Jump to content

Just famil

Kubijyanye na Wikipedia

Just famil ni itsinda ry' abahanzi ryitwa ,rigizwe n'abahanzi batatu aribo: jimmy, Bahati, croidja iri tsinda ryagiye rihangana mu ruhando rwa muzika mu Rwanda.

Amarushanwa

[Hindura | hindura inkomoko]

iri tsinda rya Just Family ryitabirye amarushanwa ya salax award na Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) abera mu mugi wa Kigali, ibyo ni ibimenyetso by'uko ryakora kandi ko indirimbo zabo ziririmbwa mu Rwanda no hanze yarwo.[1]

Just Family rero yaje gutangira kugira ibibazo aho umwe muribo wasaga nkaho ariwe nkingi ya mwamba mu buvugizi n'ubujyanama bwayo witwaga Kim Kizito aretse iyo mirimo yakoranaga na just Family ,uhereye icyo gihe hakomeje kuzamo imvururu no gutandundukana kwabagize itsinda , habanje Bahati asezera muri Just Family nyuma ye haje kuburirwa irengero rya mujyenzi we Croidja bivugwa ko yagiye muri Afrika yepfo bitunguranye kubera ko itsinda ryabo ryari rimaze kugira utubazo twinshi harimo n'amadeni.[2]

Nyuma yigihe baje kongera kwihuza 2017 ndetse, bongera gukora muzika nshyashya ,uwitwa Croidja wari udahari yaragiye muri africa yepfo bamusimbuza uwitwa Chris , bakora indirimbo zinyuranye harimo : Nashiriyemo ,Nasara ,hummer ... ni izindi mu mwaka wa 2018 iri tsinda ryamenyesheje abakunzi baryo ko ari igiti gitangiye gushibuka muri muzika, ko bazakomeza gukora neza nkuko bahoze mbere kandi ko bagiye kongera kwigarurira abakunzi babo , muri uwo mwaka niho basohoye indirimbo yabo Bise'' BENZ'' kongera kwihuza kwabo nk'itsinda byatumye batangira gukora indirimbo,nubwo bitoroshye guhita basubirana abafana bababo nkuko byahoze mbere, bafite ikizere ko bizakomeza kuza bagasubira mubihe byabo.[3][4]

  1. https://www.newtimes.co.rw/article/30056/celebrity-central-just-family
  2. https://igihe.com/imyidagaduro/article/bahati-wahoze-muri-just-family-yasabye-anakwa-umugore-we-amafoto
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/80402/abagize-itsinda-rya-just-family-bahigiye-kurangiza-2018-bong-80402.html
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/65708/bahati-waririmbaga-muri-just-family-yatandukanye-n-umukunzi--65708.html