Kugomera k'umwana w'uruhinja
Hari igihe kwituma k’umwana w’uruhinja biba ikibazo akaba yamara iminsi iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) atarituma. Ibi nibyo byitwa kugomera.
Umwana utunzwe no konka gusa ntabwo ari ngombwa ko buri munsi yituma. Impamvu ni uko amashereka ari amazi kandi intungamubiri hafi ya zose zirimo zikaba zikoreshwa. Nyamara ku rundi ruhande abana batungwa n’ibindi bitari amashereka yaba amata y’inka cyangwa ayo mu makopo, bashobora kwituma hagati y’inshuro 3 na 4 ku munsi.
Niba umwana ari kwituma neza ntacyo bitwaye, gusa uko ugenda umugaburira agenda yituma ibikomeye, ndetse rimwe na rimwe kwituma bikaba ikibazo.
Ibimenyetso biranga kugomera k’umwana
[hindura | hindura inkomoko]1.Inshuro yituma zirahinduka
[hindura | hindura inkomoko]Inshuro umwana yituma ku munsi ubona zigenda zihinduka akenshi zigabanuka. Niba ubonye hari icyahindutse mu kwituma kwe rero biragaragaza ko yatangiye kugomera.
2.Kwanga kwituma
[hindura | hindura inkomoko]Niba umwana ari kwanga kwituma, ndetse niba atangiye gukura wamubwira kujya kuri pot ukabona ararira, ni ikimenyetso cy’uko yagomeye. Kugomera bituma n’iyo yitumye biza bikomeye cyane bityo kuko bibabaza, iyo bigiye kuza ararira ndetse ukabona ntashaka kwituma.
3.Amaraso mu byo yitumye
[hindura | hindura inkomoko]Ibi biba no ku bantu bakuru. Iyo wituma impatwe akenshi bikobora mu mwoyo bityo umwanda ukaza uvanzeho uturaso. Ku mwana rero naho niko bigenda, ndetse uko yikanira niko umwanda umukobora mu mara, hagasohoka amaraso.
4.Kugira inda ikomeye
[hindura | hindura inkomoko]Kuba umwana atari kujya kwituma bituma inda ye ibyimba kandi igakomera. Kubyimba gusa nta cyo bitwaye kuko niyo ahaze agomba kugira inda, gusa iyo ikomeye biba byerekana ko yagomeye.
5.Kwanga kurya cyangwa konka
[hindura | hindura inkomoko]Birumvikana ko kubera kutituma umwana yumva ahaze bityo akaba atifuza kugira icyo afungura.
Igitera kugomera
[hindura | hindura inkomoko]Ubusanzwe akenshi umwana wonka gusa, ni ukuvuga uri munsi y’amezi 6 kandi akaba nta kindi avanga n’amashereka, iyo agomeye biba biterwa n’ibyo nyina arya. Nyamara iyo atangiye kurya cyangwa ahabwa ibindi bivangwa n’amashereka, na byo bigira uruhare mu kugomera kwe cyane cyane amata, yawurute, umuceri wanyuze mu ruganda n’ibindi.
Ni yo mpamvu mu gihe utangiye kugaburira umwana, ari byiza kugenda umuha ubwoko bumwe bumwe ukareba uko umubiri we ubyakira.
Uko wafasha uwana wagomeye
[hindura | hindura inkomoko]Niba ubonye ko umwana wawe agaragaza ibimenyetso byo kugomera, ugomba kugerageza bumwe cyangwa bwinshi mu buryo bukurikira, iyo byanze ugomba kumujyana kwa muganga.
1. Umwana wonka cyangwa unywa amata
[hindura | hindura inkomoko]Niba umwana yonka gusa, usabwa guhindura imirire. Ifunguro ryawe rigomba kuba ririmo ibikungahaye kuri fibre, amazi ndetse n’imbuto. Mbese nk’uko nawe wakivura urwaye impatwe. Naho niba wamuhaga amata hindura ubwoko bw’ayo wamuhaga, urebe niba hari icyo bitanga.
2.Mu gihe arya ibiryo
[hindura | hindura inkomoko]N’ubwo ibiryo bimwe bitera kugomera ariko ibindi birabivura. Niba rero umwana yaratangiye kurya, gerageza kongera mu ifunguro rye ibikize kuri fibre. Mu byo kurya bye washyiramo:
•Amashu
•Pome wahaseho igishishwa
•Ipapayi
•Mu mwanya w’umuceri uvuye mu ruganda, muhe ibindi binyampeke bitanyuze mu nganda nk’ibikomoka ku masaka, ingano n’uburo. Ibi na byo biramufasha.
Muhe inombe
[hindura | hindura inkomoko]Niba umwana wawe waratangiye kumugaburira, ibyo kurya umuha binombe, niba ufite akamashini kabugenewe ubinyuzemo. Kumuha inombe byorohera igifu cye kubisya neza.
Ongera ibyo kunywa
[hindura | hindura inkomoko]Amazi ahagije mu mubiri ni ingenzi mu kurinda ikibazo cyo kugomera ku bana. Amashereka kimwe n’amazi meza atetse ni ingenzi. Imitobe wikoreye mu mbuto z’umwimerere nayo ni myiza kandi ifasha umwana kwituma neza. Niba umutobe wakoze wumva uryohereye cyane wawufungura n’amazi.
