Kuboneza Urubyaro

Kubijyanye na Wikipedia
Imiti yifashishwa mu kuboneza urubyaro.

Kuboneza urubyaro ni ugukoresha uburyo butandukanye bubuza umugore gusama (Gutwara Inda).[1]

Uburyo bwo kuboneza urubyaro[hindura | hindura inkomoko]

habaho uburyo bubiri bwo kuboneza urubyaro:

  1. Uburyo bukoresha imisemburo: Uburyo budakoresha imisemburo, ni uburyo butuma intanga z’umugabo ntaho zihurira ni z’umugore. Muri bwo habamo uburyo bwa kamere, bivuze ko nta kindi kintu cyifashishwa hakabamo n’uburyo bwa bariyeri, ni ukuvuga gukora uko ushoboye intanga ntizihure ingero z'ubu buryo ni: gukoresha agakingirizo, gukoresha ibinini cyangwa amavuta yica intanga z'umugabo mu gihe amaze gusohora, gukoresha urunigi ku mugore kugirango akore imibonano mpuzabitsina aziko atari mu gihe cy'uburumbuke, kwiyakana (umugabo agasohorera hanze no kwifungisha burundu ku mugabo cyangwa umugore[1]
  2. Uburyo bukoresha imisemburo: Uburyo bukoresha imisemburo ni uburyo butuma umusemburo ukugiyemo, utuma umubiri w’umugore ubuza intangangore gukura. Ni ukuvuga ko iyo urimo ukoresha ubu buryo nta na rimwe ugira igihe cy’uburumbuke kuko nta ntanga iba iri gukura. Icyo gihe rero nta gusama bibaho ingero zúbu buryo harimo: ibinini banywa mu masaha 72 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n'nshinge bagutera zimara amezi atatu cyangwa abiri bitewe namahitamo yawe[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://umutihealth.com/kuboneza-urubyaro-nubugumba-sobanukirwa/