Kigali yatangiye kugira ubushyuhe busatira ubwigeze guca agahigo

Kubijyanye na Wikipedia

Umunsi wo kuwa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, umujyi wa Kigali wagize ubushyuhe busatira ubwigeze guca agahigo mu myaka itandatu ishize.

Ibipimo by’ubushyuhe byatangajwe n’ Ikigo cy’Iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda), bwagaragaje ko kuri uyu wa Kabiri mu turere two mu mujyi wa Kigali, ubushyuhe bwo hejuru bwari dogere selisiyusi 31.

Ni ubushyuhe bujya kwegera dogere selisiyusi 32.4 ari nabwo bwo hejuru uwo mujyi uheruka mu mwaka wa 2017.

Ni nyuma y’uko hari benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, bari bagaragaje ko ubushyuhe bwagaragaye muri Kigali buri hejuru cyane ugereranyije n’ubusanzwe.

Umujyi wa Kigali wagize ubundi bushyuhe bwo hejuru cyane mu 2016 tariki 2 Kamena ubwo muri Nyarugenge habonekaga ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 33.

Tariki 22 Gashyantare 2005, mu karere ka Kicukiro habonetse ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 35.4, ari nabwo bushyuhe bwo hejuru umujyi wa Kigali wagize.

Meteo Rwanda iherutse gutangaza ko ukwezi kwa gatatu 2023 kuzarangwa n’imvura ugereranyije n’ukwezi gushize aho kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10 Werurwe 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ubwo bushyuhe bwabonetse muri Kigali, budasobanuye ko ibintu byacitse kuko buri ku kigero gisanzwe kiboneka muri Gashyantare na Werurwe.

Ntabwo kandi bivuze ko imvura yateganyijwe itazagwa ahubwo ni kimwe mu bishobora gutuma igwa.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/kigali-yatangiye-kugira-ubushyuhe-busatira-ubwigeze-guca-agahigo