Itegeko ngenga rirengera ibidukikije mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
ibidukikije mu Rwanda

ITEGEKO NGENGA N° 04/2005 RYO KUWA 08/04/2005 RIGENA UBURYO BWO KURENGERA, KUBUNGABUNGA NO GUTEZA IMBERE IBIDUKIKIJE MU RWANDA


Twebwe, KAGAME Paul,

Perezida wa Repubulika;


INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YEMEJE, NONE NATWE DUHAMIJE, DUTANGAJE ITEGEKO NGENGA RITEYE RITYA KANDI DUTEGETSE KO RYANDIKWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA.


INTEKO ISHINGA AMATEGEKO :


Umutwe w’Abadepite, mu nama yawo yo kuwa 23 Ukuboza 2004;


Umutwe wa Sena, mu nama yawo yo kuwa 15 Gashyantare 2005;


Ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo kuwa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 29, iya 30, iya 49, iya 62, iya 88, iya 90, iya 93, iya 108, iya 118, iya 190, iya 191 n’iya 201 ;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga yo gufata neza Urusobe rw’Ibinyabuzima n’aho ruba yashyiriweho umukono i RIO DE  JANEIRO muri BRESIL, kuwa 5 Kamena 1992, nk’uko yemejwe burundu n’Iteka rya Perezida nº 017/01 ryo kuwa 18 Werurwe 1995;


Yibukije Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye Imihindagurikire y’Ibihe yashyiriweho umukono i RIO DE JANEIRO muri BRESIL, kuwa 5 Kamena 1992, nk’uko yemejwe burundu n’Iteka rya Perezida nº 021/01 ryo kuwa 30 Gicurasi 1995;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga y’i STOCKHOLM yerekeye Amoko y’Ibintu Bihumanya kandi Biramba yashyiriweho umukono i STOCKHOLM ku wa 22 Gicurasi 2001, nk’uko yemejwe burundu n’Iteka rya Perezida nº 78/01 ryo ku wa 08 Nyakanga 2002 ;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga y’i ROTTERDAMyerekeye Gushyiraho Uburyo Bwumvikanyweho n’Ibihugu mu Bucuruzi Mpuzamahanga bw’Imiti Ikoreshwa mu Buhinzi n’Ibindi Bintu Bishobora Guhumanya, yashyiriweho umukono i ROTTERDAM kuwa 11 Nzeri 1998, n’i New York kuva kuwa 12 Ugushyingo 1998 kugeza kuwa 10 Nzeri 1999 nk’uko yemejwe burundu n’Iteka rya Perezida nº 28/01 ryo kuwa 24/08/2003 ryemeza ko u Rwanda rubaye Umunyamuryango;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga y’i BALE yerekeye Imicungire y’ Imyanda Irenga Imipaka kandi Ihumanya ndetse n’uko ivanwaho, nk’uko yemejwe i Bâle kuwa 22 Werurwe 1989 ndetse n’Iteka rya Perezida n° 29/01 ryo kuwa 24 Kanama 2003 ryemeza ko u Rwanda rubaye Umunyamuryango ;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga y’i MONTRÉALyerekeye Imyuka Ihumanya Akayunguruzo k’Imirasire y’Izuba yashyiriweho umukono i LONDRES (1990), COPENHAGUE (1992), MONTRÉAL (1997), BÉIJING (1999), cyane cyane mu ngingo yayo ya 2 y’Ubugororangingo bw’i LONDRES n’ingingo ya 3 y’Ubugororangingo bw’i COPENHAGUE, MONTRÉAL na BÉIJING, nk’uko yemejwe burundu n’Iteka rya Perezida nº 30/01 ryo kuwa 24 Kanama 2003 ryerekeranye no kuba Umunyamuryango kwa Leta y’u Rwanda ;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga y’Inyongera ya CARTAGENA  yerekeye Umutekano w’Urusobe rw’Ibinyabuzima yashyiriweho umukono i Nairobi guhera tariki ya 15 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2000 n’i New York guhera tariki ya 5 Kamena 2000 kugeza ku ya 4 Kamena 2001 nk’uko yemerewe kwemezwa burundu n’Itegeko nº 38/2003 ryo kuwa 29/12/2003 ;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga y’i KYOTO yo kuwa 6 Werurwe 1998 ashamikiye ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye ihindagurika ry’ibihe nk’uko yemerewe kwemezwa burundu n’Itegeko nº 36/2003 ryo kuwa 29/12/2003 ;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga y’i RAMSAR yo kuwa 2 Gashyantare 1971 yerekeye Kubungabunga Ahantu Hahehereye Hafite Akamaro ku Rwego Mpuzamahanga ku bw’umwihariko Indiri y’Inyoni zo mu Mazi nk’uko yemerewe kwemezwa burundu n’Itegeko nº 37/2003 ryo kuwa 29/12/2003;


Yibukije Amasezerano Mpuzamahanga y’i BONN yo kuwa 23 Kamena 1979 Agamije Kubungabunga Inyamaswa z’Agasozi Zihora Zimuka nk’uko yemerewe kwemezwa burundu n’Itegeko nº 35/2003 ryo kuwa 29/12/2003;


Yibukije ubwemeranye bwabereye i WASHINGTON kuwa 3 Werurwe 1973, bwerekeye Icuruzwa rikorerwa hagati y’Ibihugu ku bwoko bwenda gucika bw’Inyamaswa n’Ibimera mu gasozi, nk’uko bwemejwe burundu n’Iteka rya Perezida no 211 ryo kuwa 25 Kamena 1980 ;


YEMEJE :


INTERURO YA MBERE :INGINGO RUSANGE, IBISOBANURO BY’AMWE MU MAGAMBO AKORESHWA, AMAHAME REMEZO N’AHO IRI  TEGEKO NGENGA RIKORESHWA.


UMUTWE WA MBERE : INGINGO RUSANGE


Ingingo ya mbere:


Iri tegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.


Iri tegeko ngenga  rigamije:

1° kubungabunga ibidukikije, abantu n’aho baba;

2° gushyiraho amahame remezo yerekeranye no kurinda ibidukikije uburyo bwose

    bwabihungabanya hagamijwe guhesha agaciro umutungo kamere, kurwanya uburyo bwose  

    buhumanya n’ubwangiza;

3° guteza imbere imibereho y’abaturage hazirikanwa uburinganire ku mutungo uriho;

4° kwita ku burambe bw’umutungo hitaweho cyane cyane uburenganzira bungana ku bisekuru biriho  

    ndetse n’ibizaza;

5° kwizeza abaturarwanda bose amajyambere arambye, atabangamiye ibidukikije ndetse n’imibereho

   y’abaturage;

6° gushyiraho ingamba zo kurinda no kugabanya ingaruka mbi ku bidukikije kandi hakitabwaho

   gusubiranya ibyangiritse.


Ingingo ya 2:


Ibidukikije mu Rwanda bigize umutungo rusange w’Igihugu; bikaba ari na bimwe mu bigize umutungo w’isi.


Ingingo ya 3 :


Umuntu wese afite inshingano yo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije. Leta yishingira kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.


UMUTWE WA II : IBISOBANURO BY’AMWE MU MAGAMBO AKORESHWA MURI IRI TEGEKO NGENGA


Ingingo  ya 4 :


Muri iri Itegeko Ngenga:

Ibidukikije ni urusobe rw’ibintu bigizwe n’ibidukikije kamere n’ibiva ku bikorwa bya muntu. Birimo imiti y’ubutabire, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza, ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye, z’ako kanya cyangwa zitinda, ku majyambere y’ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu.


A-. Ibidukikije kamere


Ibidukikije kamere bigizwe n’ubutaka n’ikuzimu, amazi, umwuka, urusobe rw’ibinyabuzima, imisozi n’ibibaya, ahantu nyaburanga n’inyubako karemano.


10 Ubutaka ni ubuso buriho ibinyabuzima nk’ibimera, inyamaswa n’abantu, inyubako izo ari zo zose kimwe n’ibintu byose biri ikuzimu. Ikuzimu ni mu nsi y’ubutaka.


20 Amazi ni umwe mu mitungo kamere y’isi. Uko agenda yirema harimo areka, akora ibidendezi,

   atemba n’ ay’ikuzimu. Bitewe n’aho ari n’uko yirema, ashobora guhindura inyito ku buryo

   bukurikira:

a.​amazi areka ni ay’inyanja, ay’ibiyaga, ibidendezi, ibyuzi n’ibishanga;

b.​amazi atemba y’imvura;

c.​amazi atemba y’inzuzi n’imigezi;

d.​amazi acengera mu butaka;

e.​amazi y’ikuzimu.


