Kubungabunga amashyamba

Kubijyanye na Wikipedia
Dosiye:Udusimba.jpg
amashyamba

TUBUNGABUGE AMASHYAMBA[hindura | hindura inkomoko]

kubungabunga amashyamba ndetse n'ibinyabuzima biyatuye kuko bifitiye akamaro gakomeye ubuzima bwa muntu hamwe n'ibidukikije muri rusange, ubusanzwe amashyamba afatiye runini ubuzima bwa muntu bishingiye kubyo akenera kugirango ahumeke neza.

Muri ibyo harimo kuba ishyamba ribika carbone ndetse rikanayifata kugirango itangiza umwuka duhumeka kandi akaba ariryo ritanga umwuka duhumeka ukenewe cyane kuri buri kinyabuzima gituye isi, akaba ariyo mpanvu amashyamba agereranywa nkibihaha byuyu mubumbe dutuyemo.

Ishyamba kandi riyungurura amazi,gufasha kudahungabana kukirere n'ibihe akagira uruhare mu gukurura invura no kugabanya ubushyuhe ku isi. agafata ubutaka akaburinda kwangirika nk'ingaru ayo mashyamba kandi niho 50% by'urusobe bw'ibinyabuzima bituye isi byibera.

gusa muribi bihe arushaho kwangirika biturutse mu bikorwa bya muntu bishingiye kuyatema bashaka umwanya wo kubakaho,gushakamo ibicanywa, iterambere bishingiye ku bikorwa remezo nk'inganda, imihanda n'ibindi bitandukanye. kutayabungabunga bikaba biganisha ku kwangirika kwayo.

impuruza ihari ku isi ni uko abantu bakwiriye gushyiraho ingamba zihamye kugirango ayo mashyamba adufitiye umumaro yitabweho, haba gusazura ashaje hongerwamo ibindi biti aho yatemwe ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo kuyabungabunga.[1]