Kabera Simon

Kubijyanye na Wikipedia

Kabera Simon ni Umuhanzi w’umunyarwanda, ni umugabo w’umugore umwe n’abana babiri, ni umwe mu bahanzi bakuru, ni umwe mubahanzi bakomeye kandi bubashywe usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu itorero rya ADEPR mu njyana ikunzwe na benshi ya Country, wigaruriye imitima y’abatari bake bitewe n’uburyo yicisha bugufi ugereranyije n’abandi bahanzi, Ni umwe mu bahanzi basoje amashuri makuru kandi unafite icyubahiro mu ngabo z’u Rwanda dore ko kuri ubu afite ipeti rya Captain.[1] Afite indirimbo zitandukanye hari na alubumu “Munsi yawo” agiye kumurikira amashusho, yo yayimuritse mu mwaka wa 2010 ikaba ari alubumu yagaragayeho zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe cyane nka “Mfashe inanga”, “Munsi yawo”, “Ukwiye amashimwe”, “Hejuru y’ubwenge”, “Turi abana b’Imana” n’izindi.[2][3]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/simon-kabera-agiye-kumurika-amashusho-ya-alubumu-ye-ya-mbere-yise-munsi-yawo