Ishyamba rya nyungwe
ISHYAMBA RYA NYUNGWE[1]
Iri ni ishyamba ni rimwe mumashyamba ya kimeza ataratewe n'abantu. Riherereye muntara yamajyepfo mubice bya Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke ndetse na Nyaruguru.Iri shyamba riri ku buso bwa km² 1,019. Nihamwe muhantu habera ubukerarugendo mpuza mahanga.
Akaba ari ishyamba ricumbikiye amoko menshi y'inyoni ,hari amoko ashingiye kuri 300 y'inyoni, aho amoko 29 muri yo aboneka gusa mu karere k'Imisozi ya Albertine (Albertine Rift) gusa ki isi yose. Hatibagiwe n'izindi nyamaswa ziba mu muryango w'ingagi n' inkende, harimo aho hari amoko 13 y'izihagaragara, zirimo inkende (Chimpanzees), ibimanuka (Colobus monkeys), ibitera ndetse n' inkima.
Iri shyamba kandi ribamo ni ibikorwa remezo nki imihanda[2].Nti twakwirengagiza ikiraro giherereye mwishyamba rwagati, uru ni urwego rw'ikiraro ruri mu kirere ruremye neza (mitero 70 hejuru y'ubutaka) rufasha abasura kureba ishyamba baturutse hejuru.[3]
Ubushakashatsi bwakozwe nikigo kigihugu gishinzwe amazi , WASAC bwemeje ko 60% byamazi yose akoreshwa mu Rwanda akomoka muri Nyungwe ,mumigezi nka Rubyiro, Kamiranzovu, Rukarana na mbirurume bitanga Nyabarongo, karundura, Ndambarare n'iyindi.
Inteko yiga ku murage w'isi y’Ishami rya ONU ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) iteraniye i Riyadh muri Arabia Saoudite muri Nzeri 2023 yemeje Parike ya Nyungwe nk’ahandi hantu hashya ku rutonde rw’ahantu hagize umurage w’isi.[4]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://visitnyungwe.org/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2025-01-23. Retrieved 2024-09-25.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/nyuma-y-ikiraro-hagiye-gushyirwa-n-imigozi-ifasha-abantu-kugendera-hejuru-ya-nyungwe
- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/articles/cy6l3pw10lxo.lite