Jump to content

King James

Kubijyanye na Wikipedia
(Byoherejwe kuva kuri King Jamus)

Ruhumuriza James uzwi nka King James (yavutse kuwa 1 Mata 1990), Ni Umuhanzi Nyarwanda wandika akanaririmba indirimbo mu njyana ya R&B ndetse na AfroBeats.[1] King James azwi cyane mu kuririmba indirimbo z'urukundo n'izisanamitima, aho n'izindi njyana nka zouk na Pop atabura kuzihangamo.[2] King James ni mwene Consolatie Kazizi na Issac Murihano.

Dosiye:Ifoto y'umuhanzi King james from Igihe.jpg
King James
Birth Names Ruhumuriza James (1990)
Born 1990, Kigali - Rwanda
Occupation Singer, Songwriter, Businessman
Active Year 2006 - Present
Genre R&B, Afrobeats, Zouk, Gakondo
Labels Kina Music, Beyond Record Music
Website zanatalent.com

King James yavutse 1990, avukira mu bitaro bya CHUK, mu mujyi wa Kigali. Akaba ari umwana wa 6 mu bana 7 bavukana, akaba asengera mu itorero ry'Abadiventiste.

Yasoje amashuri yisumbuye muri Ecole APE Rugunga, kuva 2013 yize muri Mount Kenya University mu bijyanye n'itangazamakuru n'itumanaho (Journalism and Mass Communication). King James akiri umwana yari afite inzozi zo kuzaba Umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga, Gusa nyuma aza kumva indirimbo z'umuhanzi w'umunyamerika ukora injyana ya R&B Brandy Norwood zimutera ishyaka ryo gutangira guhanga no guhimba indirimbo ze bwite.[3]

King James yatangiye umwuga wo kuririmba muri 2006 ahera ku ndirimbo itarahise yakirwa neza, gusa ntiyacika intege akomeza kwisunga abahanzi bari bamaze kumenyekana abigiraho, nibwo mu mwaka 2009 mo hagati yasohoye indirimbo yose "Intinki" imuzamura kurundi rwego,[4] mu mpera za 2010 King James yigaragaje nk'umuhanzi w'icyamamare uyoboye abandi mu njyana ya R&B aho yari asigaye ahanganye n'abahanzi bakomeye bariho nka Tom Close, Meddy cyangwa The Ben.[5]

Kwamamara no Kumenyeka

[Hindura | hindura inkomoko]

King James asa nk'uwagize amahirwe, ubwo abahanzi Meddy na The Ben bari bagezweho mu mwaka wa 2010 bimukiraga muri Amerika.[6] Yahise asa nk'usigaye wenyine ku isoko ry'abaririmbaga indirimbo z'urukundo bimuhesha kwamamara cyane, asinya amasezerano n'inzu itunganya umuziki ya Kina Music [7] ahita asohora umuzingo we wa mbere (album) ayita "Umugisha" kuwa 24 ukuboza 2010.[8] mu mwaka wakurikiyeho mu kuboza 2011 asohora iya 2 ayita "Umuvandimwe" yariho indirimbo zakunzwe cyane nka Narashize, Birandenga, Ese warikiniraga n'izindi.. ayikorera igitaramo cyo kuyimurika i Butare muri kaminuza y'u Rwanda kuwa 13 Mutarama 2012. Ku mugoroba kuwa 25/12/2014, King James ku nshuro ye ya kabiri, yongera kumurikira album ye ya 3 yise "Ntibisanzwe" mu mujyi wa Musanze, anaha Noheri abatuye muri uwo mujyi.[9]

Mu Myaka yakurikiyemo, King James warumaze kuba izina ritoroshye mu ruganda rw'umuziki mu Rwanda ndetse n'i mahanga yakomeje gusohora indirimbo zikunzwe aha twavuga "Yantumye", "Ndagukunda" "Naramukundaga" zabaye indirimbo ziremereye mu gihugu cy'u rwanda. Muri Kanama 2016 yasohoye indirimbo "The Girl Is Mine" arikumwe n'umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Vincentian soca witwa Kevin Lyttle.

