Jump to content

Kubungabunga ibidukikije bifitanye isano no kurengera uburenganzira bwa muntu

Kubijyanye na Wikipedia

Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022 bifatanyije n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi hamwe na Guverineri w’Amajyaruguru mu gikorwa cy’umuganda rusange wibanze ku gutera ibiti mu Murenge wa Cyumba.


Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yaboneyeho no kuhatangiriza icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu kizasozwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2022 hizihizwa isabukuru y’imyaka 74 ishize hashyizweho Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu (The Universal Declaration of Human Rights).

Muri uwo muganda rusange, Akarere ka Gicumbi na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenzira bwa Muntu, bafatanyije n’umushinga wa Green Gicumbi watangijwe muri 2019 na Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigega cy’Ibidukikije mu Rwanda (FONERWA), ukaba ugamije kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Umuganda wabereye mu Murenge wa Cyumba ku musozi wa Kivuruga mu Kagari ka Nyaruka, ahatewe ibiti bibarirwa mu bihumbi 12 ku buso busaga Hegitari eshatu, mu rwego rwo kuvugurura amashyamba ashaje.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, Guverineri Nyirarugero Dancille, yasabye abatuye ako gace kubyaza umusaruro amahirwe babonye, cyane cyane bakesha umushinga Green Gicumbi, bityo bakiteza imbere, abasaba kandi gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge na magendu, kurwanya isuri no gukumira Ibiza, bita ku biti byatewe.

Ati “Twese nk’abanya-Gicumbi turusheho kubifata neza no kubibyaza umusaruro mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yagarutse ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, asobanura ko kubyitaho bifite uruhare runini mu mu mibereho myiza ya muntu.


Aha ni ho yahereye ashishishikariza abafatanyabikorwa ba Komisiyo kurushaho kongera uruhare rwabo mu guteza imbere ibidukikije no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mukasine ati “Ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe zihungabanya bikomeye uburenganzira. Ni inshingano zacu twese kubungabunga ibidukikije hagamijwe kurushaho guharanira uburenganzira bwa muntu.”

Mukasine Marie Claire na we yashimye ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi kuko bigamije gufasha umuturage kugira ahazaza heza.

https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/kubungabunga-ibidukikije-bifitanye-isano-no-kurengera-uburenganzira-bwa-muntu-mukasine