King James

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri King Jamus)

Ruhumuriza Jamus[hindura | hindura inkomoko]

King Jamus ni umwe mubahanzi bamaze igihe kitari gito muri muzika nyarwanda kandi akaba agikunzwe kugeza magingo aya.uyu umuhanzi afite impano idasanzwe aho ijwi rye n'imitoma agira mumyandikire y'indirimbo ze byahogoje benshi mu Rwanda.[1]

Ubundi ubusanzwe King Jamus yitwa Jamus Ruhumuriza ni umuririmbyi w'ijyana y'a RnB nizindi z'izishamikiyeho nka zouk na pop

Uyumuhanzi King Jamus yavutse 1 Mata 1990 [2]ni mwene Consolatie Kazizi na Issac Murihano.

AMATEKA AMURANGA[hindura | hindura inkomoko]

King Jamus yatangiye ubuhanzi bwe mu mwaka wa 2006,ubwo yari mu mashuri y'isumbuye. Indirimbo ye ya mbere yayise " Intinyi" ayisohora mu mwaka wa 2009. Amashuri ye yisumbuye yayize mu kigo cya APE RUGUNGA aho yarangije mu mwaka wa 2010.

ku itariki ya 24 Ukuboza 2010 nibwo uyu muhanzi King Jamus yashyize hanze album ye yambere maze ayita " Umugisha" .iyi album ye iriho indirimbo zakumzwe cyane nka " Umugisha, Kuko turikumwe, Naratomboye n'izindi nyishi. King Jamus kandi numwe mubahanzi bagize iyerambere rifatika mubikorwa byabo. [3] Ubu uyumuhanzi afite inzu igaragara yujuje ya kadasiteri kandi akaba anafite arimantasiyo[4]

Ku itariki ya 10 Ukuboza 2011 ya muritse album ye yakabiri yise "Umuvandimwe" ayimurikira mu ntara y'Amajyepfo muri Kaminuza nkuru y'urwanda ku itariki ya 13 Mutarama 2012.iyo album ye iriho indirimbo zakunzwe cyane nka "Narashize,Birandenga, Ese warikinaraga nizindi nyishi.[5]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/104480/king-james-umuririmbyi-rurangiranwa-mu-rwanda-yabonye-izuba-ku-munsi-nkuyu-104480.html
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/aya-ni-amwe-mu-mabanga-yihariye-utaruzi-agera-kuri-15-y-umuhanzi-nyarwanda-king
  3. https://www.teradignews.rw/tag/king-james/
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. http://rw.bangmedia.org/2012/04/umuhanzi-king-james.html?m=1