Kayitesi Immaculee

Kubijyanye na Wikipedia

Kayitesi Immaculee wavutse muri 1963 ni Rwiyemezamirimo w'umunyarwandakazi washinze uruganda rutunganya Amata rwa ZIRAKAMWA MEZA DIARY rukorera mu karere ka Nyanza [1]

ubuzima bwe muri make[hindura | hindura inkomoko]

Immaculee yakuze akunda kwiga, yumvaga aziga ibijyanye n'ubutabire (Physics) muri kaminuza, ubwo Yigaga mu mashuri yisumbuye muri 1982 kubera ivangura rishingiye kumoko ryarangwaga mu gihugu byamubujije gukomeza inzozi ze zo kurangiza amashuri makuru na Kaminuza[2], Nuko bituma ashaka akiri muto, ni umubyeyi w'abana 3. Muri genocide yakorewe abatutsi Immaculee yahitanye umugabo we, gusa ntibyamuciye intege kuko yakomeje guhata ashaka ibyiza aritunga atunga n'umuryango we[3]. Muri 2011 yaje gukomeza amashuri ya Kaminuza muri INILAK yiga Business administration[4] . Byaje gutuma bimuzamurira ikizere ashinga uruganda rutunganya ibikomoka ku mata ndetse agirwa umwe muri njyanama y'akarere ka Nyanza.[5]

references[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://www.xinhuanet.com/english/africa/2021-05/02/c_139921167.htm
  2. https://www.ktpress.rw/2017/12/30-years-of-rpf-of-shattered-dreams-and-their-restoration/
  3. "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2021-09-28. Retrieved 2021-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/ku-myaka-51-yiga-muri-kaminuza-kugira-ngo-yivure-igikomere-cy-amashuli
  5. http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abikorera-n-abahavuka-batangije-Sosiyete-y-ishoramari-izubaka-uruganda