Ishyamba rya Kabusunzu
Ishyamba rya Kabusunzu ni irya Leta, riri ku musozi wirengeye witegeye ikibaya cyuhirwa cya Nasho n’ibiyaga bya Nasho na Cyambwe. Irikuze riri ku buso bugera kuri hegitari 15 aho bisobanurwa ko rimaze imyaka isaga 30 ritewe, naho ikindi gice cy’ishyamba rimaze imyaka itatu ritewe; bigasobanurwa ko ryose hamwe riri ku buso bugera kuri hegitari 50.[1]
Akamaro
[hindura | hindura inkomoko]Ishyamba rya Kabusunzu risanzwe rifasha abarituriye kubona umwuka mwiza, kuritembereramo nk’ahantu heza ho kuruhukira; hakaba hari ibikorwa biri gutegurwa n’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kurushaho kuribyaza umusaruro uturutse ku bukerarugendo.[1]
Iri shyamba rya Kabusunzu riri mu byanya y’ubukerarugendo bwo mu rwego rwo rw’ibyiza nyaburanga(Adventure tourism), bityo rero ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukaba bwibutsa abarituriye kurifata neza kugira ngo ishoramari niritangira bazabashe kwegerezwa ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi; gutunganya imihanda irigeraho n’ibindi.
Akarere ka Kirehe kuri ubu karimo ubukerarugendo buri mu byiciro bitatu; Ibyiza nyaburanga, umuco n’amateka ndetse n’ubukerarugendo bwo mu buhinzi n’ubworozi.[1]