Kampeta Pitchette sayinzoga

Kubijyanye na Wikipedia

Kampeta Sayinzoga ni umuyobozi mukuru wa Banki ishinzwe iterambere ry'u Rwanda(BRD).[1][2]

Amashuri yize[hindura | hindura inkomoko]

Madamu Kampeta Sayinzoga yarangije kaminuza mw'iterambere ry'ubukungu nububanyi n'amahanga i Witwatersrand muri afurika y'epfo(South Africa) akomereza impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kaminuza (Masters Degree) mw'iterambere ry'ubukungu nisesesengura yakuye muri Kaminuza ya Nottingham.[3]

Aho Yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Madamu Kampeta yinjiye muri BRD afite uburambe kubukungu bw'u Rwanda, yabaye umuyobozi w'Ibiro bya Minisitiri w'intebe. Yakoze kandi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi aho yagiye akora kumyanya itandukanye kandi yubuyobozi harimo no kuba umunyamabanga uhoraho, Mbere yo kwinjira mu mirimo ya Leta kampeta yakoraga muri Banki y'Isi yakoze kandi munama z'ubutegetsi z'amabanki nka The Trade and Development Bank, Banki y'iterambere y'Afurika y'iburasirazuba(EADB), Rwanda Euro Board Committee, GT Bank, no mu kigo Cy'Igihugu Cy'Imisoro.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.brd.rw/brd/kampeta-pitchette-sayinzoga-appointed-ceo-of-the-development-bank-of-rwanda-brdplc/
  2. https://www.ktpress.rw/2019/12/kampeta-sayinzoga-appointed-ceo-of-the-development-bank-of-rwanda-plc/
  3. https://www.newtimes.co.rw/news/kampeta-appointed-ceo-brd
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kampeta-sayinzoga-yahawe-ikaze-muri-brd