Kugagara ingingo

Kubijyanye na Wikipedia
Kugagara ingingo
Kugagara ingingo

Indwara yo Kugagara ingingo ni ukugabanuka cyangwa guhagarara k’ubushobozi bwo kwikunjakunja cyangwa kwinyeganyeza kw’inyama z’umubiri w’ibiremwa byigenza, ku bwo kwangirika (lésions) kw’agace runaka k’ubwonko gakoresha urwo rugingo.

Ariko kandi tumenye ko habaho n’ubushobozi buke bw’inyama z’umubiri biturutse ku gucika kw’imitsi ikomeye cyane itarimo umwenge ifatisha inyama z’umubiri ku magufwa, utwo dutsi twacika urugingo ntirwihine (ni two bita « tendons »), hakabaho kutihina neza kw’ingingo z’umubiri (ankylose des articulations), ariko kandi iyo byatewe no guterwa ikinya cyangwa kujya muri koma (kurwara cyangwa kugira impanuka kugeza ubwo umera nk’uwapfuye), ibyo ntibishyirwa muri urwo rwego rw’uburwayi bwo kugagara ingingo.

Iyo ndwara ihindagura amazina bitewe n’aho yafatiye. Bayita emipleji (hémiplégie) iyo yafashe uruhande rw’umubiri rw’iburyo rwose cyangwa urw’ibumoso. Bayita parapleji (paraplégie) iyo yafashe igice cyo hepfo y’ikiyunguyungu (no ku gice kiba ku iherezo ry’urura runini, kimeze nk’agafuka kabanza kwitekeramo imyanda y’amabyi mbere y’uko asohoka (bahita « rectum »), n’ako gace karafatwa). Bayita omopleji (homoplégie) iyo hamugaye urugingo rumwe gusa. Bayita parezi (parésie) iyo ingingo zitamugaye burundu (paralysie incomplète).

Iyo umubiri utumva ibiwukozeho, babyita kugwa ikinya (anesthésie = perte de la sensibilité au tact). Iyo utumva ibiwubabaza (perte de la sensibilité à la douleur) babyita analjezi (analgésie). Iyo ubushobozi bw’umubiri bwo kumva ibiwukorakora burenze urugero, babyita ipersitezi « hypersthésie ». Ku wo yafashe, inyama z’urugingo ziragagara (raideur musculaire ou contracture), urugingo rukaba rwananuka (atrophie). Icyo gihe hashobora kubaho uburwayi bugagaza inyama z’amaguru bita imbwa, bikababaza cyane, (crampes douloureuses).

[hindura | hindura inkomoko]

  • Kugagara k’umusokoro wo mu ruti rw’umugongo bajya bita indwara ya Landiri (Paralysie ascendante, dite „Maladie de Landry“)
  • Kugagara ururimi, iminwa, urusenge rw’akanwa, akamironko n’ahakegereye (Paralysie bulbaire ou labio-glosso-larynge)
  • Kugagara ikiganza (Paralysie radiale)
  • Kugagara amaguru (Paralysies des membres inférieurs)
  • Kumugara imitsi yumva ikoresha amaso (Paralysie des nerfs moteurs de l’œil)

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]