30 Umwuka ni uruvange rwa gazi ruba mu kirere cy’isi kandi ruhumekwa n’ibinyabuzima ariko rushobora kugira ingaruka ku mibereho yabyo ndetse n’ibidukikije muri rusange. Muri gazi dusangamo umwuka duhumeka cyangwa umwuka kamere nka gazi metani.


40 Urusobe rw’ibinyabuzima ni uruvange rw’ ibinyabuzima by’ubwoko bwose, harimo umuntu, inyamaswa z’amoko yose, ibimera by’amoko yose, byaba ibiri ku butaka, mu butaka, mu mazi ndetse no mu kirere hamwe n’ubugirirane hagati yabyo. Ibinyabuzima ni ibihumeka byose.


a. Indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima ni ahantu hihariye h’ubutaka cyangwa amazi usanga

ibinyabuzima biriho kandi byuzuzanya;

b. Indiri y’ibinyabuzima ni ahantu usanga imiterere yaho y’ibidukikije ku binyabuzima

idahinduka cyane;

c. Ubumenyi bw’indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima ni ukwiga ahantu haba, hororokera

cyangwa hapfira ibinyabuzima ndetse n’ubugirirane hagati yabyo.


50 Imisozi n’ibibaya ni imbonerahamwe y’ahantu hagizwe n’imisozi, amashyamba, ibibaya, imibande, ibishanga, ibiyaga, inzuzi n’imigezi.


a.​Umusozi ni ahantu hatumburutse h’isi, hasumba ibibaya n’ibishanga;

b.​Ikibaya ni ahantu harambuye harangwamo amazi make n’igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima;

c.​Umubande ni ahantu hari hagati y’imisozi ibiri harangwa isoko y’amazi y’imusozi cyangwa y’ikuzimu;

d.​Igishanga ni ahantu harambuye hagati y’imisozi harimo amazi menshi n’urusobe rw’ibinyabuzima hamera urufunzo cyangwa urukangaga cyangwa ibimera byo mu muryango wabyo;

e.​Ahantu hahehereye ni ahantu hagizwe n’imibande,  ibibaya n’ibishanga.


60 Ahantu nyaburanga ni ahantu hatoranyijwe kubera uburanga kamere bw’aho cyangwa amateka yihariye aharanga.


70  Inyubako karemano ni  ahantu harangwa n’ibintu byiremye bitigeze byubakwa n’umuntu.

B. Ibidukikije biva ku bikorwa bya muntu


Ibidukikije biva ku bikorwa by’umuntu ni imitunganyirize y’ahantu ijyanye n’imibereho ye.

Bigizwe n’ibyangiza n’ibitangiza.


B.1 Ibyangiza :


Bigizwe n’ibihumanya, imyanda, imyanda iteza impanuka, inyubako n’ubuhumane.


Ibihumanya ni ibintu byose byatawe, byaba bikomeye, bitemba, cyangwa se gazi, imyanda yose, umunuko, ubushyuhe, urusaku rukabije rw’ibinyabiziga, rw’imiziki imena amatwi, kurangira, imirasire cyangwa uruvange rwa byose rushobora kwangiza.


Imyanda ni ibintu byose byaba bikomeye, bitemba cyangwa ari umwuka bikomoka ku mirimo yo mu rugo, yo mu nganda, cyangwa umutungo wose wimukanwa n’utimukanwa wajugunywe kandi ushobora  kwangiza.


Imyanda iteza impanuka ni ibintu byose byaba bikomeye, bitemba cyangwa ari umwuka byangiza ku buryo buteye impungenge ubuzima bw’abantu, umutekano  n’ibindi binyabuzima hamwe n’ubuziranenge bw’ibidukikije.


Inyubako ni ikintu cyose gishinze ahantu hamwe cyangwa se cyahavanwa gishobora guhungabanya ibidukikije, hatitaweho nyiracyo ndetse n’agaciro kacyo.


Ubuhumane ni ubwandu  buterwa n’imyanda, imiti y’ubutabire mibi iva ku bikorwa by’umuntu bishobora guhindura aho umuntu aba bikagira ingaruka mbi ku bidukikije nko ku mibereho y’umuntu, inyamaswa, ibimera n’isi atuyeho. Ubuhumane bushobora kuba:

a. ubuhumane bw’amazi ni ubwandu  buterwa no kuyashyiramo ikintu cyose gishobora

guhindura ibara n’imiterere  yayo, bituma yatera indwara umuntu n’inyamaswa biyakoresha, ibinyabuzima biyabamo, ibimera, ahantu nyaburanga, imibande n’ibishanga bihegereye;

b. ubuhumane bw’umwuka wo mu kirere ni ubwandu bujya mu kirere n’umwuka uhari,

bishakwa cyangwa bigwiririye,  gazi, umwotsi, utuntu twose cyangwa imiti ishobora guhungabanya ibinyabuzima, ubuzima bw’abantu n’umutekano wabo cyangwa kubangamira ibikorwa by’ubuhinzi, guhungabanya inyubako cyangwa imiterere y’uturere nyaburanga  n’imisozi;

c. ubuhumane burenga imipaka ni ubwandu buturuka mu gihugu kimwe bukagera mu kindi

gihugu.


B.2 Ibitangiza :


Ibikorwa bigamije gukungahaza no kugabanya ingaruka mbi ku bidukikije nko gutera amashyamba, gutegura aho abantu baruhukira no gukoresha ikoranabuhanga rigamije kugabanya ingaruka za muntu ku bidukikije.


C. Andi magambo akoreshwa


1°​Amajyambere arambye ni uburyo bwiza bwo gukoresha ibidukikije ubibyaza umutungo  wo

kubeshaho ibisekuru biriho no guteganyiriza ibisekuru bizaza hitaweho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kugira uruhare ku bigize ibinyabuzima n’isaranganya ry’inyungu zikomoka ku mikoreshereze yabyo  n’ikoranabuhanga ribikorerwaho.


2°​Inyigo z’ ingaruka ku bidukikije ni  ubusesengure bwerekana ingaruka zishobora guterwa n’ibikorwa by’umuntu cyangwa umushinga biteganijwe.


3°​Isuzumamikorere ku bidukikije ni uburyo bwo gusuzuma  no kugenzura  ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.


4°​Ubuyobozi bw’isuzumangaruka ku bidukikije ni urwego rushyirwaho n’Ubuyobozi bubufitiye ububasha  rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’isuzumangaruka ku bidukikije.


5°​Ubuyobozi bubifitiye ububasha ni urwego  rumwe cyangwa nyinshi  zifite ububasha buteganywa  n’amategeko.


UMUTWE WA III :  AMAHAME REMEZO


Ingingo ya 5 :


Gushyiraho politiki y’Igihugu yo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije ni inshingano za Guverinoma y’u Rwanda.  Ni yo ishyiraho ingamba, imigambi na Gahunda y’Igihugu bijyanye no kubungabunga no gukoresha neza ibikomoka ku bidukikije.


Ingingo ya 6 :


Umuntu wese uri mu Rwanda afite uburenganzira busesuye bwo kubaho mu bidukikije bizima kandi byuzuye. Afite kandi inshingano, haba ku giti cye cyangwa yishyize hamwe n’abandi, yo kubungabunga umurage kamere, amateka n’ibikorwa by’umuco.


Ingingo ya 7 :


Kubungabunga no gukoresha neza ibidukikije n’ibibikomokaho bigendera ku mahame akurikira:


10 Ihame rijyanye no kurinda


Ihame ryo kurinda ni ngombwa kugira ngo hashobore kurindwa cyangwa kugabanya ingaruka mbi ku bidukikije. Ingamba zo kurinda, kubuza no gukumira zituruka ku isuzuma rya za politiki, imigambi, imishinga, ibikorwa by’amajyambere n’imibereho y’abaturage kandi zikagaragaza ingaruka z’ibikorwa ibi n’ibi, ndetse zikanabuza itangira ryabyo mu gihe habonetse ingaruka zagaragajwe n’isuzumangaruka ku bidukikije.


