Pariki y'ishyamba rya Gishwati-Mukura

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Ishyamba rya Mukura)
Ishyamba rya Gishwati
ishyamba rya Gishwati
ishyamba rya Gishwari
pariki

Pariki y'ishyamba rya Gishwati-Mukura ni ishyamba riherereye mu gice cy'amajyaruguru y'uburengerazuba bw'U Rwanda, hangana na kilometero 1.200 km 2 ishyamba rya Mukura riri mu burengerazuba bw'u Rwanda mu karere ka Rustiro igakora no mu karere ka Ngororero, ni pariki iherereye mu ruhererekane rw'isunzu ya congo-nile . ni Rimwe mu gice cy’amashyamba y’imisozi yakomotse kuri Nyungwe agakura kugera muri Parike y’ibirunga, ubu Mukura ni agace k’ishyamba konyine.[1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

ishyamba rya Gishwati

Ishyamba rya Mukura ryatangiye kubungabungwa kuva mu mwaka 1970-1990 Mukura yagizwe ishyamba rya kimeza muri 1951. Ubusanzwe yari ifite ubuso bwa hegitari 30.000. Ariko, hafi kimwe cya kabiri cy' ishyamba ndetse n'urugaga rw'ibinyabuzima rwarazimiye kuburyo ubu hasigaye hegitari ha 16.000 gusa. Ibintu byinshi byatumye igabanuka, harimo ubucucike bwabaturage bagera kuri 600 kuri km 2 hamwe n’amafaranga biinjiza mu rugo angana na $ 3 / ukwezi, ibi bigatuma abaturage bakoresha ishyamba mu buryo butemewe kugirango babone imibereho n'amafaranga. ndetse na nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi byakomeje kugaragara ko abaturage bakomeje kwangiza no kuvogera iri shyamba.[2]

Guhindurwa Pariki[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba rya Gishwati- Mukura

Ishyamba rya mukura ryahinduwe pariki mu mwaka wa 2015 kuva icyo gihe yiswe Pariki y'igihugu ya Gishwati- Mukura, kuva icyo gihe leta nabafatanya bikorwa batangiye kuryitaho bariteramo ibiti ndetse bagira nibyo bakuramo kugirango itegurirwe kuba pariki y'igihugu. Habayeho ibikorwa byo kurisubiranya haba ku mpande zose ari kuruhande rwa Mukura no kuruhande rwa Gishwati. bateyemo amashyamba kandi basiba ahacukuwe amabuye ndetse no kwimura abaturage go bave ku mbago zaryo.[3] muri 2016 nibwo ishyamba rya kimeza rya gishwati mukura ryahinduwe pariki y'igihugu kugirango rizunganire ubukerarugendo ndetse ryegurirwa RDB.[4]

ikigero cy'ubushyuhe[hindura | hindura inkomoko]

Ubushyuhe bwa buri mwaka bw’ishyamba rya Mukura ni 15 ° C. Ishyamba ryazamutse kugera ku burebure bwa metero 2600 hejuru y’inyanja, kandi ryakira 1500 mm y'imvura buri mwaka.

Iri shyamba rigira amoko y’inyoni agera kuri 163.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

 

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-22. Retrieved 2021-06-17. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-04. Retrieved 2021-06-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/nyabihu-ahahoze-ishyamba-rya-gishwati-hazagirwa-ahakorerwa-ubukerarugendo