King James amaze gushyira hanze imizingo (Album) nyinshi zirimo, Umugisha, Umuvandimwe, Ntibisanzwe, Meze neza, Ubushobozi yasohotse kuwa 10 Ukwakira 2021[10] ndetse n'izindi, akaba atangaza ko arimo gutegura iya 8 yise "Gukura"[11]

Inyungu z'umuziki no Gufasha

[Hindura | hindura inkomoko]

King James ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n'urugendo rwe rw'ubuhanzi kuko uretse gukundwa kw'ibihangano bye, kuva 2013 King James yabaye wa muhanzi utumirwa no mu bitaramo bikomeye nko gutaramira muri Rwanda day iya London,  Amsterdam, Atlanta, San Francisco, Ghent and Bonn n'iyo mu bubiligi yabaye mu mwaka wa 2017[12] usibye n'aho akunze kwifashishwa no mu bikorwa bya politiki, agataramira n'imbere y'abayobozi bakomeye, imbere mu gihugu.

King James yagize ijwi rifatika mu mitima y'urubyiruko yaba abahanzi bato bakizamuka, ndetse n'abandi bataba mu ruganda rw'imyidagaduro nka bandebereho (influencer) ndetse n'intangarugero (role model) ko bishoboka ko inzozi zawe wihanganye ugashyiramo imbaraga zawe zose uzigeraho, nk'uko King James akunda kubitangaza yagize ati: "urubyiruko ntirukwiye kugira akazi na kamwe basuzugura kuko ikintu cyose umuntu akoze ashyizeho umutima kimubyarira umusaruro"[13] ibi yabikomoje ubwo yari mu kiganiro n'ikinyamakuru Isimbi TV avuga ko uretse ubuhanzi yanagerageje byinshi bimwe birakunda ibindi bikanga, kuko King James yahinze umuceli, yacuruje imodoka, ndetse kur'ubu afite iduka yise Mango Super Market, yagize uruganda rukora ifu y'ibigori yise "ihaho" yafunguye mu mwaka wa 2020, ndetse King James afite inzu y'amagorofa 2 yujuje ku Kamonyi ati: ibi byose mbikesha umuziki.[14][15]

Kuwa 12 ukuboza 2021 King James yamuritse urubuga yise Zana Talent ruzajya rwifashishwa n’abakora filme, indirimbo, imideli n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro.[16] Mu gutekereza gushinga uru rubuga yibutse imvune abahanzi bakiri bato batari bamenyekana bagira mu kwamamaza ibihangano byabo kugirango bigere kure kandi bibonwe na benshi, niko gushaka igisubizo nk'umuhanzi mukuru umaze kugira byinshi ageraho. Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuwa 1 Ukuboza 2021 yatangaje ko Zana Talent ije nk'igisubizo ku buhanzi, ku bahanzi kandi n'abamaze kugira izina ibihangano byabo byemewe ko babishyiraho, ndetse by'umwihariko ko album ye "Ubushobozi" yabaye intangiro y'izindi azajya acishaho.[17]

King James yahawe ibihembo byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, cyane cyane mu bihembo bya Salax Awards na Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Mu mwaka wa 2012, King James yatsindiye umwanya wa mbere mu irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ryari ribaye ku nshuro yaryo ya 2, ryategurwaga na Bralirwa, akaba ari kimwe mu bihembo binini byaranze umuziki we.[18]

Mu bihembo bikomeye byo mu Rwanda bihemba Abahanzi b'indashyikirwa mu muziki "salax Awards" nabyo yabihatanyemo ku bwinshi uretse ibyo muri 2016 nibyo yasezeyemo kubera impamvu z'akandi kazi yari afite abonako bitamukundira kubifatanya.[19] Gusa mu bihembo yatsindiye mu myaka yayibanjirije harimo:

  • Umuhanzi w'umwaka (Artist of the Year): Yatsindiye iki gihembo mu marushanwa ya Salax Awards yo muri 2011 na 2012.
  • Umuhanzi w'umugabo witwaye neza (Best Male Artist): Yatsindiye iki gihembo muri 2011.
  • Umuhanzi mwiza mu njyana ya R&B (Best R&B Artist/Singer): Yahawe iki gihembo kenshi 2011, 2012.
  • Album y'umwaka (Best Album of the Year): Album ye "Umuvandimwe" yatsindiye iki gihembo mu mwaka wa 2012.[20]

Ubuzima bwite

[Hindura | hindura inkomoko]

King James ni Umuhanzi udakunda kuvuga cyane ku buzima bwe bwite cyangwa ku mubano we wo gukundana n'undi muntu (relationship) kuko azwiho kugira ibanga rikomeye kuri ayo mabanga, akenshi akavuga ko ahugiye ku muziki we n'indi mishinga y'ubucuruzi afite. Mu biganiro bitandukanye, King James avuga ko ubuzima bwe bwite, cyane cyane ibijyanye n'umugore cyangwa umukunzi, ari ibanga rye bwite. Yemeza ko atari ngombwa ko abantu bose babimenya.

