Ku rwego rw' akagari no ku rwego rw' umurenge abagize komite z' ubutaka n' abantu batanu batanu, buri wese ushyirwa muri komite agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
kuba ari inyangamugayo
kuba ari umunyarwandaUbutaka
Ubutaka buhingwakuba afite imyaka 21 y' amavuko no kuzamura
kuba atarigeze ahanishwa igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi 6 kitahanaguwe n' imbabazi z' itegeko cyangwa ihanagurabusembwa
kuba abarizwa mu kagari cyangwa mu murenge komiye y'ubutaka agiye kubera umwe mu bayigize ikoreramo
kuba afite amakuru y' ubutaka buherereye mu kagari cyangwa mu murenge komite y' ubutaka agiye kubera umwe mu bayigize ikoreramo, arebana na ba nyirabwo, n' uburyo bwagiye bukoreshwa n' ibibazo byabugaragayemo.
Komite z' ubutaka zishinzwe gutanga amakuru yifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo by' ubutaka no mu gufata ibyemezo birebana n' imicungire n' imikoreshereze y' ubutaka iyo zibisabwe n' umunyamabanga nshingwabikorwa bireba.
Komite y' ubutaka ku rwego rw' akagari ishinzwe gutanga amakuru y' ubutaka ari mu byiciro bibiri.
Komite y' ubutaka ku kagari itanga amakuru atagomba kwemezwa na komite y' ubutaka ku murenge keretse gusa iyo uwasabye ayo makuru atanyuzwe. ayo makuru ni ayarebana n' abafite uburenganzira kubutaka mugihe cyo kubwandikisha bwa mbere, ubutaka butandikishijwe n' ubutaka bwakoreweho impinduka zitandikishijwe.
Komite y' ubutaka ku kagari itanga amakuru agomba kwemezwana komite y' ubutaka ku rwego rw' umurenge arebana n' ibi bikurikira: Ubutaka bw' indeka n' ubw' inkungu, ubutaka bwa leta butandikishijwe, ubutaka bwa leta abantu ku giti cyabo biyandikishijeho, ubutaka bwa leta bwigaruriwe n' abantu ku giti cyabo, uburenganzira ku butaka bukomoka kubuzime, ubutaka budakoreshwa neza n' andi makuru arebana n' inicungire n' imikoreshereze y' ubutaka.