Kirazira kugamisha umurambo

Kubijyanye na Wikipedia

Mu muco wa Kinyarwanda kimwe no mu yindi mico itandukanye ku isi, abantu bagira za nyirantarengwa zikubiyemo ibyo birinda gukora ndetse bakanabiziririza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Ibyo birinda gukora si uko biba bibangamye gusa, ahubwa baba bemera mu ntekerezo zabo ko hagize ubirengaho bishobora kugira ingaruka ku wabikoze ndetse no ku muryango we.

Ibyo Abanyarwanda bazira bakanaziririza mu buzima bwabo bwa buri munsi, ni byo bita Kirazira, mu muco wa Kinyarwanda

Muganga Rutangarwamaboko[hindura | hindura inkomoko]

Muganga Rutangarwamaboko impuguke mu Muco n’amateka, akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy;Ubuzima bushingiye ku muco, avuga ku ireme rya kirazira mu muco wa Kinyarwanda.

Agira ati” Utagira imigenzo, ntagira uko agenza, kandi utagira icyo yubaha, ntagira n’icyo atinya. Kirazira mu Muco wa Kinyarwanda zifasha Abanyarwanda kugira ibyo bubaha, bikabarinda amahano mu buzima, kandi zikabafasha kubana neza na bagenzi babo, ndetse bakanabana neza n’ibibakikije”

Atanga urugero agira ati” Nk’urugero iyo Kwica Inyamanza biba Atari ikizira mu muco wa Kinyarwanda, ushobora gusanga muri ibi bihe nta Nyamanza yari kuba ikirangwa mu Rwanda zari kuba zarashize.”

Impamvu kizira kugamisha umurambo[hindura | hindura inkomoko]

Indi mpuguke mu muco wa Kinyarwanda Gasake August aganira na Kigali Today, avuga ko iyi kirazira ijyanye n’uko ubusanzwe iyo umuntu yapfuye aba agomba gukurwa mu bazima.

Ati “ Uwavuyemo umwuka ntasubira mu bazima,

kandi uwinjiye mu nzu abanza ikirenge kimwe, naho umupfu ajyana amaguru yombi imbere. Urugo rwugamisha umurambo ruba rubaye irimbi, abarurimo bose bagakenyuka.”

Akomeza agira ati” Jye narabibonye i Karongi, umuntu yapfiriye mu Birambo abamuhetse bazamuka Ruhinamavi banyagirwa kugera iwe i Rusuzumiro Kandi Gashali yose hatuwe. Kirazira ni kirazira ntikinishwa.”

Yagarutse ku bavuga ko Kiliziya yakuyeho Kirazira, abibutsa ko abo badakwiye guhabwa agaciro, kuko iyo mvugo bayizanye bashaka gukura Abanyarwanda ku muco gakondo wabo, bakabinjizamo imico mvamahanga.

Ibi ngo kubigeraho byabasabye kubanza kuribata umuco wa Kinyarwanda barawunogonora, bituma biborohera kwimakaza Kiliziya.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/umuco-kirazira-kugamisha-umurambo