Kurinda bibuza gutakaza amafaranga ndetse no kwangiza ibidukikije kenshi byatera ibibazo bidashobora gukemuka. Ibikorwa bigaragayeho cyangwa bikekwaho kuba byagira ingaruka mbi ku bidukikije ntibigomba gutangira kabone n’aho izo ngaruka zaba zitagaragazwa mu buryo bwa gihanga. Kutagaragazwa bya gihanga ntibigomba kubera urwitwazo abangizi b’ibidukikije, ahubwo kwakoreshwa mu kubungabunga ibidukikije.


20  Ihame ry’uburambe bw’ibidukikije no guha ibisekuruza amahirwe angana


Abantu ni bo shingiro ry’amajyambere arambye. Bafite uburenganzira ku buzima buzira umuze kandi bukora bitabangamiye kamere. Ariko uburenganzira ku majyambere bugomba kugerwaho hitaweho ibizakenerwa n’ibisekuruza biriho ndetse n’ibizaza.


30  Ihame ry’uko uwangiza abihanirwa


Umuntu wese ugaragaje imyitwarire cyangwa ibikorwa bitera cyangwa bishobora guteza ingaruka mbi ku bidukikije arabihanirwa cyangwa agategekwa kubiriha. Ategekwa kandi gusubiranya ibyangijwe aho bishoboka.


40 Ihame ryo kumenyesha no gushishikariza bose kubungabunga no kurinda ibidukikije


Buri muntu afite uburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere y’ibidukikije ndetse no kwitabira ingamba zo gufata ibyemezo hagamijwe kurengera ibidukikije.


50  Ihame ry’ubufatanye


Ubuyobozi, ibigo mpuzamahanga, amashyirahamwe ndetse n’abikorera ku giti cyabo basabwa kwita ku bidukikije mu nzego zose zishoboka. Muri politiki yayo yo kurengera ibidukikije, Leta y’u Rwanda yihatira guteza imbere ubutwererane n’amahanga.




UMUTWE WA IV : AHO IRI TEGEKO NGENGA RIKORESHWA


Ingingo ya 8:


Iri tegeko ngenga rireba by’umwihariko ibi bikurikira:


1º​inyubako zashyizwe mu nzego hakurikijwe inyito zazo ;

2º​inganda, ibigega, ibirombe, ahakorerwa imirimo yo kubaka, kariyeri, ububiko bw’ikuzimu cyangwa ku butaka ;

3º​inzu z’ububiko na atoliye;

4º​inyubako zikoreshwa cyangwa ziri mu maboko y’umuntu uwo ari we wese cyangwa ishyirahamwe ryigenga, ikigo cya Leta; bishobora guteza ibizazane cyangwa impanuka, byaba ku gicuruzwa, ku buzima, ndetse n’umutekano ;

5º​kumena, kujugunya no guhunika ibintu bishobora guteza cyangwa kongera ubwangirike bw’ahantu bishyizwe ;

6º​imiti, ibikomoka ku butabire, uruvange rw’imiti yakozwe cyangwa ikiri kamere, bishobora, bitewe n’ubuhumane bwabyo, guteza ibizazane ku buzima bw’abantu, ku kubungabunga ubutaka n’ikuzimu, amazi, inyamaswa n’ibimera, ibidukikije muri rusange mu gihe bikoreshejwe cyangwa bimenwe ahantu hasanzwe.


Inyubako zivugwa muri iyi ngingo ntizishobora gukingurwa kandi imiti ivugwa muri iyi ngingo ntishobora gukoreshwa hatari uruhushya rutanzwe mu buryo buteganywa n’itegeko biturutse ku busabe bw’uzabikoresha.


Izo nyubako zigomba kumenyekanishwa, kabone n’aho zaba zitagaragaza ibyo bizazane cyangwa impanuka, zigomba kubahiriza amahame rusange ateganywa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Inyubako zishobora guteza impanuka zikomeye (umuriro, gusandara, guhumanisha imyuka, n’ibindi) zigomba uruhushya kandi zigengwa n’amategeko yihariye.


Ingingo ya 9 :


Ibikorwa byerekeye uburobyi, umuhigo no gufata inyamaswa, gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri ndetse n’ibikorwa by’ahantu h’amanegeka, bigomba uruhushya cyangwa icyemezo bitangwa na Minisitiri ubifite mu nshingano ze.


Ingingo ya 10 :


Inyubako za Leta zirebana n’umutekano w’Igihugu zigengwa n’amategeko yihariye.


INTERURO YA II : IBIDUKIKIJE KAMERE N’IBIKORWA BY’ABANTU


UMUTWE WA MBERE:    IBIDUKIKIJE KAMERE


Icyiciro cya mbere :  Ibyerekeye ubutaka n’ikuzimu


Ingingo ya 11:


Ubutaka n’ikuzimu bigize umutungo kamere wo kurindwa uburyo bwose bwawuhungabanya kandi usabwa gukoreshwa mu buryo burambye.


Kubera iyo mpamvu, imikoreshereze y’ubutaka n’ikuzimu igomba kwita ku nyungu rusange zijyanye no kubibungabunga.


Ingingo ya 12 :


Ubutaka bugomba gukoreshwa hitaweho imiterere yabwo. Imikoreshereze y’ahantu  ituma hatisubira, igomba kwirindwa, byaba bibaye ngombwa aho hantu hagakoreshwa ku buryo buboneye bushoboka.

Ingingo ya 13 :


Umushinga wose ujyanye no gutunganya, gukoresha ubutaka hagamijwe inganda, imitunganyirize y’imijyi; kimwe n’umushinga wose w’ubushakashatsi cyangwa ukoresha ibikomoka mu butaka, igomba uruhushya rutangwa ku buryo buteganywa n’iteka rya Minisitiri bireba.


Ingingo ya 14 :


Gutanga uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 13 y’iri Tegeko Ngenga bikurikiza :


1º​ubwihutirwe n’ubushobozi bw’ingingo zibuza ubuhungabane bw’ibidukikije biturutse ku mirimo y’ubushakashatsi, imikoreshereze no gucukura amabuye y’agaciro byateganyijwe ;

2º​kwita kwa nyirubwite ku nyungu z’abaturage;

3º​inshingano yo gusubiranya ahangijwe, mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo hasubireho ubwiza bwariho mbere cyangwa se imiterere kamere yahindutse bitewe n’imirimo, hakurikijwe umushinga wo gusubiranya wemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.


Icyiciro cya 2:  Ibyerekeye  amazi


Ingingo ya 15 :


Imigezi, ibiyaga byakozwe n’abantu, amazi y’ikuzimu, amasoko, ibiyaga karemano biri mu bigize umutungo rusange wa Leta. Imikoreshereze yabyo iri mu burenganzira bwa buri wese hakurikijwe amategeko.


Ingingo ya 16 :


Ahavomerwa amazi agenewe kunyobwa hagomba kubakirwa urugo ruharinda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 51 y’iri Tegeko Ngenga.


Ingingo ya 17:


Imikoreshereze, imicungire y’amazi n’ibiyakomokamo ntibishobora gukoresha uburyo budahwitse bushobora guteza ibizazane nk’imyuzure cyangwa gukama k’umutungo w’amazi.


Ibikorwa byose bireba umutungo w’amazi nko kuvomerera imyaka, gukoresha ibishanga n’ibindi bigomba kubanza gukorerwa isuzumangaruka ku bidukikije.


Ingingo ya 18 :


Amazi rusange yakoreshejwe ndetse n’amazi mabi yose, agomba gushyirwa mu ruganda ruyasukura hanyuma agatunganywa mbere yo kumenwa mu ruzi, mu mugezi, mu kiyaga cyangwa mu kizenga.


Ingingo ya 19 :


Ibishanga bihoramo amazi bigomba kurindwa by’umwihariko. Mu kubirinda, hitabwaho uruhare rwabyo ndetse n’agaciro kabyo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.


Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye urusobe rw’ibinyabuzima


Ingingo ya 20 :


Kuzana mu Rwanda, gutumiza no kohereza mu mahanga inyamaswa iyo ari yo yose cyangwa ikimera bigengwa n’amategeko yihariye.



Ingingo ya 21 :


Uretse ibiteganywa n’amategeko agenga Pariki z’Igihugu ku bijyanye no kwirengera cyangwa amaburakindi, umuhigo uwo ari wo wose ukorwa n’umuntu ufite uruhushya rwo guhiga.


Ingingo ya 22 :


Gutunga inyamaswa zo mu gasozi cyangwa ibiva ku nyamaswa zo mu gasozi bitangirwa uruhushya n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.  


Ingingo ya 23 :


Kubunza, kugurisha, kugurana, gucuruza inyamaswa zo mu gasozi bisabirwa uruhushya rwihariye rutangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.


