Jump to content

Jules sentore

Kubijyanye na Wikipedia

Umuhanzi Jules Sentore umunyerewe cyane mu ndirimbo za Kinyarwanda[1] mu njyana za gakondo, yavukiye mu gihungu cy'u Burundi mu mwaka w'i 1989 Ukwakira, hari nyuma y'uko se yari amaze kwitaba Imana azize impanuka agasiga nyina amutwite afite inda y'amezi atatu.[2][2][2]

Ubuzima bwite

[Hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yo kuvuka, Jules sentore yakuze abaza mama we aho se aba maze arabimusobanurira byose[3]. Jules yaje kujya kurererwa kwa Sekuru ari we Sentore Athanse, ari na ho yakuriye mbere y'uko bagaruka mu Rwanda. Amashuri abanza yayize kuri EP Kacyiru, naho ayisumbuye ayarangiriza mu ishuri rya Academy Solidality mu ishami ry'Amateka, Ubukungu,n'Ubumenyi bw'isi(HEG).Mu ijoro ryo ku italiki ya 17 Mutarama 2015 nibwo Nyampinga Innocente yibarutse umwana w'umukobwa mu bitaro bya Polisi Kacyiru, imfura ya Jules Sentore.[4]

Urungendo rwa muzika

[Hindura | hindura inkomoko]

Jules mu gihe yari afite imyaka itanu ni bwo yatangiye kwiga kubyina no kwivuga bya Kinyarwanda[5], yakomeje kujya ataramana mu rugo[6] bikagenda neza nyuma yiga kuvuza inanga no kuyibwira(kuririmba ucuranga inanga). Si ibyo gusa kuko inganzo ya Jules Sentore yayikomereje mu rusengero ari na ho yakuye umuhamagaro wo kwinjira mu buhanzi ku buryo bweruye.

  1. http://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/menya-ubuzima-bugoye-jules-sentore-yavukiyemo-burimo-kurokoka-impanuka
  2. 2.0 2.1 2.2 https://umuryango.rw/ad-restricted/article/umubyeyi-wa-jules-sentore-yitabye-imana
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/66048/ubuhamya-bw-uko-jules-sentore-yarusimbutse-nyina-akamutwita-66048.html
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.musicinafrica.net/directory/jules-sentore
  6. https://yegob.rw/birarenze-ibyo-bamenya-jules-sentore-nabandi-batashye-ubukwe-bwa-bijoux-bakoreye-mu-rusengero-video/