Kirazira ku mugore
Umugore
[hindura | hindura inkomoko]hghgUmugore azira gukora ku ibere ly’inka, ntiyagerageza no gukama, ngo ni ugukenya umugabo, byongeye ngo ni ugukungura. Umugore kudakama inka, bituruka ku muvumo wa Nyirarucyaba. Yakamye inka maze musaza we aramukubya (amubona yambaye ubusa); ni bwo Nyirarucyaba agize ati: Umugore ntakama inka imyaka ibihumbi; ingoma ibihumbi umugore ntakama inka; arazikama bikaba ubukunguzi, bakamuca amatwi.[1]
Umugore ntacunda amata, kereka yerekeje igisabo hanze, atabigize ngo bikenya umugabo, kandi bigasulira inka nabi.
Umugore ntiyicara ku icukiro, bikenya umugabo.
Umugore wivuga, ngo akenya umugabo.
Umugore ntavugiliza, ntabika (kwigana umubiko w’isake); ngo bikenya umugabo we.
Umugore ntiyavuza urwamu, ngo ashyire urushyi ku munwa; umugore uvuza induru ngo akenya umugabo.
Umugore ntasimbuka ngo ace ikibungo, bikenya umugabo. Umugore arabyina ntasimbuka.
Umugore ntashyira inkoni ku rutugu, ngo bikenya umugabo. Umugore ntacana igiti cyitwa isheshe, ngo yarwana n’umugabo we. Umugore ufite akananwa kirabura kaliho utwoya, bavuga ko yaliye ihene, byitwa ko yameze ubwanwa; ngo akenya umugabo we, kereka bamuciye amatwi.[1]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2024-04-23. Retrieved 2024-07-24.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)