Ingingo ya 24 :


Gutumiza, kohereza mu mahanga inyamaswa zo mu gasozi n’ibiva ku nyamaswa zo mu gasozi n’ibimera byo mu gasozi, bigengwa n’uruhushya rutangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha hakurikijwe ibiteganywa n’amasezerano ku bucuruzi mpuzamahanga bw’inyamaswa n’ibimera byo mu gasozi.


Icyiciro cya 4 :  Ibyerekeye  umwuka wo mu kirere


Ingingo ya 25 :


Inyubako zashyizwe mu nzego, amamodoka n’ibigendeshwa na moteri, ibikorwa by’ubucuruzi, ubukorikori n’ubuhinzi, bitunzwe n’umuntu uwo ari we wese cyangwa ishyirahamwe, bigomba gukoreshwa hakurikijwe amahame ya tekiniki yashyizweho n’ubuyobozi bubifitiye ububasha mu rwego rwo kubungabunga umwuka wo mu kirere.


Ingingo ya 26 :


Ibikorwa byose bishobora kwanduza umwuka wo mu kirere, bigengwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze. Gutwika ibishingwe, imyanda cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose  (amapine, pulasitiki, amasashe n’ibindi) bikurikiza amabwiriza y’ubuyobozi bubifitiye ububasha.


Ingingo ya 27 :


Ikoreshwa ry’ibintu bihumanya umwuka wo mu kirere, bihungabanya akayunguruzo k’imirasire y’izuba cyangwa se ibyatuma ibihe bihinduka  rigengwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze.


UMUTWE WA II :  IBIKORWA BY’ABANTU


Ingingo ya 28 :


Inyigo z’imitunganyirize y’ubutaka bw’Igihugu, iz’imitunganyirize y’umujyi cyangwa imyubakire y’imidugudu, ibishushanyo mbonera hamwe n’izindi nyandiko zirebana n’imitunganyirize y’ubutaka bw’Igihugu, zigomba kwita ku kubungabunga ibidukikije mu guhitamo aho bishyirwa ndetse n’ahajya ibikorwa bibyara inyungu, inganda, gutura no kwidagadura.


Ingingo ya 29 :


Umuyobozi ubifitiye ububasha, agendeye ku mategeko, ntashobora gutanga uruhushya rwo kubaka mu gihe bigaragara ko izo nyubako zishobora kwangiza ibidukikije.


Ingingo ya 30 :


Imirimo y’ubwubatsi ya Leta cyangwa iy’abikorera ku giti cyabo nk’imihanda, ingomero z’amazi igomba kubanzirizwa n’isuzumangaruka ku bidukikije.


Ingingo ya 31 :


Buri mushinga wa Leta cyangwa ibikorwa by’abantu ku giti cyabo ntibishobora gukorwa iyo binyuranyije n’imitegurire yabyo, kandi bigomba kwita ku ngamba zo kubungabunga ibidukikije nk’uko biteganywa n’amategeko.


Ingingo ya 32 :


Nta muntu wemerewe gushyira imyanda ahantu hatabigenewe, uretse  aho bayiyongesha, cyangwa se mu ruganda itunganyirizwamo kandi byemejwe  n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.


Ingingo ya 33 :


Imyanda yose, cyane cyane ituruka mu bitaro, mu nganda n’indi yose mibi,  igomba kurundwa hamwe, igatunganywa hanyuma igahindurwa ku buryo budahungabanya ibidukikije kugira ngo hirindwe, havanweho cyangwa hagabanywe ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku mutungo kamere, ku nyamaswa, ku bimera no ku miterere y’ibidukikije.


Ingingo ya 34 :


Gutaba ikuzimu imyanda ihumanya bikorwa gusa iyo hari uruhushya kandi hakurikijwe amabwiriza yihariye ateganywa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze.


Ingingo ya 35 :


Gukuraho imyanda bigomba gukurikiza amategeko ariho kandi aho bishoboka bigakorwa mu rwego rwo kuyibyaza umusaruro.


Ingingo ya 36 :


Imashini zose zigenda zigomba kugira amahoni akurikije amabwiriza y’ubuyobozi bubifitiye ububasha kandi ntizigomba gutera urusaku rushobora guhungabanya abigendera mu muhanda n’abahaturiye.


Ingingo ya 37 :


Ubuyobozi bubifitiye ububasha bushobora gufata icyemezo kigamije guhagarika urusaku rwangiza ubuzima bw’ibinyabuzima, ruhungabanya abahaturiye cyangwa rwangiza ibintu.


Ingingo ya 38 :


Gutwika amashyamba, Pariki z’Igihugu ndetse n’ibyanya bigengwa n’amategeko. Gutwika imisozi, ibishanga, inzuri, ibihuru hagamijwe  ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo birabujijwe. Gutwika bigamije gukemura ibibazo byihariye bitangirwa uruhushya na Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze.


Ingingo ya 39 :


Uburobyi ubwo ari bwo bwose bukorwa hakurikije amategeko kandi bugengwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.


Ari uburobyi busanzwe ari ubwa kijyambere bukorwa hakurikijwe uruhushya  rutangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha kandi bukihatira  kubungabunga ibidukikije.


INTERURO YA III: IBYO LETA ISABWA N’IBISABWA INZEGO Z’IBANZE N’ABATURAGE


UMUTWE WA MBERE :  IBISABWA MURI RUSANGE


Ingingo ya 40 :


Ubutegetsi bwa Leta, ibigo byigenga, imiryango mpuzamahanga, amashyirahamwe n’abikorera ku giti cyabo  bagomba kubungabunga ibidukikije mu nzego zose zishoboka.


Ingingo ya 41 :


Amategeko n’amabwiriza akurikizwa agomba guha uburenganzira buri wese ku bidukikije bizira umuze no guha uburyo bungana ku binyabuzima ndetse no hagati y’imijyi n’icyaro.


Ingingo ya 42 :


Inzego zose z’ubutegetsi za Leta, ibigo byigenga n’abantu ku giti cyabo bagomba, mu bushobozi bwa buri wese, kumenyesha abaturage ibibazo ibidukikije bihura na byo kandi bagomba kwihatira gushyira mu bikorwa byabo gahunda zigisha ku bidukikije.


Ingingo ya 43 :


Ibigo n’imishinga bya Leta cyangwa iby’abikorera ku giti cyabo, bifite mu nshingano zabyo amahugurwa, ubushakashatsi n’itangazamakuru bigomba kumenyekanisha ibibazo ibidukikije bihura na byo bakoresheje gahunda zihamye no gushyira mu bikorwa byabo gahunda zimenyekanisha neza ibidukikije.


Ingingo ya 44 :


Buri wese afite uburenganzira bwo kumenyeshwa ingaruka ubuzima bw’abantu n’ibidukikije byahura na byo bitewe n’ibikorwa byangizwa cyangwa byangiza ndetse n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda cyangwa gusubiranya ibyangijwe.


Ingingo ya 45 :


Leta, abaturage ndetse n’abahawe ubutaka bagomba gukoresha ku buryo burambye umutungo kamere bubahiriza amategeko yerekeranye no kubungabunga ibidukikije.


Ingingo ya 46 :


Leta n’abaturage bagomba gushyiraho, kwita no gutunganya imbuga z’ubuhumekero.


Ingingo ya 47 :


Gutunganya amazi yakoreshejwe biri mu nshingano za Leta, iz’abaturage n’iz’izindi nzego zose zishobora gukora ibintu bihungabanya ibidukikije. Uburenganzira bwo gutunganya ayo mazi bushobora guhabwa undi uwo ari we wese ubifitiye ubushobozi.


Ingingo ya 48 :


Inzego nkuru z’Igihugu n’inzego zegereye abaturage zigomba gukora gahunda z’akazi no gutegura imishinga ngoboka mu nzego zose kugira ngo barengere ibidukikije.




UMUTWE WA II  :  IBISABWA KU BURYO BW’UMWIHARIKO


Icyiciro cya mbere :  Ibisabwa Ubutegetsi Bwite bwa Leta


Ingingo ya  49 :


Leta igomba:


1º​gukora gahunda rusange kandi ihamye ijyanye n’ibidukikije n’uburyo bwo kubirinda;

2º​gufata ingamba za ngombwa zo kurinda no kwita ku nshingano zivugwa mu masezerano mpuzamanga yasinye ;

3º​kubuza igikorwa cyose gikorwa mu izina ryayo cyangwa se mu bubasha bwayo, gishobora guhungabanya ibidukikije mu kindi gihugu cyangwa se mu turere turenze ububasha bwayo ;

4º​gufatanya n’izindi Leta mu gufata ibyemezo birwanya ubwandu burenga imipaka;

5°​gushyiraho, ikoresheje ingamba zihamye, ubwiherero n’imicungire y’isuku ku nyubako n’ahantu hahurira abantu benshi, ku mihanda no mu ngo.


