Kaminuza Catholic
Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR ; Catholic University of Rwanda) yashinzwe mu mwaka wa 2010, ni ikigo cyigenga cy’amashuri makuru giherereye mu mujyi wa Butare, Intara y'Amajyepfo mu Rwanda, ni umugi utuwe n' abaturage bari hagati ya 1.000.000-5.000.000, iyi kaminuza yemewe n'amategeko ndetse yahawe uburenganzira busesuye bwo gutanga ubumenyi na Miniseteri y'uburezi mu Rwanda.[1][2]
Intego, indangagaciro n'icyerekezo cya CUR
[hindura | hindura inkomoko]Intego
[hindura | hindura inkomoko]CUR yiyemeje gutanga uburezi bufite ireme bushingiye kuri Kristo bushingiye ku buryo bwuzuye. Igitekerezo cyo kurema cyavutse kubushake bwo gukomeza gukemura ibibazo bya siyansi n'ikoranabuhanga mu gushyigikira ubumenyi bukomeye butuma abayirangiza bakomeza kuba intangarugero ku isoko ry'umurimo[3]
Icyerekezo
[hindura | hindura inkomoko]Icyerekezo cya kaminuza ya CUR ni ukuba indashyikirwa mu guteza imbere siyanse, uburezi bw'inyangamugayo kandi ziyemeje kugira uruhare mu mibereho, ubukungu, ikoranabuhanga no guhugura abanyamadini."[4]
Indangagaciro
[hindura | hindura inkomoko]Abayobozi biyi kaminuza batangaza ko izi ari indangagaciro zashyizweho hakurikijwe ibikenewe ku isoko ry'umurimo kandi ko bigomba gutozwa buri munyeshuri wese ugeze muri iyi kaminuza gatolika "Imiyoborere myiza: kwihesha agaciro, ubuyobozi bwiza, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kwihanganirana, guteza imbere uburinganire, ubwenegihugu no gukunda igihugu, ubwisanzure mu masomo: Inshingano z’imibereho ya mwarimu, ibitekerezo bifite intego, Icyerekezo cy’abaturage cyiza, Icyerekezo gikenewe ku isoko: guhanga udushya mu ikoranabuhanga"[5]
Amasomo
[hindura | hindura inkomoko]Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR) igizwe n'amashami atandatu afite icyicaro ku i TABA, Akarere ka Huye, na Alexis KAGAME Campus, Save, Akarere ka Gisagara. CUR itanga impamyabumenyi ihanitse yemewe mu Rwanda nahandi hose ku isi mu masomo atandukanye[6][7][8] CUR itanga amasomo y'uburezi ndetse nizindi serivisi nyinshi ku abanyeshuri harimo isomero, hamwe na serivisi z'ubuyobozi. Ifite gahunda eshatu: Gahunda yumunsi, Gahunda ya nimugoroba, gahunda ya wikendi. Itanga amasomo muri gahunda yimyaka 4 cyangwa 5 iganisha kuri "Bachelors degree" hamwe nigihembo giciriritse kuburyo bukurikira:
- Level 1 (Certificate of Higher Education),
- Level 2 (Diploma in Higher Education),
- Level 3 (Advanced Diploma in Higher Education),
- Level 4 (Ordinary Degree),
- Level 5 (Bachelor Degree with Honors).
Mu mwaka wa 2017 Abanyeshuri 375 bigaga mu mashami atandukanye muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara ikanagira Campus ku Itaba mu mujyi wa Butare, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza[9][10]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.4icu.org/reviews/15613.htm
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/news/ministry-says-graduates-3-private-varsities-not-ready-labour-market
- ↑ http://www.cur.ac.rw/?-CUR-
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-01. Retrieved 2022-02-01.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ http://www.cur.ac.rw/?-Vision-and-Mission-
- ↑ https://universitycompass.com/africa/Rwanda/universities/Catholic-University-of-Rwanda.php
- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/List_of_universities_in_Rwanda
- ↑ "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2024-03-13. Retrieved 2022-02-01.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://ar.umuseke.rw/tag/catholic-university-of-rwanda?nocache=1
- ↑ https://www.ktpress.rw/2016/02/they-spent-eight-years-waiting-for-their-graduation/