Mu mwaka wa 2019, mu bitangazamakuru bitandukanye hakwirakwiriye ibihuha bivuga ko King James agiye gukora ubukwe, cyane ko yari amaze igihe atagaragara cyane.Gusa abihakana yivuye inyuma, avuga ko nta gahunda y'ubukwe afite vuba, ariko ko bishoboka mu gihe kizaza.[21] King James yagiye ahanahanwa n'abakobwa batandukanye, barimo n'abahanzi bagenzi be nka Knowless na Priscilla, ndetse n'umukobwa w'umunyarwandakazi uba muri Amerika witwa Meek Rowland. Gusa, King James yagiye abihakana byose, akavuga ko ari incuti zisanzwe cyangwa abafatanyabikorwa mu muziki. [22][23]

King James ashimangira ko ubuzima bwe bw'umwuga n'ubucuruzi aribwo abantu bakwiye kwitaho, kuruta iby'urukundo rwe.[21]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/104480/king-james-umuririmbyi-rurangiranwa-mu-rwanda-yabonye-izuba-ku-munsi-nkuyu-104480.html
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/aya-ni-amwe-mu-mabanga-yihariye-utaruzi-agera-kuri-15-y-umuhanzi-nyarwanda-king
  3. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/aya-ni-amwe-mu-mabanga-yihariye-utaruzi-agera-kuri-15-y-umuhanzi-nyarwanda-king
  4. https://yegob.rw/ngaya-amakuru-yinzira-yubukire-bwa-king-james-ushobora-kuba-utaramenye/
  5. https://rwanda-music.fandom.com/wiki/King_James
  6. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/ibintu-5-meddy-na-the-ben-bungukiye-mu-kujya-muri-amerika-n-70201
  7. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/aristide-yavuze-ku-bihe-bye-na-king-james-kina-music-urukundo-na-gahongayire-nibindi-video-92469
  8. https://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/king-james/amakuru/king-james-indirimbo-imwe-ishima-imana-kuri-buri-album-ye
  9. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/king-james-yamurikiye-abanyamusanze-album-ye-nshya--61505
  10. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/hatangajwe-itariki-album-ya-7-ya-king-james-izagira-hanze-109013
  11. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/yabaye-umuhanzi-wa-gatandatu-ubigezeho-king-james-yateguje-album-ya-8-137140
  12. https://igihe.com/imyidagaduro/article/urutonde-rw-abahanzi-bazasusurutsa-rwanda-day-mu-buholandi
  13. https://www.teradignews.rw/rw/ibyo-utamenye-ku-nzira-jya-bukire-yumuhanzi-king-james/
  14. https://www.teradignews.rw/rw/ibyo-utamenye-ku-nzira-jya-bukire-yumuhanzi-king-james/
  15. https://igihe.com/imyidagaduro/article/umuhanzi-w-umukire-king-james-yahishuye-byinshi-byibazwa-ku-buzima-bwe-video
  16. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/king-james-yamuritse-urubuga-rugiye-gufasha-abahanzi-nyarwanda
  17. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/king-james-yamuritse-urubuga-azacururizaho-album-ye-iriho-indirimbo-yakoranye-na-ariel-way-112106
  18. https://rwanda-music.fandom.com/wiki/King_James#:~:text=in%20the%20region.-,Awards,United%20Kingdom%2C%20France%20and%20Belgium.
  19. https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/king-james/amakuru/article/king-james-yasezeye-muri-salax-awards#:~:text=Uyu%20muhanzi%20ukunzwe%20muri%20iyi,rw'abahataniye%20ibyatanzwe%20icyo%20gihe.
  20. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/king-james/biography-13953#:~:text=Kuwa%2031%20Mata%202012%2C%20King,na%20Artist%20of%20the%20Year.
  21. 21.0 21.1 https://www.ktpress.rw/2019/08/king-james-refutes-wedding-rumors/#:~:text=King%20James%20Refutes%20Wedding%20Rumors,out%20concerts%20across%20the%20country.
  22. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/king-james/amakuru/knowless-na-king-james-bakuye-abantu-mu-rujijo-ku-by-urukundo-rwabo
  23. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/king-james-yeruye-ko-ari-mu-rukundo-n-umukobwa-w-imyaka-20-urangije-ayisumbuye-64759