Ingingo ya 50 :


Leta igomba kandi :


1º​gushyiraho Politiki y’igihugu ku bidukikije ikanayishyira mu bikorwa ;

2º​kurinda, kubungabunga no gukoresha neza ibidukikije ikoresheje ingamba zihamye;

3º​gushyiraho amabwiriza agenga ingomero z’amazi, ibitembo by’imyanda, aho itemba ijya n’aho  isukurirwa.


Ingingo ya 51 :


Leta ishyiraho:


1º​ingamba zo kurwanya isuri ;

2º​ingamba zo kurwanya ibihungabanya ubutaka biturutse ku miti, amafumbire, imiti yo kwa muganga n’ibindi byose byemerewe gukoreshwa ;

3º​ingamba zibuza ikwirakwiza ry’ubwandu bwakwangiza ubutaka ndetse n’ingamba zihamye zo gusubiranya ubutaka bwangiritse ;

4º ​Ingamba zo kurinda no gukoma imbuga ikikije ahavomerwa amazi anyobwa.


Ingingo ya 52 :


Leta igaragaza ahantu hakomwe mu rwego rwo kurinda, kubungabunga cyangwa gusubiranya :


1º​indiri y’ibinyabuzima ;

2º​amashyamba, ahateye ibiti, amoko y’ibinyabuzima n’ahantu harinzwe ;

3º​inyubako karemano, uturere nyaburanga n’imisozi ;

4º​amazi n’ubwiza bwayo ;

5º​inkombe n’inkuka, inzuzi, imigezi, ibiyaga, ibibaya, imibande n’ibishanga.


Ingingo ya 53 :


Ubuyobozi bubifitiye ububasha bushobora, bugendeye ku biteganywa n’ingingo ya 52 y’iri tegeko ngenga:


1º​kubuza, kugabanya ibikorwa cyangwa gushyiraho amabwiriza agenga ibikorwa bitajyanye n’inshingano zagenewe   aho hantu;

2º​gushyiraho gahunda zo gusubiranya ahantu kamere n’inyubako kamere ;

3º​kwemeza gahunda zo gutunganya cyangwa uburyo bwafasha kugera ku nshingano ziteganyirizwa aho hantu.


Ingingo ya 54 :


Leta ishyiraho urutonde rukurikira:


1°​ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera bigomba kurindwa hakurikijwe uruhare bigira mu ndiri y’ibindi binyabuzima, ubuke bwabyo, ubwiza bwabyo, ubukendere bwabyo ndetse n’uruhare rwabyo mu bukungu, umuco n’ubumenyi. Urwo rutonde rushyirwaho n’iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze ;

2°​uturere nyaburanga n’inyubako zirinzwe, kandi hagasobanurwa ingamba zafatwa kugira ngo harindwe umurage w’inyubako, amateka n’umuco w’igihugu. Urwo rutonde rushyirwaho n’iteka rya Minisitiri ufite Ubukerarugendo mu nshingano ze.


Ingingo ya 55 :


Leta ishinzwe gushyiraho ingamba zihamye z’imikoreshereze myiza y’amazi kandi izo ngamba zikita ku bwiza bw’amasoko, zigateganya uburyo bwo kongera amazi no kurinda kuyasesagura.


Ingingo ya 56 :


Leta ishyiraho ibipimo bikwiye kugira ngo icungwa ry’imyanda ritunganywe kandi  rishobore kubyazwa umusaruro. Kubera iyo mpamvu, inzego zibishinzwe zigomba:


1º​guteza imbere no kumenyekanisha ubumenyi ku buhanga bugezweho;

2º​gushyiraho uburyo bwo gukoresha neza imyanda;

3º​gushyiraho uburyo bunoze bwo gukora no gukoresha ibintu bimwe na bimwe hagamijwe kwegeranya ibyavanguwe bigize iyo myanda.


Ingingo ya 57 :


Leta igomba:


1º​guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubiranya;

2º​kurwanya isesagurwa ry’ingufu muri rusange n’iry’ingufu zituruka ku biti by’umwihariko.


Ingingo ya 58 :


Leta ifata ingamba zihamye zo kwigisha, guhugura no kumenyekanisha ibidukikije muri gahunda zigishwa mu mashuri ku nzego zose. Ishobora kwemera amashyirahamwe arengera ibidukikije.


Ingingo ya 59 :


Ubuyobozi bubifitiye ububasha buhuza ibikorwa mu rwego rw’igihugu bukanakurikirana iyubahirizwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga ajyanye n’ibidukikije.


Icyiciro cya 2:  Inshingano z’inzego z’ibanze


Ingingo ya 60 :


Muri rusange, inzego z’ibanze zishinzwe gushyira mu bikorwa amategeko, politiki, ingamba, imigambi na gahunda byerekeranye no kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.


Ingingo ya 61 :


Mu rwego rwo kubungabunga no kurengera ibidukikije, inzego z’ibanze zishinzwe by’umwihariko:


1°​kwita ku bikorwa bijyanye no gufata neza ubutaka cyane cyane kurwanya isuri no kureka amazi y’imvura;

2°​gutera, kurinda no gufata neza amashyamba;

3°​gufata neza imigezi, ibiyaga, amasoko n’amazi y’ikuzimu;

4°​gufata neza no gukoresha neza ibishanga;

5°​kurinda no gufata neza ahantu hakomye, ahantu nyaburanga, inyamaswa n’ibimera byo mu bwoko burinzwe.


Ingingo ya 62 :


Inzego z’ibanze zifite inshingano zo gushyiraho ibishushanyo mbonera byo gukusanya no gutunganya imyanda yo mu ngo.


Zishinzwe kandi gukusanya no kurunda imyanda yo mu ngo. Ibi bikorwa hifashishijwe ibigo, uturere n’imijyi cyangwa se amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo babifitiye ububasha n’uburenganzira.


Zita kandi kw’ivanwaho ry’imyanda yindi ku buryo bushoboka, hitaweho imiterere n’ubwinshi bwayo, kugenzura no kuyitunganya.


Inama Njyanama z’Uturere n’Imijyi, zishingiye ku bitekerezo byatanzwe na za komite zo kurengera ibidukikije zivugwa mu ngingo ya 66 y’iri Tegeko Ngenga, zishyiraho amahoro y’isuku.


Icyiciro cya 3 : Uburenganzira n’inshingano z’abaturage


Ingingo ya 63 :


Mu micungire y’ibidukikije abaturage bafite uburenganzira bwo:


1º guhabwa amakuru ahagije ku bidukikije ;

2º guhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bidukikije;

3º guhagararirwa mu nzego zifata ibyemezo ku bidukikije ;

4º guhugurwa, gukangurirwa no kugezwaho ibyavuye mu bushakashatsi ku bidukikije.


Ingingo ya 64 :


Abaturage bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije, haba umuntu ku giti cye, babikoreye mu bikorwa rusange, mu mashyirahamwe y’ibidukikije, mu gutunganya ubusitani n’uturere dukomye, n’ibindi bikorwa biteza imbere ibidukikije.


UMUTWE WA III: ISHYIRWAHO RY’ INZEGO


Ingingo ya 65 :


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iri Tegeko Ngenga, hashyizweho:


1°​Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije cyitwa REMA mu magambo ahinnye y’icyongereza, kikaba ari Ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi n’ubwisanzure mu micungire y’abakozi n’umutungo byacyo;

2°​Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije  cyitwa FONERWA mu magambo ahinnye y’igifaransa, gishinzwe gushaka no gucunga umutungo.


Imiterere, imikorere n’inshingano zabyo bigenwa n’amategeko yihariye.


Ingingo ya 66 :


Hashyizweho ku rwego rw’Intara, urw’Umujyi wa Kigali, urw’Uturere, urw’Imijyi, urw’Imirenge n’urw’Utugari, Komite zishinzwe kubungabunga no kurengera ibidukikije.


Imiterere, imikorere n’inshingano yazo bigenwa n’iteka rya Minisitiri w’Intebe.