Siporo
[hindura | hindura inkomoko]Ushobora kumva bigutunguye kumva ko umwana na we akoreshwa siporo, ariko si isaba ingufu. Niba umwana atarabasha kugenda umuryamisha agaramye ugafata mu bworo bw’ikirenge ukamera nk’umunyongesha igare. Ibi ukabikora ugeza utubero twe ku nda ku buryo akabuno kaba gafunguye kandi ugasa n’ukanda ku nda ukoresheje amaguru ye.
Massage
[hindura | hindura inkomoko]Mukorere massage yoroshye ku nda uzamura umanura gahoro unyuzamo ugasa n’ukanda, na byo bituma umwana yituma. Ubikore kenshi ku munsi kugeza yitumye.
Kunywa amazi no kwirinda amafarini yakorewe mu ruganda
[hindura | hindura inkomoko]Umwana watangiye kurya iyo agize constiapation bisaba ko umwongerera amazi wamuhaga, naho ku mwana utaratangira kurya no kunywa wowe mubyeyi ukaba ari wowe unywa amazi menshi.
Kumuha udutonyanga duke tw’umutobe w’imbuto
[hindura | hindura inkomoko]Umutobe w’imbuto za pomme, uwa karoti n’indi mitobe wikoreye ivura umwana impatwe ariko ukamuha ututonyanga duke tutuzuye akayiko gato mu gihe umwana ataratangira kugir a ibindi bintu anywa.
Kumukoresha imyitozo ngororamubiri
[hindura | hindura inkomoko]Umwana w’uruhinja kandi ushobora kumukorera akamasaje koroheje cyane umeze nkaho umusiga amavuta ku nda no ku mugongogo, ubindi ukamuryamisha ahantu haterereye ukamugorora amaguru umeze nkaho uri kumunyongesha igare.
Hindura amata umuha
[hindura | hindura inkomoko]Igihe umwana avanga amata y’ifu no konko nabyo bishobora kumuter akujya agira constipation. Iyo ubonye ubwoko bumwe bumutera constipation uhindura andi kugirango urebe ayo umubiri we uzemera.
Irinde kumumenyereza imiti imwitumisha ku ngufu
[hindura | hindura inkomoko]Hari ababyeyi bamwe babona umwana yarwaye constipation aho kumuvuza bakamuhata imiti ituma ashaka kwituma ku ngufu. Iyo miti si myiza kuko ishobora gutuma umwana ahora ayikenera kugirango abashe kwituma neza.
Mwoze mu mazi y’akazuyazi
[hindura | hindura inkomoko]Amazi y’akazuyazi nayo atuma umwan ayumva aruhutse n’ibice by’umubiri we bitakoraga nabyo bikaba byakanguka. Mu gihe umaze kumukarabya uri kumusiga amavuta mukorera ya masaje twabonye haruguru bizarushaho kumufasha.
Mujyane kwa muganga bagufashe
[hindura | hindura inkomoko]Niba ubona wakoze ibishoboka ariko bikaba byanze ugirw ainama yo kujyana umwana kwa muganga akaba aribo bamwihera imiti ikwiriye aho kugura iyo abandi bakubwira ko bakoresheje kuko bashobora kukuyobya. Irinde kandi kumva ko niba hari umuti baguhaye umwana wundi arwaye ariwo uzakoresha no ku wundi ngo ujye kuwigurira utabajije umuganga.
Iyo ntacyo bitanze
[hindura | hindura inkomoko]Niba ugerageje ibi tuvuze haruguru byose ntibigire icyo bitanga, hari ibindi binyuranye ushobora gukora. Ushobora kubikora mu rugo gusa niba utabimenyereye wakwegera umuganga akagusobanurira.
1.Kumwina
[hindura | hindura inkomoko]Nubwo akenshi kwina umwana kera byakoreshwaga, hifashishijwe imiti ya gakondo ariko siyo burya ituma umwana yituma, ahubwo ituma umwanda woroha ukabasha gusohoka. Ushobora gukoresha umupira wagenewe kwina abana, cyangwa akandi kantu korohereye wabasha kwinjiza mu mwoyo w’umwana. Iyo ukoresheje umupira ushobora gushyiramo utuzi tw’akazuyazi ariko dutetse (nk’utwo kunywa).
2.Ibinini bya Glycerin bishyirwa mu kibuno
[hindura | hindura inkomoko]Niba mu byo umwana yituma hari kuzamo amaraso, uyu niwo muti mwiza umufasha. Ibi binini biraboneka muri farumasi gusa habaho iby’abato n’abakuru, nujya kubigura uzibuke kuvuga ko ushaka iby’umwana.
3.Imiti yoroshya umwanda
[hindura | hindura inkomoko]Imiti ikoreshwa hano nayo ituma umwanda w’umwana woroha bikamufasha kwituma. Urugero twatanga ni Microlax y’abana, nayo ikaba inyuzwa mu kibuno. Uko ikoreshwa ubisobanurirwa n’ukora muri farumasi aho uyiguze.
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Iyo ubu buryo bwose ntacyo butanze usabwa kujyana umwana kwa muganga, umuganga w’abana akamusuzuma ikindi cyaba kimutera kutituma, nk’uko tubikesha Umutihealt.
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sobanukirwa-byinshi-ku-kugomera-k-umwana-w-uruhinja-n-uko-wamufasha
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-03-01.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)