James na Daniella

Kubijyanye na Wikipedia

James Rugarama na Daniella Mukiza ni abanyarwanda batuye mu Rwanda, kandi ni Umuryango wabaramyi ufitanye abana babiri. Ni imwe mu zakoze umuziki ukabasha kugera ku kigero nk’icyo uyu munsi bariho. Bavuga ko kuba indirimbo zabo ziri kwamamara cyane mu buryo bwihuse ari ubushake bw’Imana n’amasengesho yabo adasiba.[1]

Ubuzima bwabo Bombi[hindura | hindura inkomoko]

James na Daniella baririmbaga batarabana ubundi bagahurira mu matsinda atandukanye. bamaze kubana batangira kujya baririmbana ariko bitari mu buryo bweruye..bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye gututumba mu mwaka 2008 cyangwa uwa 2009, mu mwaka 2012 bajya kwiga muri Uganda,umugabo yiga iby’Ububanyi n’Amahanga mu gihe umugore icyo gihe yigaga Ibaruramari.[2]bati,Twamenyanye kera kuko twari abaturanyi Kimironko nyuma tugiye kwiga muri Uganda nibwo twaje kubana. Mu mwaka 2008 cyangwa uwa 2009 nibwo twamenyanye noneho mu 2012 tujya kwiga kaminuza, tuyirangiza mu 2015 aba ari nabwo tuba umuryango.” mu mwaka 2019 nibwo nk’itsinda ryabo bagiye muri studio bakora indirimbo ya mbere bise ‘Mpa Amavuta’.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. James na Daniella bahurije couple z’abaramyi mu gitaramo cy’amateka gitegerejwe i Kigali - IGIHE.com
  2. James na Daniella bahurije couple z’abaramyi mu gitaramo cy’amateka gitegerejwe i Kigali - IGIHE.com
  3. James na Daniella bahurije couple z’abaramyi mu gitaramo cy’amateka gitegerejwe i Kigali - IGIHE.com