Kubungabunga Ibishanga haterwa Ibiti

Kubijyanye na Wikipedia
Gutera igiti

Mugihe iterambere ririmo kwihuta hakenewe kwita kubuzima bw'abantu kugira ngo babe ahantu heza kandi bahumeke umwuka mwiza.

Tumenye bimwe mubyakorwa[hindura | hindura inkomoko]

Mugihe iterambere ririmo kwihuta hariho gahunda yo kwita kubuzima bwa muntu bikaba bimwe mubyatuma baba ahantu heza kandi bahumeke umwuka mwiza,ibyo biri mubyakorwa binyuze mu kubungabunga ibidukikije nk'ibishanga. Ni muri gahunda yabaho haterwa amashyamba n'ibiti, no kurwanya imyuka ihumanya ikirere.Ni ibikorwa bizatuma habaho kugira igihugu kimeze neza kigira abantu, binatuma bamukerarugendo bakomeza kuza basura igihugu bagira ubuzima bwiza. [1]Kimwe mubindi byafasha kubungabunga ibishanga ni ugutunganya neza amazi yo mubishanga bifasha ababituriye kugira ubuzima bwiza ndetse nabatunzwe no guhinga mubishanga.Kuko igishanga iyo kitabungabunzwe neza kirangirika cyangwa se kigenda gishira. Gutera ibiti mu kubungabunga ibishanga bifasha gutanga umwuka mwiza ni ibishanga mugihe byafashwe neza. [2]Mu mujyi wa Kigali hashizweho ahantu ho kwidagadurira ariko hahujwe no kubungabunga ibidukikije hakikijwe n'ibiti. Ni uburyo bwo kugira ngo umujyi ugire umwihariko ushobora gutuma abantu baza kuwusura kandi bakaza kuburyo bwinshi, haba abatuye imbere mugihugu cyangwa abaturuka hanze y'igihugu. u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere kubungabunga ibidukikije aho imijyi igomba guterwamo ibiti,gukoresha ingufu z'ibikomoka kuri peteroli, kugabanuka ku gucanisha inkwi n'amakara kandi hagakomeza guterwa amashyamba.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/ibidukikije/article/umujyi-wa-kigali-na-gggi-bahuje-imbaraga-mu-guteza-imbere-ibikorwa-bibungabunga
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Umunsi-w-uruzi-rwa-Nili-wizihijwe-haterwa-ibiti-ku-nkengero-z-ikiyaga-cya