Jump to content

Itegeko rya mashamba mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
amashyamba
ishyamba

Itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda cyitwa “RFA” mu magambo ahinnye y’Icyongereza. Rigena kandi intego, inshingano, imiterere n’imikorere byacyo. RFA ifite ubuzimagatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byayo. Icungwa kandi hakurikijwe amategeko abigenga.[1]

RFA iri mu cyiciro cy’ibigo bya Leta bikora imirimo itari iy’ubucuruzi. Icyicaro cya RFA kiri mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Gishobora kwimurirwa ahandi hose mu Rwanda igihe bibaye ngombwa byemejwe n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije#google_vignette