Itsinda rya TNP

Kubijyanye na Wikipedia

Itsinda rya TNP ryatangiye kumenyekana muri muzika[1] mu mwaka wa 2010 ritangijwe n’abasore batatu aribo Trecy, Nicolas na Passy ari nazo nyuguti zigize izina ry’iri tsinda (TNP). Gusa kugeza ubu muri iryo tsinda hasigaye habarizwamo abasore babiri aribo ‘Trecy na Paccy’.[2]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Urugendo rwa muzika[hindura | hindura inkomoko]

Bamenyekanye cyane mu ndirimbo[3] nka ’Ku bwinshi’, ’Kamere’, ’Ndamburiraho ibiganza ft Knowless’ , ’Kamucerenge’ n’izindi. Mu myaka itanu bamaze mu muziki[4] nta gikombe na kimwe barahabwa ndetse ntibarakora album gusa ngo babifite mu mishinga. Iri tsinda ryavutse mu mpera z’umwaka wa 2010, ariko mu buto bwabo bakaba batarigeze barota kuba abahanzi ahubwo uko bagiye barushaho kubana niko bagiye bisangamo impano yo kuririmba[5] maze binjira mu muziki batyo.

Urugendo rwabo mu PGGSS[hindura | hindura inkomoko]

Iri tsinda, ni rimwe mu bahanzi 10 bahataniraga Primus Guma Guma Super Star[6] nubwo bari bashya muri iri rushanwa ngo bizeye kuzitwara neza ndetse bakagera kure. Nubwo bigoye cyane, bahamya ko amahirwe bagize yo kwinjira muri PGGSS batazayapfusha ubusa ahubwo bazayabyaza umusaruro bakamenyekana kurushaho[7] ndetse n’izina ryabo rikamenyekana cyane mu Rwanda.

Iherozo rya TNP[hindura | hindura inkomoko]

Mu 2017 nibwo ibya TNP byageze ku iherezo[8]. Icyatumye batandukana ngo ni uko Tracy nta bushake yari agifite bwo gukora umuziki mu gihe Passy we yari afite umuhamagaro. Mu 2018 Passy yagarutse mu muziki akora indirimbo yitwa “Mbaye Wowe” ndetse irakundwa ku rwego rwo hejuru. Kuri ubu akomeje urugendo rwe n ‘ubwo ataragera ku rwego nk’urw’itsinda ryariho.

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/67287/tnp-itangiranye-umwaka-ibikorwa-bishya-n-udushya-67287.html
  2. https://panorama.rw/tnp-yishimira-izina-ryayo-aho-rigeze-muri-muzika-nyarwanda/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://ibigezwehobyose.blogspot.com/2016/02/tnp-bakomeje-gusengera-no-gusabira.html
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)