UMUTWE WA IV : ISUZUMANGARUKA KU BIDUKIKIJE


Ingingo ya 67 :


Mbere yo kubona uburenganzira bwo gushyirwa mu bikorwa, umushinga uwo ariwo wose ugomba kugaragaza isuzumangaruka wagira ku bidukikije. Ibi bireba kandi politiki na gahunda zishobora guhungabanya ibidukikije. Iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze rishyiraho urutonde rw’imishinga ivugwa muri iyi ngingo.


Ingingo ya 68 :


Inyigo ku ngaruka  ku bidukikije igomba nibura kugaragaza ibi bikurikira:


1º​gusobanura ku buryo bugaragara umushinga n’ibiwushamikiyeho ;

2º​kwiga ingaruka ziteganyijwe, ziziguye cyangwa zitaziguye ku hantu ;

3º​isesengura ryerekeye uko ahantu hari hateye;

4º​ingamba ziteganijwe mu rwego rwo kugabanya, kubuza no kuriha ibyangijwe;

5º​impamvu zishingirwaho mu guhitamo aho hantu;

6º​incamake y’ibisobanuro byatanzwe ku  duce kuva kuri 1º kugeza kuri 5º tw’iyi ngingo ;

7º​gusobanura uburyo buzakoreshwa mu kugenzura no gusuzuma imiterere y’ibidukikije mbere, mu gihe cy’imirimo y’umushinga, mu gukoresha inyubako ariko cyane cyane nyuma y’imirimo ;

8º​ikigereranyo cy’ikiguzi ku ngamba ziteganywa mu rwego rwo kwirinda, kugabanya cyangwa gusubiranya ingaruka mbi umushinga watera ku bidukikije ndetse n’ingamba zo gusuzuma no kugenzura imiterere y’ibidukikije.


Iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze risobanura ibikubiye muri iyi ngingo.


Ingingo ya 69 :


Inyigo ku  ngaruka ku bidukikije isuzumwa kandi ikemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije cyangwa undi muntu kibihereye uburenganzira bwanditse. Nyir’umushinga yishyura amahoro avanwa ku kiguzi cy’umushinga we havuyemo igishoro (Fonds de roulement/Operating cost); ayo mahoro agenwa n’itegeko rishyiraho Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije. Isuzumangaruka ku bidukikije ryishyurwa na nyir’umushinga.


Ingingo ya 70 :


Iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze rishyiraho kandi rigasubiramo urutonde rw’imirimo, ibikorwa n’imishinga biteganyijwe kandi ubutegetsi bwa Leta budashobora gufatira icyemezo, kwemeza cyangwa guha uburenganzira hadakurikijwe isuzumangaruka ku bidukikije bitewe n’umushinga. Isuzumangaruka rigomba gusobanura ingaruka ziziguye n’izitaziguye ku bidukikije.


INTERURO YA IV:  INGINGO ZISHISHIKARIZA ABABUNGABUNGA IBIDUKIKIJE


Ingingo ya 71 :


Igikorwa cyose kigamije kurwanya isuri n’ubutayu, gutera ibiti n’amashyamba, gukoresha mu buryo burambyeumutungo w’ingufu zisubiranya, gukoresha amashyiga ya kijyambere n’ibindi byose bifasha kurengera amashyamba, gishobora  guterwa inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije.


Ingingo ya 72 :


Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije gishobora gutanga inkunga ku nzego za Leta, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo mu gihe bashoye imari cyangwa bashyizeho gahunda n’ibikorwa bigamije kurwanya ibihumanya cyangwa gushyigikira inyubako ziriho kugira ngo zigendane n’ubwiza bw’ibidukikije, hakurikijwe amabwiriza y’inzego zibifitiye ububasha.


Ingingo ya 73 :


Inganda zitumiza mu mahanga ibikoresho bifasha gukuraho cyangwa kugabanya imyuka ihumanya ikirere nka “dioxyde de carbone / carbon dioxide” na “chlorofluorocarbone /chlorofluorocarbons” n’izikora ibikoresho bigabanya ubuhumane bw’ibidukikije, zigabanyirizwa amahôro ya gasutamo kuri ibyo bikoresho mu buryo n’igihe biteganyijwe hakurikijwe ibikenewe, kandi bigengwa n’itegeko rireba iby’imisoro.


Abantu ku giti cyabo n’amashyirahamwe bafite ibikorwa biteza imbere ibidukikije, bagabanyirizwa amahôro mu byo bakora hakurikijwe itegeko rireba iby’imisoro.


INTERURO YA V :  GUKURIKIRANA, GUSUZUMA NO KUGENZURA


Ingingo ya 74 :


Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko, abafite ububasha bwo gushakisha no kugenza ibyaha biteganywa n’iri Tegeko Ngenga ndetse n’ayandi ajyanye na ryo, ni abagenzacyaha ba Polisi, abakozi bashinzwe umuhigo, uburobyi, amazi, amashyamba, Pariki z’igihugu, ibyanya birinzwe, abagenzuzi b’umurimo, abagenzuzi ba gasutamo, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije n’abandi bakozi bireba bashyirwaho n’iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.


Ingingo ya 75 :


Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko,  abantu babifitiye ububasha bavugwa mu ngingo ya 74 y’iri Tegeko Ngenga bashyirwaho n’iteka rya Minsitiri ufite ubutabera mu nshingano ze bashobora:


1º​kwinjira mu ngo n’inyubako z’inganda cyangwa zireba iby’ubuhinzi n’ubworozi, ububiko, amangazini n’aho ibintu bigurishirizwa ;

2º​kugenzura inyubako, ubwubatsi, amazu, imashini, imodoka, ibyuma n’imiti ;

3º​kubona uburenganzira bwo kugenzura n’inyandiko zerekeranye n’imikoreshereze y’uruganda ;

4º​gufata ku bikorwa (échantillon/sample), gupima, gutwara no gukora ubushakashatsi busabwa ;

5º​guhagarika by’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) ibikorwa bigaragara ko byangiza ibidukikije.


Ingingo ya 76 :


Mu kubahiriza ingingo ya 75 y’iri Tegeko Ngenga, abantu babifitiye ububasha birinda kubuza no kudindiza imikorere muri rusange, kubangamira igikorwa kirimo kugenzurwa bitari ngombwa kugira ngo bagere ku nshingano zabo. Basabwa kandi kubika ibanga ry’akazi.


Ingingo ya 77 :


Mu gihe babonye ikosa, abantu bavugwa mu ngingo ya 74, bakora inyandikomvugo isobanura ibyo babonye cyangwa ibyafashwe kandi bakagaragaza aho ibyo byafashwe bijyanywe. Ikurikiranwa rikorwa n’inzego z’ubutegetsi zibifitiye ububasha bitabangamiye imikorere y’ubushinjacyaha.


Ingingo ya 78 :


Ingamba zihamye mu kubungabunga ibidukikije zigomba gufatwa, kandi inzego z’ubuziranenge n’iz’imicungire y’ibidukikije zikabyubahiriza.


Ingingo ya 79 :


Ibigo cyangwa ibikorwa bihumanya ibidukikije ku buryo bukabije, bikorerwa ubugenzuzi n’abahanga babifitiye ubushobozi. Ikiguzi cy’iryo genzurwa cyishyurwa na nyir’ikigo cyangwa nyir’ibikorwa.

Uburyo iryo genzurwa rikorwa buteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze.  Ibivuye muri iryo genzura bishyikirizwa inzego zibifitiye ububasha.

INTERURO YA VI :  INGINGO ZIBUZA N’IZIHANA


UMUTWE WA MBERE : INGINGO ZIBUZA


Ingingo ya 80 :


Inyubako, ibigo by’ubuhinzi, inganda, amazu y’ubucuruzi cyangwa ay’ubukorikori, ibinyabiziga n’indi mitungo yimukanwa, ibyazwa umusaruro yaba ku giti cy’umuntu cyangwa ishyirahamwe, ryaba irya Leta cyangwa iryigenga, bigomba kubakwa, kubyazwa umusaruro no gukoreshwa ku buryo bujyanye n’ibipimo fatizo bya tekiniki byemejwe cyangwa bigaragazwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iri Tegeko Ngenga.


