Jump to content

Kayitare Isheja Morella

Kubijyanye na Wikipedia

Kayitare Isheja Morella ni umwe mu banyamideli bamaze kubaka izina mu Rwanda kuko yatangiye gukorana n’inzu z’imideli zikomeye ku ruhando mpuzamahanga ndetse yari no muri Nyampinga Miss Rwanda 2021.[1]

Ubuzima Bwite

[hindura | hindura inkomoko]

Kayitare Isheja Morella [wavutse muri 2003][2] ni umunyarwndakazi w'umunyamideli wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali, asanzwe abarizwa mu ishuri ryigisha ibyo kumurika imideli rya Golden Models[3] riyoborwa na Franco Kabano[4] ari nawe wamufashije kubona aya masezerano.[5]

Kayitare Isheja Morella Ku wa 24 Mutarama 2022, ni bwo inzozi ze zabaye impamo ubwo yitabiraga Paris Fashion Week Haute Couture[6][7]. Icyo gihe yabaye umwe mu banyamideli bamuritse imyambaro yakozwe n’Inzu ifite izina ryo ku rwego rwo hejuru, Dior. Dior[8] ni inzu y’imideli y’Abafaransa iri mu zikomeye cyane ku Isi imenyerewe mu gukora imyenda, inkweto, ibikapu, amasakoshi y’abagore, imibavu n’ibindi.[9][10][11][12][13].

Mu kiganiro n' IGIHE Isheja yavuze ko yanejejwe no kuba yamuritse imyenda ya Dior[14] kuko yabyifuje kenshi ariko ntabone ayo mahirwe. Ati “Ndishimye cyane! Nifuje gukorana na Dior[15] kuva kera. Mu 2020 nahuye n’itsinda ryabo rishinzwe guhitamo abo bakorana ariko nari nkiri muto cyane ntibyakunda. “Mu mwaka ushize nari ndi i Burayi ngiye muri Dior[16] nabwo nagombaga no kuba mu bamurika ariko byasubitswe ku munsi wa nyuma nsigarana amahirwe yo kuzamurika iyo bakoze yo ku rwego rwo hejuru ubu ni byo nakoze.” Uyu mukobwa asanzwe akorana n’Ikigo WEBEST MODEL MANAGEMENT[17][18][19] gicunga abanyamideli batandukanye mu Rwanda ari nacyo cyamufashije guhura n’ibi bigo bikomeye birimo Dior[20] bagiye gukomeza gukorana. Kayitare Isheja Morella wanitabiriye Nyaminga Miss Rwanda 2021 amaze kubaka izina mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga kuko yitabiriye Paris Fashion Week[21] ndetse akorana n’inzu z’imideli zikomeye nka Dior[22], Courrèges[23] n’izindi. uretse mu mahanga Isheja Morella yakoze mu bitaramo by'imideli byinshi bitandukanye mu rwanda harimo nka collective Rwanda no mu yitwa Africa Fashion Alive yari yanitabiriye na Naomie Campbell.[24][25][26]

Kayitare Isheja Morella wari mu bakobwa uko ari 20, bagabanyijwe mu matsinda atanu y’abakobwa bane, aba bararushanyijwe buri tsinda ritanga uwa mbere wagiye mu cyiciro cya nyuma. Batanu bageze ku cyiciro cya nyuma ni Kayitare Isheja Morella nabandi Uwase Phiona, Umutesi Lea, Kayirebwa Marie Paul na Musana Teta Hense. Irushanwa rya siporo ryatsinzwe na Kayitare Isheja Morella wahize abandi yegukana atyo challenge ya mbere yatanzwe muri nyampinga Miss Rwanda 2021. Irushanwa rya siporo ryateguwe rinakoreshwa n’umutoza w’aba bakobwa ariwe Girumugisha Gaël usanzwe unabakoresha imyitozo ngororamubiri muri boot camp [Nyampinga Miss Rwanda 2021].[27][28][29]

  1. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/missrwanda2021-kayitare-isheja-morella-yahize-abandi-mu-irushanwa-rya-siporo
  2. https://web.facebook.com/igihe/posts/umunyamidekazi-wimyaka-16-isheja-morella-usanzwe-abarizwa-mu-ishuri-ryigisha-iby/10157166326902114/?_rdc=1&_rdr
  3. https://www.instagram.com/agencjagoldenmodels/
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/113324/franco-kabano-yavuze-ku-banyamideli-bagiye-kohereza-i-burayi-nuburyo-abaherukayo-bahiriwe--113324.html
  5. https://m.igihe.com/imyidagaduro/imideli/article/isheja-w-imyaka-16-yasinyanye-amasezerano-n-ibigo-bikomeye-mu-bijyanye-n
  6. https://hautecouture.fhcm.paris/en/
  7. https://www.lemonde.fr/m-le-mag/article/2022/01/28/a-paris-la-haute-couture-rallume-la-flamme_6111363_4500055.html
  8. https://www.dior.com/en_int
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-12. Retrieved 2022-05-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2022-06-09. Retrieved 2022-05-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. https://iwacumarket.xyz/product/507/inkweto-nziza-cyane-zabakobwa-nabagore-ku-mafaranga-make-cyane
  12. "Archive copy". Archived from the original on 2018-11-09. Retrieved 2022-05-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  13. https://qz.com/africa/1624510/the-made-in-rwanda-policy-is-boosting-kigalis-fashion-sector/
  14. https://www.dior.com/en_int
  15. https://www.dior.com/en_int
  16. https://www.dior.com/en_int
  17. https://www.instagram.com/webestmodels/
  18. "Archive copy". Archived from the original on 2020-02-01. Retrieved 2022-05-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  19. https://www.artsglo.com/2021/06/07/uwase-signed-by-international-model-agency/
  20. https://www.dior.com/en_int
  21. https://en.wikipedia.org/wiki/Paris_Fashion_Week
  22. https://www.dior.com/en_int
  23. https://www.courreges.com/us
  24. https://inyarwanda.com/inkuru/113566/ibyingenzi-kuri-isheja-morella-uri-guca-ibintu-mu-kumurika-imideli-wamaze-kugera-i-paris-a-113566.html
  25. https://models.com/models/isheja-morella
  26. https://www.pressreader.com/
  27. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/missrwanda2021-kayitare-isheja-morella-yahize-abandi-mu-irushanwa-rya-siporo
  28. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/five-promising-female-models-watch-2022
  29. https://www.africannewspaper.net/2022/01/10/five-promising-female-models-to-watch-in-2022/