Kuhagira inda mu muco nyarwanda
Appearance
Inda
[hindura | hindura inkomoko]Urnugore utwite inda mu muco nyarwanda, iyo ageze mu kwezi kwa munani, amarakulya atarajya kulyama, akuhagira inda; yiyuhagira yarangije imilimo yose, yapfundikiye inkono, ashigaje kujya kulyama gusa. Ashaka urweso rwo kujya ashyushyamo amazi yo kwuhagira inda, n’ahajya mu mugongo, no mu maso, kugira ngo urnwana atazavuka arangaye amazuru n’ibinwa bimeze nk’iby’inkoko, kandi ngo yavukana ibihu (ibintu bimuhumbika ku mubili hose, akaba umweru, agasa n’ingwa bigatuma anyerera; bagira ngo ni ibilyo nyina atamwuhagiye akimutwite).[1]
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Umwana avukanye igihu, abagore babyaza baseka nyina, kandi uwo mwana baramwanga, ngo ateye iseseme, ngo aranyerera. Bajya kumukora bakabanza kumwuhagiza ivu balimutsilita cyane, nk’abahanagura inka bayikunyura.