Ingingo ya 81 :


Ibi bikurikira birabujijwe:


1°​kumena imyanda yaba yumye, itemba, gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo;

2°​kwangiza ubwiza bw’umwuka n’ubw’amazi yaba ay’imusozi cyangwa ay’ikuzimu;

3°​gutwika mu buryo butubahiriza amabwiriza abigenga;

4°​kunywera itabi mu ruhame n’ahantu hose hateranira abantu benshi;

5°​kwituma ahatabugenewe ;

6°​gucira,  guta ikimyira n’indi myanda ikomoka ku mubiri w’umuntu ahabonetse hose.


Ingingo ya 82 :


Birabujijwe kumena ibintu byose ahantu bishobora :


1º​kwangiza uturere nyaburanga n’inyubako zifite agaciro mu rwego rw’ubumenyi, umuco ubukerarugendo n’amateka ;

2º​kwica no kurimbura inyamaswa n’ibimera ;

3º​kubera imbogamizi ubuzima bw’ibinyabuzima ;

4º​kwangiza ubwiza nyaburanga n’ubukerarugendo bwo ku biyaga, inzuzi n’imigezi.


Ingingo ya 83 :


Birabujijwe kumena ahantu hahehereye :


1º​amazi y’umwanda, keretse amaze gutunganywa hakurikijwe amabwiriza abigenga;

2º​imyanda yose itabanje gutunganywa kandi ihumanya.


Igikorwa cyose gishobora kwangiza ubwiza bw’amazi kirabujijwe.


Ingingo ya 84 :


Birabujijwe kubika cyangwa guta imyanda ahantu ishobora :


1º​guhembera udukoko dutera indwara ;

2º​guhungabanya abantu n’ibintu.


Ingingo ya 85 :


Uretse ibikorwa bijyanye no kurinda no kubungabunga imigezi, inzuzi n’ibiyaga, imirimo yose y’ubuhinzi igomba kubahiriza intera ya metero cumi (10) uvuye ku nkombe z’imigezi n’iz’inzuzi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. Kuri izo ntera nta mirimo y’ubuhinzi yemerewe kuhakorerwa.


Iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze rishyiraho urutonde rw’imigezi ivugwa muri iyi ngingo rikanagena ibindi bipimo byubahirizwa ku migezi mitoya.


Ingingo ya 86 :


Nta mirimo  y’ubworozi isaba ibikorwa by’ubuhinzi mu gishanga ishobora gukorwa itubahirije intera ya metero cumi (10) uturutse ku nkombe z’imigezi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. Ibiraro by’amatungo bigomba kubakwa inyuma ya metero mirongo itandatu (60) uturutse ku nkombe z’imigezi n’iz’inzuzi na metero magana abiri (200) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. Ahashyirwa ibyuzi by’amafi n’ubwoko bw’amafi buterwamo bitangirwa uburenganzira na Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze cyangwa undi abihereye ububasha.


Ingingo ya 87 :


Birabujijwe gushyira inyubako ahantu hahehereye (imigezi, ibiyaga, ibishanga binini cyangwa bito), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro, kubakamo amasoko, gushyiramo icukiro ry’imyanda, kuhashyira irimbi n’izindi nyubako zose zishobora kuhonona mu buryo bunyuranye. Inyubako zose zigomba gushyirwa nibura kuri metero 20 uvuye ku nkombe z’igishanga. Mu gihe bibaye ngombwa, inyubako zigamije guteza imbere ubukerarugendo zishobora gutangirwa uburenganzira na Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze.


Birabujijwe kandi gukorera imirimo iyo ari yo yose, uretse ijyanye n’ubushakashatsi n’ubumenyi, mu bishanga bikomye.


Iteka rya Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze rishyiraho urutonde rw’ibibaya bidashobora kubakwamo n’ibishanga bikomye hashingiwe ku nyigo z’abahanga.


Ingingo ya 88 :


Birabujijwe :


1º​kumena, gutembesha, kujugunya no guhunika ibintu byose ahantu bishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw’amazi yo mu gihugu ;

2º​gukoresha umutungo kamere ku buryo bwangiza kandi butemewe n’amategeko;

3º​kohereza mu kirere imyuka ihumanya, imyotsi, umwanda, umurayi, umukungugu n’indi miti ikomoka ku butabire yose bidateganyijwe n’amategeko.


Ingingo ya 89 :


Hakurikijwe amabwiriza ateganywa n’Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono kandi rukemeza burundu, birabujijwe kumena, kuvanaho no kohereza mu mazi n’ahantu  imiti yose ishobora :


1º​guhungabanya ubuzima rusange bw’abantu n’ibikomoka ku binyabuzima ;

2º​guhungabanya ibikorwa byo gutwara ibintu mu mazi, uburobyi n’ibindi ;

3º​kwangiza ubwiza bwatuma ahantu hemerwa bijyanye n’agaciro ku birebana n’ubukerarugendo bwo mu mazi.


Ingingo ya 90 :


Birabujijwe :


1º​kurunda imyanda ahantu rusange hatemewe n’amategeko, ndetse no mu masambu ya Leta ashyirwaho n’amategeko ;

2º​kwinjiza imyanda mu gihugu ;

3º​kuroha mu mazi, gutwika, gukuraho imyanda ahantu hahehereye ukoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, bitubahirije amategeko akoreshwa mu Rwanda.


Ingingo ya 91 :


Mu gihugu hose habujijwe ibikorwa bijyanye no kugura, kugurisha, gutumiza mu mahanga, kohereza mu mahanga, gucisha mu gihugu, guhunika no kurunda  imiti, urusobe rw’imiti n’ibindi bintu bihumanya cyangwa byateza impanuka. Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho urutonde rw’imiti n’ibindi bintu bihumanya bitemewe.


Ingingo ya 92 :


Birabujijwe, kugurisha, gutumiza mu mahanga, kohereza mu mahanga, kubika uteganya kuzagurisha, gutanga kabone n’aho yaba itangirwa ubuntu, imiti isanzwe cyangwa y’ubutabire, keretse habonetse uburenganzira cyangwa uruhushya rw’agateganyo rw’ubuyobozi bubifitiye ububasha.


Urutonde rw’imiti itemewe ivugwa muri iyi ngingo rushyirwaho n’iteka rya Minisitiri w’Intebe.


Ingingo ya 93:


Birabujijwe :


1º​gukoresha intambi, imiti iyobya ubwenge, imiti y’ubutabire ifite  uburozi n’imitego mu mazi ku buryo bwasindisha  amafi cyangwa bukanayica ;

2º​gukoresha imiti iyobya ubwenge, imiti y’ubutabire ifite uburozi n’imitego ku buryo bwica inyamaswa zihigwa ndetse no gutuma zidashobora kuribwa.


Ingingo ya 94 :


Birabujijwe :


1º​kwica, gukomeretsa no gufata inyamaswa ziri mu bwoko burinzwe;

2º​gusenya no kwangiza indiri, amagi, ibyana n’inyamaswa zikiri ntoya byo mu bwoko burinzwe;

3º​kwicisha, kwangiza ibimera birinzwe, kubisarura no kubitanyura;

4º​gutwara cyangwa kugurisha ibyapfa by’inyamaswa yose cyangwa igice, ndetse n’ibimera birinzwe ;

5º​gutema ibiti mu mashyamba no mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu.


UMUTWE WA II :  INGINGO ZIHANA


Ingingo ya 95 :


Umuntu wese cyangwa ishyirahamwe, udakora inyigo ku ngaruka ku bidukikije ibanziriza umushinga ushobora kugira ingaruka mbi ku bidukikije, ahanishwa guhagarikirwa ibikorwa no gufungirwa ikigo kandi bitabujijwe gutegekwa gusubiranya ibyangijwe ku bidukikije ku bantu no ku bintu.


Guhimba no guhindura inyandiko z’inyigo ku ngaruka ku bidukikije bihanwa kimwe n’ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.


Ingingo ya 96 :


Ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibyo bihano, uwo ari we wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti nuwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu. Abafatanya nabo bahanishwa ibihano bimwe.




Ingingo ya 97 :


Ahanishwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda  kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda n’igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) cyangwa kimwe muri ibyo bihano, umuntu usenya inyubako irinzwe cyangwa wangiza akarere nyaburanga .


Ingingo ya 98 :


Ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atandatu (6) n’ihazabu kuva kuri  miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibi bihano, umuntu uwo ariwe wese ufite ikigo ubangamira imikorere y’abakozi bashinzwe kugenzura inyubako zirinzwe. Iyo hagaragaye ubusubiracyaha, ikigo gishobora gufungwa by’agateganyo.


Ingingo ya 99 :


Umuntu wese ukoresha inyubako irinzwe adakurikije amabwiriza ya tekiniki agenwa n’iteka rya Minisitiri ufite iyo nyubako mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu kuva ku bihumbi magana abiri (200.000 ) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibi bihano.


