Jump to content

Kivumbi King

Kubijyanye na Wikipedia
Dosiye:Kivumbi king.jpg
ifoto igaragaza kivumbi[1]

KIVUMBI King ni umuhanzi w'umunyarwanda[2] wavutse tariki 26 December 1998 akaba ari umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda[3]

Ibigwi bye mu muziki

[hindura | hindura inkomoko]

KIVUMBI King ni umuhanzi w'umunyarwanda umenyerewe mu njyana ya Hip Hop y'u Rwanda[4], akaba ari n'umwanditsi w'indirimbo[5], byongeyeho kandi akaba ari n'umusizi ukora imivugo. Kivumbi King ni umushakashatsi utarabigize umwuga aho abikora agamije kugira amakuru ahagije ku muntu runaka bijyanye n'igihangano yakoze cyangwa yenda gukora. Aha twavuga nk'ubushakashatsi aheruka gukora kuri Richard Kandt ufatwa nk'uwahanze umujyi wa Kigali, yari amaze no gukoraho umuvugo yise "More about Richard Kandt" yakoranye na Kaya Free[6].Kivumbi King yitabiriye kandi igitaramo cyiswe "Blankets&Wine" cyabereye muri Uganda mu mujyi wa Kampala kuwa 17 Ukuboza 2023, aho yahuriye n'umuhanzi w'icyamamare mu muziki wa Jamaica Garfied Spence wabaye ikirangirire ku izina rya Konshens.

Uyu muhanzi Kivumbi King kandi afite indirimbo zirimo "Captain" yakoranye na A Pass uri mu bahanzi bafite izina muri Uganda, "Wine, Keza" n'izindi nyinshi.[7]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/126504/kivumbi-king-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-keza-yafatiye-i-bujumbura-video-126504.html#google_vignette
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/134666/gen-z-comedy-umuhanzi-kivumbi-king-yashinze-agati-ku-ngorane-itsikamira-umuziki-we-134666.html
  3. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/kivumbi-king-ategerejwe-mu-gitaramo-kimwe-na-konshens
  4. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/kivumbi-akubutse-i-burayi-aho-yakomereje-ubushakashatsi-kuri-richard-kandt
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/134666/gen-z-comedy-umuhanzi-kivumbi-king-yashinze-agati-ku-ngorane-itsikamira-umuziki-we-134666.html
  6. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/kivumbi-akubutse-i-burayi-aho-yakomereje-ubushakashatsi-kuri-richard-kandt
  7. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/kivumbi-king-ategerejwe-mu-gitaramo-kimwe-na-konshens