Kunywera itabi muruhame

Kubijyanye na Wikipedia

kunywera itabi muruhame ubusanzwe si byiza nubwo hari abadasobanukiwe ububi bwabyo ariko abahanga

mu buzima bwa muntu bagaragaza ububi bwo kunywera itabi

No smoking

itabi muruhame[hindura | hindura inkomoko]

Ashingiye ku Iteka rya Perezida N° 13/ ryo ku wa 25/05/2005 ryemeza kandi rihamya burundu Amasezerano Mpuzamahanga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima yerekeranye ububi bwo kunywa itabi ndetse no kurinywera muruhame[1]

byagaragaye ko kunywa itabi ubwabyo byangiza ubuzima bw'abarinywa ndetse nabatarinywa ariko begeranye nabarinywa kuko barihumeka[2]

mu mwuka mu Rwanda ndetse nahandi kw'Isi bagiye bafata ingamba zitandukanye zo kwirinda ingaruka z'itabi ndetse no kubuzima bwite bw'abaturage

mu Rwanda hafashwe ingamba zo gushyiraho ahantu humwihariko kubanwyi b'itabi igihe bari ahantu habera ibikorwa Rusange.

Inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite wagaragaje Impungenge iterwa nikoreshwa ry'Itabi ku Rubyiruko mu Rwanda ndetse isaba Minisiteri y'ubuzima kugaragaza

Ingamba irimo gufata mukurwanya ikoreshwa ry'itabi mu Rwanda ndetse no kugaragaza dose yemewe y'itabi rigomba kunyobwa mugihugu kuko biteye impungenge cyane cyane

ku Rubyiruko.[3]

Ingaruka zo Kunywa Itabi[hindura | hindura inkomoko]

Raporo ya Tobacco Atlas ya 2019 igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda hapfa abantu barenga 2000 bazize indwara ziterwa no kunywa itabi, naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita [4]ku buzima Organization Mondale De santé OMS rikagaragaza ko buri mwaka ku Isi hapfa abantu miliyoni 8 bazize itabi.

Mu bindi leta isabwa harimo gushyiraho ahantu hagenewe kunywera itabi mu buryo bwa rusange. [5]

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

muri 2017 Ugushyingo itariki 16 umujyi wa Kigali washyizeho ingamba zo kwirinda ingaruka zo kunywa Itabi ubwo

Smoking (6307374507)

kampenye yo kurwanya kunywa itabi kuko ryica ubuzima bwabarinywa ubwo bagiraga bati ikirere nta mipaka kigira ntaburenganzira

nabuke umuntu afite bwo kunywera itabi muruhame kereka igihe ari wenyine

bemeza ko kandi mu Rwanda abana bari munsi yimyaka 18 batemerewe kunywa itabi ndetse no kurikoraho ariko abakuru bo bararinywa

bagiye bashyiraho kandi ibyapa bigaragaza ko kunywera itabi muruhame bitemewe ahantu henshi hatandukanye nko kumazu

y'ubucuruzi mutubyiniro mutubari mwisoko ndetse nahandi henshi hatandukanye hahurira abantu benshi.[6]

Shakira Hano[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2021-11-29. Retrieved 2022-04-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://web.facebook.com/radiorwanda/posts/kubuza-kunywera-itabi-aho-abantu-bateraniye-ubona-bishyirwa-mu-bikorwa-hose/2639700582825242/?_rdc=1&_rdr
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-07-27. Retrieved 2022-04-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-gukuraho-ahanywerwa-itabi
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-07-27. Retrieved 2022-04-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-gukuraho-ahanywerwa-itabi