Ingingo ya 100 :


Umuntu wese ukomeza gukoresha inyubako irinzwe yafunzwe, yahagaritswe cyangwa yabujijwe ahanishwaigifungo kuva ku mezi abiri (2) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibi bihano.


Ingingo ya 101 :


Ahanishwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (2.500.0000) y’amafaranga y’u Rwanda n’igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) cyangwa kimwe muri ibi bihano, umuntu wese wiha gukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko.


Ingingo ya 102 :


Ahanishwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda n’igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) cyangwa kimwe muri ibi bihano, umuntu wese umena ku buryo butemewe cyangwa nta ruhushya, imyanda igombera uruhushya ruteganywa n’iri Tegeko Ngenga.


Ingingo ya 103 :


Ahanishwa ihazabu kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda n’igifungo kuva ku mezi abiri (2) kugeza ku myaka ibiri (2) cyangwa kimwe muri ibi bihano, umuntu wese wahumanije amazi yo mu gihugu ayasukamo, amenamo cyangwa abikamo imiti y’ubwoko ubwo ari bwo bwose ishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw’amazi.


Iyo hagaragaye ubusubiracyaha, icyo gihano cyikuba kabiri. Umunyacyaha ashobora gusabwa gusubiranya ahantu hahumanijwe.


Ubuyobozi bubifitiye ububasha bushobora, mu gihe hagaragaye kwirengagiza, kunangira no guhangana, kubikora ariko ikiguzi kikarihwa na nyir’ubwite.



Ingingo ya 104 :


Ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni mirongo itanu (50.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda umuntu wese:


1°​utumiza mu mahanga kandi atabifitiye uruhushya imyanda akayizana mu gihugu ;

2°​uzika mu mazi, utwika cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma imyanda iyongera ahantu  hahehereye.


Ingingo ya 105 :


Gihanishwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe (1.000.0000) y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, ikigo icyo ari cyo cyose gifite uruhushya rwo gutunganya imyanda ariko kikayimena ahatabigenewe.


Uruhushya rwose kandi rwo gukusanya imyanda mu gihugu rushobora guhagarikwa igihe cyose hagaragaye kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano.


Ingingo ya 106 :


Umuntu wese ugura, ugurisha, utumiza mu mahanga, ucisha mu gihugu, uhunika, utaba cyangwa umena mu gihugu imyanda ihumanya cyangwa ushyira umukono ku masezerano amuhesha uburenganzira bw’ibyo bikorwa bivugwa mu ngingo 92 kugera ku ngingo ya 94 y’iri Tegeko Ngenga ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu kuva kuri miliyoni mirongo itanu (50.0000.000) z’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni magana abiri (200.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda.


Urukiko rutanze icyo gihano rushobora kandi:


1°​gufatira ibintu byose byakoreshejwe muri icyo gikorwa ;

2°​gutegeka gufatira no kuvanaho imyanda ikiguzi kikishyurwa na nyir’imyanda.


Ingingo ya 107 :


Bahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi cumi (10.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku bihumbi ijana (100.000) by’amafaranga y’u Rwanda abantu bose bashyira, basiga, bajugunya umwanda, ibikoresho, cyangwa bamena amazi yakoreshejwe mu ngo ahantu rusange cyangwa hiherereye keretse iyo aho ahantu hateganijwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.


Bahanishwa ihazabu y’ibihumbi cumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 Frw) cyangwa bagategekwa gusukura ahantu abantu banduje umutungo rusange cyangwa uw’abantu ku giti cyabo, bakoresheje umwanda ukomoka ku bantu no mu ngo, keretse iyo aho hantu hateganijwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.


Ingingo ya 108 :


Ahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi icumi (10.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku bihumbi ijana (100.000) by’amafaranga y’u Rwanda umuntu wese :

1°​ukoresha ahantu hatuwe cyane, hahurirwa n’abantu benshi, hafi y’ibitaro n’amashuri, amahoni n’inzogera nta mpanuka igaragara yikingira ;

2°​ukoresha ku buryo bukabije kandi bitari ngombwa, hanze y’umujyi, amahoni n’inzogera ;

3°​ukoresha bitari ngombwa amahoni n’inzogera ninjoro ;

4°​utera cyangwa uteza urusaku rushobora kubangamira abakoresha umuhanda n’abawuturiye ;

5°​ukoresha imashini zifite moteri zifite amahoni adakurikije amabwiriza yashyizweho n’inzego

zibifitiye ububasha ;

6°​uteza urusaku rushobora kubangamira ubuzima bw’ibinyabuzima no guhungabanya ku buryo bukabije kandi butakwihanganirwa abahaturiye ndetse no kwangiza ibintu.

Ingingo ya 109 :


Ahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi cumi(10.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000) by’amafaranga y’u Rwanda, kandi hakurikijwe amabwiriza yagenwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha, umuntu wese :


1º​utwika imyanda yo mu rugo, ibiyorero, amapine napulasitiki;

2º​ufite imodoka iteza imyotsi na gazi bihumanya ;

3º​unywera itabi mu ruhame n’ahandi hantu hateranira abantu benshi.


Ingingo ya 110 :


Udakurikiza ibivugwa mu ngingo ya 85, iya 86 n’iya 87 z’iri Tegeko Ngenga arasenyerwa kandi agahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


Iyo hagaragaye ubusubiracyaha, icyo gihano cyikuba kabiri.


Umunyacyaha ashobora gusabwa kuvanaho imyanda yahashyize no gusubiranya ahantu hangijwe.


Ingingo ya 111 :


Impamvu nyoroshyacyaha no gusubika ntizireba ibyaha biteganywa n’iri Tegeko Ngenga, byerekeranye n’imyanda n’imiti bihumanya.


Ingingo ya 112 :


Kugerageza gukora icyaha n’ubufatanyacyaha biteganywa n’iri Tegeko Ngenga bihanishwa ibihano bimwe nk’icyaha ubwacyo.


Ingingo ya 113 :


Iyo ibihano biteganyijwe n’iri Tegeko Ngenga bihuriranye n’ibindi bihano biri mu yandi mategeko, hakurikizwa igihano kiremereye kurusha ibindi.


Ingingo ya 114 :


Bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 111 y’iri Tegeko Ngenga, inzego zishinzwe ibidukikije zishobora kumvikana n’uwakoze icyaha kivugwa muri iri Tegeko Ngenga igihe cyose icyemezo kitarafatwa n’urukiko. Gusaba ubwumvikane bishyikirizwa ubuyobozi bubifitiye ububasha akaba ari na bwo bugena umubare w’amafaranga akwiye, hashingiwe ku bihano biteganywa n’iri Tegeko Ngenga.


Ingingo ya 115 :


Kugenza ibyaha biteganywa n’iri Tegeko Ngenga bikurikiza ibiteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.


INTERURO YA VII:  INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA


Ingingo ya 116 :


Haseguriwe ibiteganywa n’ingingo ya 29 n’iya 30 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ba nyir’ibikorwa bisanzwe biriho bitubahirizaga ibisabwa muri iri Tegeko Ngenga, bategetswe kubyubahiriza mu gihe kitarenze imyaka ibiri (2) ritangiye gukurikizwa.


Ingingo ya 117 :


Ingingo zose z’amategeko abanziriza iri Tegeko Ngenga kandi zinyuranyije na ryo zivanyweho.


Ingingo ya 118 :


Iri Tegeko Ngenga ritangira gukurikizwa umunsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.


Kigali, kuwa 08/04/2005


Perezida wa Repubulika

KAGAME Paul

(sé)


Minisitiri w’ Intebe

MAKUZA Bernard

(sé)


Minisitiri  w’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine

MUGOREWERA Drocella

(sé)


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere myiza,

Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage

MUSONI Protais

(sé)


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Dr. MURIGANDE Charles

(sé)


Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Dr. HABAMENSHI Patrick

(sé)


Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

BIZIMANA Evariste

(sé)


Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza Imbere Ishoramari,

Ubukerarugendo n’Amakoperative

Prof. NSHUTI Manasseh

(sé)


Minisitiri w’Ubutabera

MUKABAGWIZA Edda

(sé)


Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika:


Minisitiri w’Ubutabera

MUKABAGWIZA Edda

(sé)

Huza[hindura | hindura inkomoko]

https://businessprocedures.rdb.rw/media/organic%20law%20envi.doc