Israel Mbonyi

Kubijyanye na Wikipedia

Israel Mbonyi Umunyarwanda utuye mu Rwanda. ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’indirimbo zihimbaza Imana aririmba, aheruka gushyira hanze iyo yise ‘Baho.’

Urugendo rwe Mukuramya no Guhimbaza[hindura | hindura inkomoko]

Muri Mata mu mwaka 2021, byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise ‘Twende Jerusalem’ igamije kuzamura umubano hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda no guteza imbere impano z’urubyiruko n’urwego rw’ubuhanzi.Uru rugendo ntirwabaye kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19.[1] ku wa 20 Mata 2022 Israel Mbonyi yakoze igitaramo cye cya kabiri, cya nyuma muri bibiri yagombaga gukorera muri Israel afatanyije na Avraham Tal.[2]Ni igitaramo cyabereye ahitwa Ariel Sharon Park mu Majyepfo y’Umujyi wa Tel Aviv, ahari hakoraniye imbaga y’abakunzi b’umuziki na cyane ko amatike yacyo yari amaze hafi icyumweru ashize ku isoko.[3]

Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yongeye gutungurana aririmba indirimbo yo mu gitabo cy’izaririmbiwe uwiteka ariko iri mu rurimi rw’Igiheburayo. Yayifatanyije na Avraham Tal.

Uretse iyi ndirimbo ariko kandi Israel Mbonyi yanyujijemo aririmba n’indirimbo ‘One love’ ya Bob Marley iri mu zahagurukije abatari bake bamufasha kubyina.Uretse izi ariko uyu muhanzi yanaririmbye ize yafashwagamo n’abacuranzi ba Avraham Tal.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. Amaherezo y’urugendo rwa Israel Mbonyi muri Israel - IGIHE.com
  2. Israel Mbonyi yasoje ibitaramo byamujyanye muri Israel - IGIHE.com
  3. Israel Mbonyi yerekeje muri Canada | IGIHE
  4. Israel Mbonyi yasoje ibitaramo byamujyanye muri Israel - IGIHE.com