Icyambu cy'ubucuruzi cya Kigali

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Kigali Logistics Platform)
Kigali Logistics Platform

Kigali Logistics Platform, ni icyambu cy'ubucuruzi ariko kidakora ku mazi magari, kibarizwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, cyikaba icya mbere cyo muri ubu bwoko, cyubatswe ku mugabane wa Afurika no mu karere u Rwanda ruherereyemo, cyiikaba cyarubatswe ku bufatanye na sosiyete Dubai Ports World cyangwa DP World mu mpine.na Leta y’u Rwanda.[1]

Aho kiri[hindura | hindura inkomoko]

Kigali Logistics Platform ni ububiko bw’ibicuruzwa bw’iki cyambu rero bukaba bwubatse kuri metero kare 19 600, bufite ubushobozi bwo kwakira toni 50 ku munsi, aho rero ni ukuvuga toni ibihumbi 640 buri mwaka ndetse hamwe nanone kontineri z’ibicuruzwa zigera ku bihumbi 50, ni ukuvuga rero hafi inshuro 10 ubwa MAGERWA.[1]

Uko cyubastwe[hindura | hindura inkomoko]

Kigali Logistics Platform yatangiye kubakwa urebye ahagana mu mwaka wa 2018 hashingiwe ku masezerano y’imyaka 25 Leta y’u Rwanda yagiranye na sosiyete DP World. Mu gihe gito imirimo itangiye, icyi cyambu cyahaye akazi abagera kuri 667, aho usanga abagera 98% ari Abanyarwanda.[1]

Igice cya mbere cyubakwa cyatwaye asaga miliyoni 50 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hasigaye hatahiwe igice cya 2 cyo kubaka ibyumba bikonjesha, kikazatwara nacyo abarirwa muri miliyoni 35 z’amadorali y'america, ni ukuvuga asaga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.rba.co.rw/post/Kagame-yasabye-abacuruzi-kubyaza-umusaruro-icyambu-kidakora-ku-mazi-cyatashywe