uburyo bwo guteka kuri gaz n’ibindi.

Nubwo hari ibyagezweho ariko urugendo ruracyari rurerure kugira ngo ibidukikije bibungwabungwe. Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyiyemeza kuvugurura ingamba zo kurengera ibidukikije.

Ibinyabiziga bidasohora imyotsi ihumanyya ikirere

Ibyavuye mu nama yo kurengera ibidukikije

[hindura | hindura inkomoko]

Kuri uyu wa Gatatu habaye inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye no kurinda ibidukikije, ikaba yigaga ku ngamba zivuguruye zo kurengera ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet, yavuze ko izi ngamba zavuguruwe mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije, ubu hakaba hagiye kwibandwa cyane ku bijyanye n’ibishushanyo mbonera.

Ati “Ingamba nshya ziragaragaza uburyo tugiye kubahiriza icyo ibishushanyo mbonera biba byateganyije, tugiye kubyitaho kurushaho ahagenewe ubuhinzi hahingwe, ahagenewe ubwubatsi hubakwe kugira ngo tutagira ha handi hakagombye kuba hari ishyamba ngo hagirwe ubwubatsi.”

“Turazana nanone kongera ingufu zisubiranya, turagira ngo ziyongere kuruta uko byari biri mu ngamba zavuguruwe. Icyo tugamije ni ukureba uko iterambere ryagerwaho ritabangamiye ibidukikije.”

Yakomeje asaba buri wese ko guharanira gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera ibidukikije, kuko zidashyizwe mu bikorwa nta cyagerwaho.

Ati “Dukwiye gushyira mu bikorwa izi ngamba kuko kuzitegura tukaza hano tukazemeza ubwabyo ntabwo bihagije, buri muntu aho ari yaharanira kubishyira mu bikorwa kugira ngo tugere ku ntego twihaye.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko habayeho kuvugurura izi ngamba mu rwego rwo guhuza gahunda na buri rwego rufite aho ruhuriye na gahunda yo kurengera ibidukikije.

Ati “Impamvu nyamukuru yo kuvugurura ni ukugira ngo tugendane n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050, byabaye ngombwa ko dusubiramo ibipimo by’ibanze ku bijyanye n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe.”

“Twagira ngo turebe aho tugeze biba ngombwa ko dusubiramo kugira ngo tuzajye tumenya aho tugeze, nubwo izi ngamba zireba ibidukikije zirebwa n’ibindi bice byose by’iterambere ry’igihugu haba mu buhinzi, ingufu n’ubwikorezi. Turagira duhuze ibipimo n’ibi bigo kugira ngo duhuze na gahunda buri rwego rwafashe.”

abaturage mungamba zo gutera ibiti barengera ibidukikije

Icyo abaturage basabwa

[hindura | hindura inkomoko]

Ingamba zo kurengera ibidukikije zishyirwamo imbaraga nyinshi ariko n’abaturage baba bakwiye kuba abafatanyabikorwa ba leta, kugira ngo ingamba zashyizweho zijye mu bikorwa.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko abantu nta yandi mahitamo kuri ubu bafite usibye gukora ibikorwa bibungabunga ibidukikije.

Ati “Iyo urebye uburyo dukura mu mibare, mu nyubako tugomba no gukura mu kubungabunga ibidukikije no gukora ibikorwa bidufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

“Nta yandi mahitamo dufite usibye gukora ibyo bikorwa. Imihindagurikire y’ibihe ni ukuri ku Banyarwanda biragagara, dukwiye gushyiramo imbaraga tugahangana n’abangiza ibidukikije kuko ni bwo buzima.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, Maxwell Gomera, yavuze ko iki ari cyo gihe cyo kubungabunga ibidukikije kuko bigize ubuzima bwa muntu.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/gukurikiza-ibishushanyo-mbonera-kimwe-mu-bigiye-kwitabwaho-mu-kurengera