Kunywana
Kunywana ni umuhango wakorwaga n'Abanyarwanda mu gihe cyo hambere , aho abawukoraga babaga bashaka kunga ubumwe , cyangwa se kuba inshuti nyanshuti. bakaba barawukoraga umwe anywa amaraso y'undi. kandi kikaba cyaraziraga ko abanywanye bahemukirana, kuko uwahemukiraga undi igihango cyaramusemaga, agapfa nabi cyane[1]
UKO UWO MUHANGO WAKORWAGA
[hindura | hindura inkomoko]Iyo umuntu yajyaga kunywana n'undi , yarabanzaga agashaka icyuma n'ifu y'amasaka n'ikibabi cy'umuko,yamara kukibona agasezerana n'uwo bazanywana isaha n'umunsi bazahurira, wagera bakazana ikirago bakakicaraho.[2]
Ubanywanisha yafataga icyuma agaca ururasago ku nda z'Abanywana , amaraso akayatega ikibabi cy'umuko, akenda(akazana) ifu akayitoba muri ya maraso , yarangiza agaha abanywana bakanywa.[3]
Ubatongera akenda icyuma akagikubira mu kiganza agira ati:“Ndabateranyije,uzahemukira undi,cyangwa agahemukira uwo bava inda imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice.”[4]
Nuko bakazana icyuma cyogosha, utongera ati: “Iyi ni kimwa, uramutse uhemukiye munywanyi wawe, kimwa ikagutuka ku rubyaro no ku matungo no ku myaka, urahinga ntiweza, urahaha nturonka; uramutse umuhemukiye kimwa ikakubuyereza hose.”
Utongera akongera agatongera undi,yarangiza abanywanye bagahagurutswa aho bicaye umwe amaze guha undi ikintu: inka cyangwa ihene cyangwa isuka.
Kirazira ko bahaguruka ari nta cyo bahanye kandi bahagurukira rimwe bombi, ntawe utanze undi.[5]
Abanywanye bazira guhemukirana, bazira kugirirana inabi iyo ari yo yose. Uhemukiye undi igihango kiramwica, kandi imipfire ye ni ugupfa yatumbye. Kirazira no kurahira igihango ibinyoma, kuko cyamwica. Uhemukiye undi aramuhongera, ngo aticwa n’igihango.
ISHAKIRO
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://ar.umuseke.rw/umuhango-wo-kunywana-wakorwaga-ute.hmtl
- ↑ https://ar.umuseke.rw/umuhango-wo-kunywana-wakorwaga-ute.hmtl
- ↑ https://ar.umuseke.rw/umuhango-wo-kunywana-wakorwaga-ute.hmtl
- ↑ https://igihe.com/umuco/article/uko-umuhango-wo-kunywana-wakorwaga-mu-rwanda
- ↑ https://igihe.com/umuco/article/uko-umuhango-wo-kunywana-wakorwaga-mu-rwanda