Kubungabunga Imigezi,n'Ibishanga

Kubijyanye na Wikipedia
Kubungabunga Imigezi n'Ibishanga.

Urusobe rw’ibinyabuzima runyuranye ruri mu byanya bikomye za pariki, n’ibishanga, rusurwa na ba Mukerarugendo aho bigira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ibishanga

Urusobe rw’ibinyabuzima runyuranye ruri mu byanya bikomye (za pariki, n’ibishanga), ko rusurwa na ba Mukerarugendo aho bigira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.Abanyarwanda bashishikarizwa gufatanyiriza hamwe mu kwiteza imbere no gufata neza umutungo kamere w’urusobe rw’ibinyabuzima.U Rwanda rwihaye Icyerekezo cyo mu mwaka 2050 , cyo kuba mu bihugu biteye imbere binyuze mu iterambere ritabangamira ibidukikije.[1]Gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere. Bityo iyangirika ry’umutungo kamere n’urusobe ry’ibinyabuzima, bigira ingaruka zikomeye kandi zidindiza kugera ku ntego z’iterambere ry’ubukungu igihugu cyiyemeje.Inzira iracyari ndende, igisabwa nuguhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima, aho kera byafatwaga nk’ahantu ho kujugunya imyanda.

Kuvugurura Imigezi n'Ibishanga byari byaratereranywe[hindura | hindura inkomoko]

Bivuzeko inzira iracyari ndende, igisabwa nuguhindure imyumvire mu buryo hakoreshwa indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane ibishanga, imigezi n’ibiyaga, kera byafatwaga nk’aho kujugunya imyanda.Umuturarwanda agomba kuzirikana isano kamere afitanye n’ibidukikije, bityo akarushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibumbatiye amoko atandukanye y’inyamaswa n’ibimera dukesha ibidutunga, imiti twivuza n’umwuka mwiza duhumeka aho bavuze ko uwo mwuka udashobora kubonerwa ikiguzi gikwiye.[1]tariki 05 Kamena buri mwaka, kuri iyi tariki isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije,buri wese asabwa gukomeza guhindura imyumvire y’uburyo hakoreshwa neza urusobe rw’ibinyabuzima.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/tubungabunge-imigezi-ibishanga-n-ibiyaga-kera-byafatwaga-nk-aho-kujugunya-umwanda-min-mujawamariya