Jump to content

Isimbi Alliance

Kubijyanye na Wikipedia

Isimbi Alliance ( yavutse tariki 9 Gicurasi 1989) ni umunyarwandakazi w' umubyeyi ufite abana 2 yabyaranye n'umugabo we Gakumba Jean Bosco. Mu buzima bwite ni umukinnyi kazi wa filime wamenyekanye cyane muri filime Rwasa yitwa Nelly, ndetse akaba ari n'umufana ukomeye wa rayon sports fc yo mu Rwanda .[1]

AKAZI AKORA

[hindura | hindura inkomoko]

Isimbi Alliance wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Alliah Cool, ubu yashyizwe mu ihuriro rya aba mbasaderi ba Loni b'amahoro, akaba yaragizwe ambasaderi mu kwizihiza umunsi w'abanyamerika wahariwe abari n'abategarugori bari muri siyansi.[2] Akaba kandi abarizwa mu kigo cy'abanyanayigeriya gifasha abanyempano batandukanye, Ubu Isimbi akaba afite filime ziwe yise Alliah The movie amurikira ku i Rebero munzu izwi ku izina rya Canal olympia.[3][4] Alliah Cool ni umwe mubagize itsinda rya Kigali Boss Babes, aho kurijyamo ugomba kuba bisaba kuba witeguye gushyira ubuzima bwawe bwite hanze cyane ko tuzaba dukorera Reality TV Show kandi nanone bizasaba kugaruka ku buzima bwacu twite. Ikindi ni uko ugomba kuba mu buzima bujyanye n’ibyo dushaka, ibyo dukina, hanyuma kandi ariko ukaba usanzwe uri inshuti yacu, bakaba bagizwe na bakobwa n'abagore bagera kuri batandatu aribo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool .[5]

Kandi Isimbi akaba yaragabiye u mu minisitiri inka , Isimbi kandi afite amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema yo muri nigeriya ya One percent International, aho ubu bari gukorana indi ya Accidental Vacation, yayikoranye n’ibyamamare bizwi nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro yayo kane . [6][7]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/63837/urukundo-rurashyushye-hagati-ya-isimbi-alliance---63837.html
  2. https://www.ktpress.rw/2022/02/isimbi-alliance-appointed-intl-peace-ambassador/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-05. Retrieved 2022-05-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.rwandamagazine.com/imyidagaduro/article/ibyamamare-byahuriye-mu-imurikwa-rya-filime-ya-isimbi-alliance-amafoto
  5. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/amafoto-y-inkumi-yongewe-mu-itsinda-rya-kigali-boss-babes
  6. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/ubwiza-bw-inzu-isimbi-alliance-yujuje-mu-mujyi-wa-kigali-amafoto
  7. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ihere-ijisho-ubwiza-bw-inzu-isimbi-alliance-yujuje-i-kigali