Kombucha

Kubijyanye na Wikipedia

Kombucha, Bamwe banayita kambuca.

kombucha

Iki kinyobwa cyabaye gikwira bamwe bati ni umuti, abandi bati itera akanyabugabo mu buriri, n’ibindi byinshi biyisingiza.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Mu bindi bihugu bayita icyayi (tea). Nta mugayo kuko ibyo ikorwamo by’ibanze harimo amajyani y’icyayi.

Mbere yo gukora kombucha uba ufite icyitwa ikinyabuzima. Icyo kinyabuzima ni uruvange rwa bagiteri n’imiyege (bacteria and yeasts /bacteries et champignons).

Iki nicyo cyitwa ikinyabuzima, kikaba uruvange rwa bagiteri n’imiyege

Nyuma yo gucanira amajyani n’isukari, uvanga na cya kinyabuzima ugatereka (ugatara).

Nyuma y’igihe runaka gihera ku cyumweru kuzamura, uramimina ugasigarana ikinyabuzima cyawe na kombucha.

Ibiyikoze[hindura | hindura inkomoko]

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kombucha iba irimo:

Vinegar (vinaigre)

Vitamins B zitandukanye

Caffeine nyinshi bitewe na ya majyani

Alukolo igenda yiyongera uko uyibika igihe. Ubu muri USA bayishyize mu byo kunywa bisembuye kuko iyo bakiyarura iba ifite 0.5% alukolo. Kandi iba yatunganyirijwe mu ruganda. Mbwira rero zimwe zo mu ngunguru uko biba byifashe!

Ibindi binyabutabire byinshi binyuranye (chemical compounds/composés chimiques)

Imiyege na bagiteri biba muri kambuca

Yaba ari umuti?[hindura | hindura inkomoko]

Oya rwose peeee!! Nubwo kubyemeza uwayinyoye bigoye, gusa kombucha nta ndwara n’imwe bizwi ko ivura cyangwa irinda.

Icyakora, kuko n’umunywi w’itabi akubwira ibyiza byaryo kandi akanaguha ubuhamya, ntitwahakana ko abayinywa ntacyo ibamarira kuko inarimo utuvitamini.

Kandi koko iyo ikozwe hakurikijwe uburyo bwiza, ni icyo kunywa gifasha mu igogorwa, no mu mikorere y’umubiri.

Ariko bitewe nuko yengwa n’abantu ahanini batabisobanukiwe bashobora no kuvanga muri yo ibyangiza umubiri.

Ingaruka[hindura | hindura inkomoko]

Kugeza ubu bitewe nuko alukolo irimo igenda yiyongera, nyuma yo kuyinywa ishobora guteza ibibazo mu gifu birimo kuruka, isesemi no kubyimba umwijima

Kuko irimo imiyege, uyinywa aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara ziterwa n’imiyege

Kugira uruhu n’amaso by’umuhondo (jaundice), ikimenyetso cyuko umwijima wangiritse cyangwa udakora neza

Mu gukora kombucha bavanga ikinyabuzima n’ibindi bacaniriye birimo amajyani, isukari

Bitewe n’isukari iba irimo, bigira ingaruka iyo ubazwe kuko bituma igipimo cy’isukari iri mu maraso kizamuka

Caffeine irimo itera impiswi

Ku bagore batwite ni ikizira ho peee

Ku barwayi ba diyabete itera ikibazo ku isukari iri mu maraso

Iyo ikorewe mu kintu cy’icyuma (niho bayita karigazoke) , ya vinaigre izivanga n’icyuma bikore ikindi kintu cy’uburozi.

Inama[hindura | hindura inkomoko]

Mu gihe ubushakashatsi nta kindi buragaragaza, OMS; ikigo cyita ku buzima ku isi, itarabyemeza, gendera kure kombucha kuko aho kugukingira yakwangiza. Niba uhisemo kuyinywa, ibyiza nuko wasobanuza abahanga cyangwa ukayikorera.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

  1. https://umutihealth.com/kombucha/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)